Iyo bavuga ko impyisi yarongoye biba byagenze gute?

Abaganiriye na Kigali Today kuri iyi ngingo ntabwo bashobora kumenya ahakomotse imvugo igira iti ’impyisi yarongoye’, iyo babonye imvura igwa izuba riva.

Imvura igwa n'izuba riva, bikunze kuvugwa ko impyisi yarongoye
Imvura igwa n’izuba riva, bikunze kuvugwa ko impyisi yarongoye

Umwarimu muri Kaminuza y’Abadivantisiti y’i Gitwe, Prof Antoine Nyagahene, avuga ko ibyo bavuga ko impyisi yarongoye ari imiterere isanzwe y’ikirere, kirimo ibicu biba bidakingirije neza izuba.

Prof Nyagahene avuga ko iyo ari ibicu bihehereye (bigizwe n’amazi) bishobora kwiremamo imvura ikagwa bitaragera ku rwego rwo gutwikira ikirere cyose, akaba ari bwo abantu babona imvura igwa izuba riva.

Imvura ubwayo ituruka ku ishyuha ry’amazi y’inyanja, ikiyaga cyangwa umugezi, umwuka w’amazi yashyushye ukazamuka mu kirere utagaragarira amaso, wagera ahantu hakonje ugatangira kwiyegeranya ugahinduka ibicu.

Ibicu biri hejuru cyane hakonje biba ari urubura ariko iyo bimanutse mu kirere cyegereye ubutaka, bitewe n’uko haba hashyushye, birakonjoka bigahinduka ibitonyanga by’imvura.

Icyakora iyo bihuye n’umusozi ugera hejuru cyane hakonje cyangwa iyo bimanutse byihuta, biba nta mwanya bifite wo guhinduka amazi, ni bwo bigera hasi bikiri urubura.

Prof Nyagahene agira ati "Icyo gicu iyo cyahindutse amazi kikagwa, hari ubwo muri cyo haboneka akanya imirasire y’izuba icamo, bivuze ko iyo izuba ririmo kuva (kugera hasi) kandi n’ibyo bicu bikaba birimo gutanga imvura, ni bwo ubona bibera icyarimwe, izuba rikava n’imvura igwa".

Kubaho k’umukororombya

Ubusanzwe iyo umuntu afashe ikirahure gifite inguni nyinshi (icyo bita prism), agatungamo urumuri rw’itoroshi cyangwa itara, igicucu cya cya kirahure kiba gifite ibara ry’umukororombya.

Ibi ni byo biba ku rubura cyangwa ku bitonyanga bimanuka biva mu kirere, bigereranywa n’uturahure duto twinshi dufite inguni, iyo urumuri rw’izuba ruciyemo bihita birema umukororombya.

Amafoto: Moise Niyonzima/Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka