Imbuto za amande/almond ni ingenzi ku buzima bw’abantu cyane cyane abakuze

Imbuto za amande zikomoka muri Aziya yo hagati, ariko uko imyaka yagiye ihita, zageze no ku yindi migabane, harimo u Burayi ndetse no muri Afurika kuko zera no mu Misri.

Nubwo izo mbuto zidahingwa mu Rwanda, ariko mu masoko n’amaduka amwe n’amwe yo mu Rwanda mu ziraboneka, gusa ikibazo ni uko nubwo bifite akamaro kenshi ku buzima bw’abantu nk’uko byemezwa n’inzobere muri bijyanye n’ubuzima, usanga ibiciro byazo biri hejuru cyane ku buryo bishobora kugora abantu kubibona uko babishaka, kuko zigeza ku 18000 Frw ku kiro kimwe.

Imbuto za amande
Imbuto za amande

Ku rubuga www.saveursetvie.fr, inzobere mu by’ubuzima zivuga gukoresha amande mu buryo zaba azirimo bwose, zikiri mbisi nyuma yo gusarurwa, yaba zumishije, yaba zikaranze, ziri mu buryo bw’ifu cyangwa se ari amata, byose bigira umumaro mu mubiri icya ngombwa ni uko biba bibitse ahantu heza hakwiye ku buryo bitangirika.

Ni imbuto zikize ku ntungamubiri zitandukanye. Ubushakashatsi bunyuranye bwagaragaje ko kurya imbuto za amande ku buryo buhoraho, bigabanya ibinure bibi bya ‘cholestérol’ mu mubiri , bityo bikarinda indwara z’umutima .

Izo mbuto za amande kandi zizwiho kuba zikora nka ‘anti-oxydant’ zikarinda umuntu gusaza imburagihe, kubera ko zigira za poroteyine nyinshi, zigira umumaro mu gutuma utaremangingo duto cyane two mu mubiri twiyuburura (renouvellement cellulaire), cyane cyane ku bakuze, zigakomeza n’imikaya yabo.

Izo mbuto za amande kandi zigiramo ibyitwa ‘fibres’ bifasha mu mikorere myiza y’igogora, mu kuringaniza urugero rw’ibinure bya ‘ cholestérol’ ndetse no kuringaniza urugero rw’isukari mu maraso.

Imbuto za amande zigiramo ‘calcium’ iyo calcium ikaba igira uruhare mu gukomeza amagufa n’amenyo by’umuntu. Kurya imbuto nk’izo zikize kuri calcium bifasha abantu kwirinda indwara ‘ostéoporose’ ijyana no kwingirika kw’amagufa.

Ibindi bibonekamo calcium, ni ‘fromage’ n’ibindi bikomoka ku mata, ariko imbuto z’amande zaba isoko ya calcium no ku bantu bakuze, baba batagikunda ibikomoka ku mata.

Imbuto za amande zigiramo kandi ubutare bwa ‘magnésium’ bufasha mu gutuma amara akora neza. Izo mbuto zinigiramo ubutare bwa ‘cuivre’ bwongera ubudahangarwa bw’umubiri w’umuntu, ndetse na ‘phosphore’ ifasha ‘calcium’ mu gukomeza amagufa.

Izo mbuto za amande zigiramo kandi ‘vitamine E’, iyo ikaba igira uruhare mu kurinda indwara z’umutima ndetse no mu gukumira za kanseri zimwe na zimwe, ikagira n’uruhare mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri.

Imbuto za amande zakoreshwa mu gutegur indyo yuzuye, kuko zishobora no kuvangwa n’andi mafunguro, cyangwa se ifu yazo igakoreshwa nk’uko bakoresha ifarini, ndetse n’amata yazo yakoreshwa mu mwanya w’amata asanzwe y’inka.

Ku rubuga www.webmd.com, bavuga nubwo imbuto za amande ari nziza zikaba zifite n’ibyiza bitandukanye zizanira abazikoresha, ariko nanone bidakwiye ko umunt arenza urugero rw’izikenewe ku munsi. Ibyiza rero ngo ni umuntu atagomba kurenza 23 ku munsi.

Mu bindi byiza by’imbuto za amande nk’uko bikomeza bisobanurwa kuri urwo rubuga, uretse kuba zikomeza umutima ndetse n’amagufa, izo mbuto ngo zifasha no mu kongera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Imbuto za amande zifasha mu kugabanya ibyago byo kugira ibiro byinshi by’umurengera cyangwa se umubyibuho ukabije, cyane cyane iyo umuntu yitaye ku ngano ya za amande arya. Kuko zihaza vuba, zituma umuntu atarya byinshi iyo yaziriye.

Imbuto za amande kandi zifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije, ibyo bikajyana no kurinda indwara z’umutima ndetse no gutuma ukora neza.

Za ‘vitamin E’, ‘potassium’, ndetse na ‘calcium’ biboneka muri za amande,bigira uruhare mu kugabanya umuvuduko w’amaraso ukabije.

Imbuto za amande zifitemo ubushobozi bwo kugabanya isukari mu maraso n’igihe izamutse nyuma y’uko umuntu arangije gufata amafunguro. Nicyo gituma, bivugwa ko izo mbuto ari nziza no ku bantu bafite ikibazo cya Diyabete.

Imbuto za amande kandi zishobora gukorwamo amavuta yo guteka, ndetse n’amavuta akoreshwa mu kwita ku bwiza bw’uruhu n’umusatsi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka