Kenya: Umugabo n’umugore we bakurikiranyweho kwiba imiswa

Umugabo witwa Martin Nyota n’umugore we Rose Wairimu, bafatiwe mu rugo rwabo hamwe e n’undi witwa Eunice Muthoni, bose uko ari batatu bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gusahura umutungo wa Leta nyuma y’uko bashinjwe kwiba imiswa bakajya kuyigurisha mu Bushinwa no mu Bufaransa.

Imiswa yari igiye gucuruzwa
Imiswa yari igiye gucuruzwa

Abo bakurikiranyweho icyo cyaha, byasobanuwe ko batari bafite icyemezo cy’urwego rushinzwe kwita ku nyamaswa zo mu gasozi ‘ Shirika la Huduma ya Wanyamapori (KWS)’ kugira ngo bemererwe gukora iyo bizinesi y’imiswa yitwa ‘messor cephalotes.’

Uburanira Leta muri urwo rubanza, yasabye ko rwakwihutishwa, kuko ubuzima bw’iyo miswa yazanywe mu rukiko nk’ikimenyetso, buri mu kaga.

Ni urubanza rwatangaje abantu benshi, kumva abantu bajyanwa mu rukiko bakurikiranyweho kujya gucuruza imiswa mu mahanga batabifitiye uburenganzira.
Bivugwa ko iyo miswa yari ifite agaciro ka Miliyoni 89.04 z’Amashilingi, ikaba yari igiye kugurishwa mu Bufaransa no mu Bushinwa.

Eunice Muthoni, umuntu wa gatatu ukurikiranywe muri iyo dosiye, ni umukozi w’Iposita aho muri Kenya, akaba ashinjwa kuba yaragize uruhare mu gutuma ubwo bucuruzi butemewe bw’iyo miswa bushoboka.

Uwo mugabo n’umugore we, bahakana ibyaha bitanu bashinjwa bifite aho bihuriye n’ubuzima bw’inyamaswa zo mu gasozi.

Ari imbere y’umucamanza waburanishije urwo rubanza Njeri Thuku, umushinjacyaha uhagarariye Leta, yasabye urukiko ko rwatanga umunzuro wihuse kuri urwo rubanza, kuko iyo miswa ngo igomba kujyanwa mu nzu ndangamurage y’igihugu cya Kenya ku mpamvu z’ubushakashatsi.

Abagore bombi bari muri iyo dosiye, Muthoni na Wairimu, barekuwe nyuma yo gutanga amande y’ibihumbi 865.000 by’amashiringi ya Kenya, ariko bategekwa kujya bitaba ku rukiko buri wa mbere w’ukwezi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka