Menya akamaro k’uburo ku buzima bw’umuntu

Hari imvugo yitiriwe Umufilozofe unafatwa nk’aho ari we watangije ubuvuzi mu mateka y’Isi, umugereki Hypocrate, igira iti “ibyo kurya byawe bibe umuti wawe, kandi umuti wawe ube ibyo kurya byawe”.

Uburo
Uburo

Nubwo iyi mvugo hari abatayivugaho rumwe, ariko ntihabanye cyane n’ukuri, kuko imirire ni ubuzima, kuko ishobora kubwangiza cyangwa se ikabubera urukingo rw’indwara nyinshi ndetse izindi ikazivura.

Muri iyi nkuru tugiye kureba akamaro k’uburo ku buzima bwa muntu.

Twibutse ko uburo bushobora kuribwa ari umutsima (ubugari), cyangwa bukanyobwa ari igikoma.

Dore akamaro uburo bufitiye umubiri w’umuntu:

Uburo bukingira uruhu kuko bukungahaye kuri Vitamine B3, nanone izwi nka PP, burinda umwingo kuko bufite iode, bwongera amaraso kuko bufite fer (ubutare) ndetse bukaba bwiza ku barwaye igituntu.

Uburo bufasha mu gukumira indwara zo mu ngingo, ndetse bukanafasha ubwonko gukora neza, bityo bukaba ari ingenzi ku bantu bakoresha ubwenge cyane.

Uburo kandi ni bwiza ku babyeyi batwite, bukanakumira indwara ya kanseri mu gihe iba ikizerera mu maraso. Uburo bufasha mu kugira ubuzima bwiza bw’amenyo, umusatsi, inzara z’amano n’iz’intoki.

Abantu bafite ikibazo cy’amara n’igifu bidakora neza, bagirwa inama yo gufata uburo, ndetse n’abashaka kugira ibiro biri ku rugero.

Ubushakashatsi bwakozwe kandi bwagaragaje ko uburo bufasha kugabanya igipimo cy’isukari mu maraso (insulin na glucose), bityo abantu barwaye diabete bakaba bagirwa inama yo kurya cyangwa kunywa uburo ndetse n’abarwaye igifu, kimwe n’abakunda kugira ikibazo cyo kugugara.

Ikindi uburo bufasha kurwanya kororoka kwa bacteries zo mu kanwa, bugatuma umuntu adashobora kugira impumuro mbi mu kanwa. Uburo kandi bufasha guhagarika impiswi no kuruka.

Ibi byose, uburo bubikesha kuba bukungahaye ku ntungamubiri n’imyunyungugu birimo Vitamine B1, B2, B3, Fosphore, umuringa (cuivre), Magnesium, Ubutare, Silise, Fluore, Manganèse, Zinc, isukari ndetse n’amavuta.

Uburo kandi butera imbaraga, bukanigiramo ibyubaka umubiri (proteins), glucide, fibres n’ibindi nka méthionine, leucine na isoleucine.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Niho haviye umugani kurya uburo kuko ndabona uba umerewe neza

karume yanditse ku itariki ya: 20-10-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka