Menya Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bahuje amateka

Abenshi mu Bepiskopi Gatolika mu Rwanda biganye mu iseminari nto n’inkuru, ariko bamwe bakagira umwihariko bahuriyeho nyuma y’imyaka icyenda ku ntebe y’ishuri, kugeza bahawe Ubupadiri.

Cardinal Kambanda na Musenyeri Vincent Harolimana
Cardinal Kambanda na Musenyeri Vincent Harolimana

Muri Kiliziya Gatolika, Isakaramentu ry’Ubusaseridoti riri mu nzego eshatu, aho ribanzirizwa n’Ubudiyakoni bufatwa nk’urwego rwa mbere, urwego rwa kabiri ni Ubupadiri mu gihe urwego rwa gatatu rw’Ubusaseridoti ari Ubwepisikopi.

Ubupadiri ni urwego rushimisha benshi, dore ko ubugezeho afatwa nk’uwesheje umuhigo mu rugendo yatangiye rwo kwiyegurira Imana, aho abenshi mu Basaseridoti baganiriye na Kigali Today, babajijwe umunsi wabashimishije mu buzima, bahuriza ku gisubizo kigira kiti “Mu Buzima nashimishijwe cyane n’umunsi mpabwa ubupadiri”.

Kigali Today yashatse kubagezaho bamwe mu Bepiskopi Gatolika mu Rwanda bahuje ayo mateka, ajyanye no kuba barahawe ubupadiri muri Promotion (icyiciro) imwe, dore ko baba baramaze igihe kinini basangira akabisi n’agahiye ku ntebe y’ishuri.

Twahisemo amateka abahuza muri cyo cyiciro cy’ubupadiri, nyuma y’uko dusanze aricyo bafata nk’intera cyangwa umuhigo ukomeye baba bagezeho, ibyo bikabashimisha cyane.

Ni muri urwo rwego tugiye kubagezaho amwe mu mateka abepisikopi mu Rwanda bahuje, tugendeye cyane cyane ku gihe baherewe ubupadiri.

Cardinal Kambanda na Musenyeri Harolimana

Antoine Cardinal Kambanda, Arikiyepiskopi wa Kigali na Musenyeri Vincent Harolimana, Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri, nibo baca agahigo ku rutonde rwa Kigali Today, rugaragaza Abepisikopi bahuje amateka.

Aba bashumba bombi bari mu byishimo ku wa Gatanu tariki 08 Nzeri 2023, ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 33 bahawe Ubupadiri.

Ubwo Papa Yohani Paulo ll yahaga ubupadiri abadiyakoni 32 barimo Cardinal Kambanda na Musenyeri Harorimana Vincent
Ubwo Papa Yohani Paulo ll yahaga ubupadiri abadiyakoni 32 barimo Cardinal Kambanda na Musenyeri Harorimana Vincent

Ni abashumba basa n’aho Imana yabagiriye Ubuntu butangaje, aho muri Promotion yabo yo mu 1990 ubwo bahabwa ubupadiri, umwe ari Cardinal akaba na Arkiyepisikopi wa Kigali mu gihe undi ari Umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri.

Ni nyuma y’uko basizwe amavuta y’ubutore na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo ll, ubwo yabahaga ubupadiri ku itariki 08 Nzeri 1990, yasuye u Rwanda kuva ku itariki 07 kugeza ku itariki 09 Nzeri 1990.

Ku itariki 08 Nzeri 1990, Mutagatifu Papa Yohani Paul II yatanze Isakaramentu ry’Ubusaserdoti i Mbale muri Diyosezi ya Kabgayi, ku Badiyakoni 32 barimo Antoine Cardinal Kambanda, Mgr Visenti Harolimana, ubu bahimbaza isabukuru y’ubusaseridoti y’imyaka 33.

Musenyeri Céléstin Hakizimana na Musenyeri Anaclet Mwumvaneza

Musenyeri Céléstin Hakizimana wa Gikongoro
Musenyeri Céléstin Hakizimana wa Gikongoro
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Nyundo
Musenyeri Anaclet Mwumvaneza wa Nyundo

Nyuma y’uko icyiciro cy’ubupadiri cyo mu 1990, gihiriwe no kugira abapadiri babiri bagizwe Abepisikopi ndetse umwe akaba ari Cardinal, umwaka wawukurikiye w’ubupadiri wa 1991, na wo wahiriwe no gutoranywamo Abepisokopi babiri.

Abo ni Musenyeri Céléstin Hakizimana, umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, ufitanye amateka akomeye na Mgr Anaclet Mwumvaneza, Umushumba wa Diyosezi ya Nyundo, aho bombi bahawe ubupadiri mu 1991.

Musenyeri Céléstin Hakizimana yahawe inshingano na Papa Francis, zo kuba umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro ku itariki 26 Ugushyingo 2014, asimbuye Musenyeri Augustin Misago witabye Imana tariki 11 Werurwe 2012.
Ni mu gihe mugenzi we Musenyeri Anaclet Mwumvaneza, yagizwe umushumba wa Diyosezi ya Nyundo ku itariki 11 Werurwe 2016 ubwo yasimburaga Musenyeri Alexis Habiyambere, wari ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musenyeri Bimenyimana, Kizito Bahujimihigo na Mutabazi

Umwaka wa 1980 uri mu nyaka ifite umwihariko ukomeye kuri Kiliziya Gatolika y’u Rwanda, aho mu bapadiri 16 bahawe iryo sakaramentu muri uwo mwaka, batatu bagizwe Abepisikopi.

Abo ni Musenyeri Kizito Bahujimihigo wabaye umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri na Diyosezi ya Kibungo, Musenyeri Anastase Mutabazi wagizwe umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi na Musenyeri Jean Damascène Bimenyimana, wabaye umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu.

Musenyeri Kizito Bahujimihigo na Musenyeri Anastase Mutabazi, uretse kuba barahawe isakaramentu ry’ubupadiri umunsi umwe mu 1980, ndetse bombi bakaba bavuka muri Diyosezi ya Kibungo, aho Musenyeri Mutabazi avuka muri Paruwasi ya Bare mu gihe Musenyeri Bahujimihigo avuka muri Paruwasi ya Rwamagana, bombi bakaba imfura za Seminari nto ya Zaza, aho iryo shuri ryatangiranye abanyeshuri 17.

Muri abo basenyeri batatu bo muri ‘promotion’ yubupadiri ya 1980, umwe muribo (Mgr Bimenyimana) yitabye Imana, mu gihe abandi beguye mu nshingano aho umwe (Musenyeri Mutabazi) yeguye ku itariki 10 ukuboza 2004 naho Musenyeri Kizito Bahujimihigo yeguye muri 2010.

Bombi bagizwe abashumba na Mutagatifu Papa Yohani Paulo ll, aho Musenyeri Mutabazi yatorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi mu 1996, mu gihe Musenyeri Kizito Bahujimihigo yatorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Ruhengeri mu 1997.

Musenyeri Mutabazi kandi ahuje amateka n’abandi bashumba babiri, aho ku wa 25 Werurwe 1996, Papa Yohani Pawulo wa II, yemeje ko Musenyeri Thaddée Ntihinyurwa nka Arikiyepisikopi wa Kigali anahagarariye Diyosezi ya Cyangugu, Anastase Mutabazi agirwa umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi, ni mu gihe Servilien Nzakamwita yagizwe umushumba wa Diyosezi ya Byumba.

Musenyeri Nzakamwita, Ntihinyurwa na Misago

Musenyeri Nzakamwita Servilien
Musenyeri Nzakamwita Servilien

Undi mwaka utangaje ni uw’itangwa ry’ubupadiri mu 1971, aho muri uwo mwaka mu bapadiri batagera ku 10 babuhawe, batatu muri bo bagizwe Abepisikopi.

Abo ni Musenyeri Augustin Misago wahoze ari Umushumba wa Diyosezi ya Gikongoro, Thadée Ntihinyurwa wahoze ari Arkiyepiskopi wa Kigali na Servilien Nzakamwita wahoze ari umushumba wa Diyosezi ya Byumba.

Umwe muri abo bashumba ariwe Musenyeri Augustin Misago ntakiriho, kuko yitanye Imana muri 2012, mu gihe abandi bari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Musenyeri Smaragde Mbonyintege na Thadée Nsengiyumva

Musenyeri Smaragde Mbonyintege
Musenyeri Smaragde Mbonyintege

Aba bashumba bombi bahawe ubupadiri mu 1975, aho Musenyeri Thadée Nsengiyumva yatorewe kuba umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi mu 1988, mu gihe Musenyeri Smaragde Mbonyintege yagizwe umushumba w’iyo Diyosezi (Kabgayi) kuri 26 Werurwe 2006, asimbuye Musenyeri Anastase Mutabazi wari wareguye kuri izo nshingano mu 2004.

Musenyeri Bernard Manyurane na Sibomana Joseph

Abo bashumba bombi bahuriye ku mwaka w’ubupadiri, kuko bahawe iryo sakaramentu mu 1940, nyuma yaho bombi basimburanye ku bwepisikopi, aho Musenyeri Joseph Sibomana yagizwe umushumba wa Ruhengeri ku itariki 21 Kanama 1961, asimbuye Musenyeri Manyurane Bernard witabye Imana atarahabwa inkoni y’ubushumba.

Musenyeri Sibomana yahawe inshingano zo kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo mu 1969, ajya mu kiruhuko cy’izabukuru mu 1992, aho yitabye Imana mu 1999.

Musenyeri Musengamana Papias na Mgr Bartazar Ntivuguruzwa

Musenyeri Papias Musengamana wa Byumba
Musenyeri Papias Musengamana wa Byumba

Aba bari mu bashumba bashya ba Kiliziya Gatolika y’u Rwanda, aho Musenyeri Ntivuguruzwa ari we muto muri bo, nyuma y’uko ahawe inshingano na Papa Francis, z’ubushumba bwa Diyosezi ya Kabgayi tariki 02 Gicurasi 2023, asimbuye Musenyeri Smaragde Mbonyintege uri mu kiruhuko cy’izabukuru.

Ni mu gihe Musenyeri Papias Musengamana yagizwe Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Byumba muri Gashyantare 2022, aho hagati y’abo bashumba harimo Musenyeri Twagirayezu JMV, wagizwe umushumba wa Diyosezi ya Kibungo ku itariki 20 Gashyantare 2023.

Musenyeri Ntivuguruzwa Bartazar wa Kabgayi
Musenyeri Ntivuguruzwa Bartazar wa Kabgayi

Abo basenyeri bombi, Musengamana na Ntivuguruzwa, n’ubwo icyiciro cy’amashuri ya Tewolojiya batayigiye mu Rwanda, bahuriye ku mateka yo kuba bavuka muri Diyosezi ya Kabgayi kandi bakaba bombi barahawe Ubupadiri mu 1997.

Andi matariki y’ubupadiri ku bepiskopi b’u Rwanda, twavuga Aloys Bigirumwami wahawe ubupadiri mu 1929, Joseph Ruzindana mu 1972, Vincent Nsengiyumva mu 1966, Frédéric Rubwejanga mu 1959, Wenseslas Kalibushi mu 1947, Phocas Nikwigize 1948, Philippe Rukamba mu 1974, JMV Twagirayezu mu 1995, Edouard Sinayobye muri 2000 n’abandi.

Musenyeri Philippe Rukamba wa Butare
Musenyeri Philippe Rukamba wa Butare
Mgr Ntihinyurwa Thadée
Mgr Ntihinyurwa Thadée
Musenyeri JMV Twagirayezu wa Kibungo
Musenyeri JMV Twagirayezu wa Kibungo
Musenyeri Sinayobye Edouard wa Cyangugu
Musenyeri Sinayobye Edouard wa Cyangugu
Musenyeri Vincent Harolimana wa Ruhengeri
Musenyeri Vincent Harolimana wa Ruhengeri
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka