Kunywa umutobe wa beterave bifasha kwirinda indwara z’umutima - Ubushakashatsi

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa umutobe (jus) wa beterave, bifasha mu guhangana n’indwara z’umutima, ndetse bunasaba abarwayi bazo ko bajya bawunywa buri munsi.

Umutobe wa beterave
Umutobe wa beterave

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya St Bartholomew’s Hospital na Kaminuza ya Queen Mary y’i Londres, bagaragaje ko 16% by’abarwayi ba angine bita (angine de poitrine), bakunze gufatwa n’indwara z’umutima, mu myaka ibiri nyuma yo kuvurwa hakoreshejwe insimburangingo yitwa Stent.

Bakomeza bagaragaza ko ku barwayi bafashe umutobe wa beterave buri munsi, ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima byagabanutse kugera kuri 7.5 %.

Stent ni insimburangingo yifashishwa mu gutuma imijyana itifunga burundu ku barwayi bagize icyo kibazo, ndetse ikanatuma hatabaho guhagarara k’umutima.

Abahawe ubu buvuzi, abenshi bakunze kugaragaza ingaruka ku buzima bw’umutima imyaka mike nyuma yo kubuhabwa, nk’uko aba bashakashatsi bakomeza babivuga.

Bakavuga ko ubushakashatsi bwabo bwagaragaje ko ku barwayi banywa umutobe wa beterave buri munsi, byongera imikorere myiza n’ubudahangarwa bwa stent.

«Ubushakashatsi bwakorewe muri Laboratwari bwerekana ko ikinyabutabire cy’umwimerere cya nitrate inorganique, kiri muri beterave gifasha abarwayi ba angine zo mu gituza (angines de poitrine) kugubwa neza, nk’uko byemezwa na Dr Krishnaraj Rathod, wayoboye ubu bushakashatsi.

Uyu muganga avuga ko bagiye gukomeza icyiciro cya kabiri cy’ubu bushakashatsi, ndetse bizera ko ibizavamo bizatuma abaganga bafata umwanzuro wo kujya bandikirwa, abarwayi bahawe insimburangingo ya stent, kunywa Umutobe wa beterave.

Kunywa umutobe wa beterave ntibireba gusa abantu bagezweho n’indwara z’umutima cyangwa abahawe insimburangingo ya stent, ahubwo n’ubusanzwe beterave ni ingenzi ku buzima bwa muntu, arimo no kuba ifasha mu guhangana n’ikibazo cyo kubura amaraso mu mubiri ikaba izwiho kandi gufasha igogora gukorwa neza.

Kuba beterave ikungahaye kuri fibres na antioxydants, biyiha kandi ubushobozi bwo gutuma habaho imikorere myiza y’umwijima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka