Ibihangano byashushanyijwe n’imbwa bizagurishwa akayabo

Imbwa n’injangwe zatawe na ba shebuja kubera kubura ubushobozi bwo kuzitaho zikomeje kubyazwa umusaruro n’umuryango wiyemeje kuzitaho.

Alba & Rosie
Alba & Rosie

Kwiyongera kw’imibare y’imbwa n’injangwe zitabwa mu Bwongereza, byatumye Umuryango Animal Rescue Centre (ARC) ukorera mu mujyi wa Bristol, wiyemeza kuzibyaza umusaruro.

Uko gutabwa guturuka ku izamuka ry’ibiciro no gutakaza agaciro kw’ifaranga, byatumye bamwe mu bazitunga badashobora kuzibonera ubwishingizi, ubuvuzi n’ibyo kurya nk’uko Bee Lawson, umuhanga mu myitwarire y’inyamanswa yabitangarije AFP dukesha iyi nkuru.

Mu mbwa zitozwa imirimo itandukanye na ARC, harimo izitwa Rosie na Alba.

Izi mbwa kuri ubu zirimo gukora ubutaruhuka kuko ibihangano byazo bizagurishwa mu Ukuboza 2023.

N’ubwo ibihangano byazo ngo byafatwa nk’ibidasobanutse cyangwa se nk’iby’akozwe n’abana bato, intego y’uyu muryango wiyemeje kwita kuri izo mbwa, ngo ni yo ifite agaciro kurusha kunenga ibihangano byazo.

ARC, ivuga ko mu rwego rwo gushaka ubushobozi bwo kwita kuri izo mbwa, nazo ubwazo zibigizemo uruhare, zatojwe gukora imirimo itandukanye irimo no gushushanya hakoreshejwe amarangi (L‘art de la peinture), ibihangano bikagurishwa mu cyamunara.

Ni muri urwo rwego ibihangano by’imbwa Rosie na Alba bizagurishwa mu Ukuboza, ku giciro cy’amayero 370 (asaga ibihumbi 500 by’amafaranga y’uRwanda).

Bee Lawson, Avuga ko gushushanya byanafashije imbwa zatoraguwe gukira ibikomere zatewe n’agahinda ko gutabwa na ba shebuja, kumara igihe zizerera ntabyo kurya, ndetse no kutitabwaho.

Lawson agira ati "kuko izi mbwa zishushanya zifashishije ururimi, amajanja yazo, guhunahuna, kurigata no guhekenya biyifasha kumva ituje kuko biri mu miterere yazo”.

Kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka kugera mu Ukwakira umuryango wita ku nyamanswa mu Bwongereza wakiriye impuruza ku mbwa zatawe 17.838.

Uyu muryango ukomeza uvuga ko bikomeje bitya, uyu mubare ushobora kwiyongera imbwa zitabwa zikagera ku 21.500 mu mwaka wose wa 2023, zivuye ku 16.000 zariho muri 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka