Dore ibyiza byo gushyira imbuto za watermelon ku mafunguro ya buri munsi

Watermelon ni urubuto ubundi rugizwe n’amazi ku kigero cya 92%, rukigiramo n’izindi vitamine n’ubutare butandukanye, bituma ari urubato rw’ingenzi ku buzima bw’abantu bakunda kururya. Gusa, imbuto zo muri watermelon na zo zikize ku ntungamubiri.

Imbuto za watermelon zigiramo ubutare bwa zinc, magnesium, potassium, kandi zifasha mu kuringaniza isukari mu maraso, zigafasha umutima kugira ubuzima bwiza no kongera ubudahangarwa bw’umubiri n’ibindi byiza nk’uko bisobanurwa ku rubuga ‘www.ndtv.com’.

1. Imbuto zo muri watermelon zongera ubudahangarwa

Kubera ko kugira ubudahangarwa bw’umubiri bukomeye bijyana no kugira zinc ihagije, ni byiza kumenya ko imbuto zo muri watermelon ari isoko ya zinc, ifasha mu kongera ubudahangarwa bw’umubiri.

2. Izo mbuto zigiramo ibinure byiza umubiri ukenera

Mu mbuto zo muri watermelon, habamo ibinure bya ‘Monounsaturated na polyunsaturated fatty acids’ bifite akamaro ku buzima. Ibyo binure bigira akamaro mu kugabanya ibinure bibi bya ‘cholesterol’ mu maraso, bikagira akamaro mu kurinda ibibazo birimo guhagarara k’umutima bitunguranye kuko utagerwaho n’amaraso uko bikwiye, birinda kandi n’ibibazo byo guturika imitsi yo mu mutwe, zigira akamaro ku buzima bw’umutima muri rusange.

3. Imbuto zo muri watermelon zifasha mu kuringaniza urugero rw’isukari mu maraso

Mu byiza by’ingenzi bituruka mu mbuto zo muri watermelon ni uko zongera ‘insulin’, umumaro wa ‘insulin’ ukaba ari uwo kuringaniza isukari mu maraso. Izi mbuto zigiramo ubutare bwa ‘magnesium’ ifasha mu kugenzura urugero rw’isukari mu maraso.

4. Imbuto zo muri watermelon zifasha mu gutuma igogora rigenda neza

Imbuto zo muri watermelon zigiramo ibyitwa ‘fibres’ n’ibinure byiza bituma igogora ry’ibyo umuntu yariye rigenda neza. Kurya watermelon nk’urubuto ni byiza, ariko kongeraho n’imbuto zayo byombi bigira umumaro mu gutuma igogora rirushaho kugenda neza.

5. Imbuto zo muri watermelon zifasha mu kwita ku buzima bw’umusatsi

Kubera poroteyine, fer, magnesium ndetse na zinc, byose biboneka mu mbuto za watermelon ku bwinshi, bituma izo mbuto zigira umumaro mu gutuma umusatsi ukura neza kandi ugakomera, zibamo ‘manganese’ irinda umusatsi gucika no kwangirika.

6. Imbuto za watermelon zikomeza amagufa

Nk’uko bizwi ko amagufa akenera ‘calcium’ kugira ngo akomere kandi agire ubuzima bwiza, imbuto za watermelon ni isoko nziza ya ‘calcium’. Uretse gutuma amagufa akomera, ikanafasha imikaya n’imitsi y’umubiri kugira ubuzima bwiza.

7. Imbuto za watermelon zifasha mu gutuma umutima ugira ubuzima bwiza

Izo mbuto zifasha umutima kugira ubuzima bwiza mu buryo butandukanye, harimo kuba zigiramo ubwoko bw’ibinure bufasha umutima gukora neza, bikawurinda kuba wahagarara gukora mu bitunguranye cyangwa se kugira ikibazo cyo guturika imitsi yo mu bwonko. Ubutare bwa Magnesium, buboneka muri izo mbuto za watermelon bufasha umutima gukora neza no gutuma amaraso atembera neza.

8. Imbuto za watermelon zifasha uruhu kugira ubuzima bwiza

Izi mbuto zikaranze, ni ikiribwa cyiza cyane gifasha uruhu kugira ubuzima bwiza, zikarurinda gusaza imburagihe.

9. Imbuto za watermelon zifasha imitsi n’ubwonko gukora neza

Vitamin B, iboneka mu mbuto za watermelon ku bwinshi, ifasha imitsi n’ubwonko gukora neza. By’umwihariko, izo mbuto zifasha abafite indwara z’ubwonko zijyana no kwibagirwa bidasanzwe (dementia).

10. Imbuto za watermelon zifasha ibihaha gukora neza

Imbuto za watermelon zigiramo ibyitwa ‘anti-inflammatory’ irinda ububyimbe, zikigiramo na ‘antioxidant’ ibyo byombi bigatuma ibihaha bigira ubuzima bwiza.

Ku bijyanye n’uburyo bwo kurya imbuto za watermelon, hari ukuzirya ari mbisi, cyangwa se kuzirya zumye umuntu azihekenya cyangwa se azivanga n’andi mafunguro, hakaba no kuzirya zikaranze, biterwa n’uko umuntu abishaka cyangwa se ibyo yumva bimubereye byiza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka