Dore zimwe mu ngaruka zo kubyiringira amaso

Kubyiringira cyangwa gukuba amaso ni ibintu bifatwa nk’ibisanzwe, igihe umuntu arimo kugerageza kwikiza ikimubangamiye mu jisho, ananiwe cyangwa afite ibitotsi. Nyamara impuguke mu miterere y’ijisho zivuga ko bishobora kwangiza ubuzima bwaryo, cyane cyane iyo bikorwa buri kanya kandi igihe kirekire.

Kubyiringira amaso bishobora kuyateza uburwayi butandukanye
Kubyiringira amaso bishobora kuyateza uburwayi butandukanye

Bishobora guteza ibibazo bikurikira

Kwangiza agakingirizo k’imboni

Ivuriro rya Cleveland Clinic ryo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), rivuga ko kubyiringira amaso buri kanya byangiza agahu gatwikiriye imboni, kakazaho udusharu duto cyane dushobora guteza ibibazo bikomeye, harimo udukovu duto tuzaho nyuma tugatuma umuntu atangira kugira ibibazo byo kubona.

Kunanura agahu gatwikiriye imboni (Keratoconus)

Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’ubuvuzi bw’amaso ‘The Atlantic Eye Institute’ bwerekana ko kubyiringira amaso bikabije bishobora gutera ibyo bita Keratoconus, bituma agahu gatwikiriye imboni kananuka mu mubyimba ndetse kagahindura imiterere, umuntu agatangira kujya abona ibikezikezi n’ibintu uko bitari. Ni cya gihe umuntu ashobora kwibwira ko arwaye amaso asanzwe, bikaba ngombwa kwambara indorerwamo zihenze kandi warashoboraga kubyirinda.

Kongera ibyago byo kurwara amaso

Ijisho rihora ribyiringirwa rizaho udukomere duto cyane dushobora kwinjiriramo umwanda cyangwa udukoko dutera indwara. Uburwayi bw’amaso bushobora kubaho igihe ijisho ryivumbuye (inflammation) cyangwa ryasharutse, cyangwa se bigaterwa n’umwanda winjira mu jisho uturutse ku ntoki.

Gusaza no kuzana iminkanyari

Inzobere mu ndwara z’uruhu, Dr. Brendan, avuga ko kubyiringira amaso buri kanya byongera ibyago byo kugira icyo bita Lichenification, ari byo kubyimba k’uruhu rwo hafi y’ijisho. Ibyo rero ntibitera iminkanyari gusa, ahubwo bishobora no gutuma uruhu rwo hafi y’amaso rwumagara cyangwa rukajya rushishuka.

Kuvubura umusemburo wa histamine urenze urugero

Ikigo Atlantic Eye Institute kivuga ko niba ugira ibibazo byo kuryaryatwa amaso (allergies), kuyabyiringira kenshi byihutisha kuvubura umusemburo wa histamine, ukora akazi ko kohereza ubutumwa hagati y’uturemangingo igihe hari ikibazo kibaye mu mubiri. Nubwo kubyiringira amaso bitanga agahenge k’igihe gito, iyo uburyaryate bugarutse buza bwasizoye.

Kuzana ibiziga byirabura ku muzenguruko w’amaso

By’umwihariko ku bantu bafite uruhu rwirabura, kubyiringira amaso buri kanya bituma uruhu rwo ku maso rurushaho kwirabura nk’uko bisobanurwa na muganga w’uruhu, Dr. Angelo Thrower, ukaba wagira ngo hari ibyo umuntu yasizeho.

Kongera ibyago by’uburwayi bwa glaucoma

Hari igihe umuntu abyiringira amaso asa n’urimo kuyatsindagira, ibi bikaba bishobora kwangiza igice cy’ijisho kibamo amatembabuzi. Ikigo Atlantic Eye Institute kivuga ko ibyo bishobora gutera uburwayi bwitwa glaucoma, busaba akazi katoroshye kugira ngo ijisho risubirane ubuzima bwaryo, kuko iyo byanze umuntu ashobora guhuma burundu.

Amaso arimo uturaso

Muganga w’uruhu Dr. Snehal Amin, avuga ko usibye kwangiza uruhu rwo ku maso, kubyiringira amaso kenshi bituma umuntu asa n’uhora ananiwe ndetse bikaba byakurikirwa no kuzana uturaso mu maso, kubera kwangirika k’udutsi duto cyane tuba mu gice cy’umweru cy’ijisho. Ibi ndetse bituma ijisho ritakaza ubushobozi bwo kwihanganira urumuri.

Ibyago byo kwandura COVID-19

Udukoko dutera uburwayi bwandura nka COVID-19 dushobora kwinjirira mu bice bigize ijisho, nk’uko byemezwa na Kaminuza ya Utah, USA. Igihe intoki zawe zigiyeho amatembabuzi arimo utwo dukoko hanyuma ukikora mu jisho, ushobora kurwara. Ni kimwe n’igihe wamaze kwandura kandi ukaba ukunda kubyiringira amaso; nabyo bishobora gukwirakwiza virusi mu bindi bice by’umubiri.

Si byiza kubyiringira amaso
Si byiza kubyiringira amaso

Bishobora kwangiza ijisho ryabazwe

Itegeko rya mbere ku bantu babazwe amaso mu buryo buzwi nka LASIK surgery, ni ukutabyiringira amaso. Impamvu nta yindi, ni uko ijisho ryabazwe muri ubwo buryo ritagomba gukubaganywa kugira ngo ibice byabazwe bibashe gukira neza, nk’uko bivugwa n’ikigo Kraff Eye Institute.

Kubaga amaso mu buryo bwa LASIK surgery, ni ubuvuzi bugamije gufasha umuntu kureba neza atagombye kwambara indorerwamo z’amaso, cyangwa utuntu bashyira ku mboni twitwa contact lenses (lentilles de contact).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka