Gukomanya ibirahuri mbere yo gusangira bisobanura iki?

Gukomannya ibirahuri, amacupa, ibikombe, cyangwa inkongoro mbere yo gusangira icyo kunywa, ni ibintu bihuriweho na benshi mu mico itandukanye, kandi ugasanga igisobanuro rusange nta kindi usibye kuba ari ikimenyetso cyo kwishimirana hagati y’abagiye gusangira.

Nyamara gukomanganya ibyo kunyweramo bakavuga ngo cheers, à la santé, ku buzima bwacu cyangwa ngo tunywemo, bifite inkomoko ya kera cyane mu mateka n’imigenzo, by’umwihariko mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, Aziya na Amerika.

Imbuga za murandasi zagiye zandika kuri uyu mugenzo, inyinshi zivuga ko gukomanya ibyo kunywesha mbere yo gushyira ku munwa, bikomoka ku migenzo yo hambere ibihugu bikiyobowe n’ingoma za cyami, igihe henshi ku isi hahoraga intambara z’urudaca bamwe bashaka kwagura ubutaka no kwigwizaho abacakara.

Iyo umwami cyangwa undi muntu wese wabaga afite umwanya mu buyobozi yabaga agiye gusangira umuvinyo na mugenzi we ku meza, mbere yo gusomaho uwatumiwe yabanzaga kuzamura icyo agiye kunyweramo, agasaba na mugenzi we kubigenza atyo, hanyuma bakabikomanya ku buryo ibitonyanga by’inzoga bitaruka zikivanga, barangiza bagasomaho barebana mu maso.

Impamvu z’uyu mugenzo rero kwari ukugenzura ngo barebe niba nta waba yashyize uburozi mu cyo kunywa cy’undi.

Ni imbuga nyinshi zabyanditseho ariko twafashe ingero zo ku rwitwa snowbrains, timesofindia na todayfoundout. Zose zivuga ko iyo habaga hari uwashyize uburozi mu cyo kunywa cya mugenzi we, atashoboraga gutinyuka kumureba mu maso mbere yo gusomaho.

Hari n’abakoreshaga uburyo bwo gusomanya ku bikombe cyangwa ibirahuri barebana mu maso, hagira ubyanga undi akamenya ko bashyizemo uburozi. Iyo bombi babaga ari abami, abatware cyangwa abayobozi b’ingabo ubwo intambara ikaba irarose hagati y’amahanga.

Hagati aho ariko, hari n’abemeraga ko gukomanganya ibirahuri ngo byashoboraga kwirukana imyuka mibi n’abazimu, ngo kubera ko bibangamirwa na ririya jwi ry’ibirahuri bikomangana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka