Dore ibikoresho kugeza ubu utakenera kugura mu gihe ufite telefone

Hari umuntu kuri ubu wakwikura Amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri akagura telefone (smart phone), kuko ayibonamo akamaro karenze kuba telefone, ahubwo ari igikoresho gisimbura byinshi mu buzima bwe.

Ntikiri ngombwa gushaka ugufotora wifitiye Smart Phone
Ntikiri ngombwa gushaka ugufotora wifitiye Smart Phone

Twagerageje kubona bimwe mu bikoresho kugeza ubu udashobora guhangayika ushaka, mu gihe ufite telefone igezweho (smart phone).

Urubuga https://www.geckoandfly.com ruvuga ko kugeza ubu camera itagikenewe cyane, bitewe n’uko hari telefone zigezweho zifata amafoto, amashusho n’amajwi meza kandi akeye cyane.

Nanone telefone ubu yasimbuye radiyo zisanzwe n’icyitwa ipad, kuko yo umuntu agenda mu nzira arimo kuyumva mu gihe radiyo yo umuntu ayitereka hamwe, kuko iba ari nini cyane kandi iremereye.

Igikoresho cyitwa ’eBook Reader’ bakoresha mu gusoma ibitabo byashyizwe mu ikoranabuhanga ubu ntikikiri ngombwa, kubera telefone isomerwaho ibyo umuntu ashaka.

Abantu babaraga bakoresheje akamashini kitwa calculator, ubu ntabwo bakigakeneye cyane bitewe na telefone, ndetse nta n’ubwo kwitwaza itoroshi ubu bigikenewe kuko telefone zifite itara.

Telefone yasimbuye isaha
Telefone yasimbuye isaha

Umuntu wajyaga akenera ikarita, indangacyerekezo (bousole/compass) na GPS bimwereka urugendo akwiye kunyuramo, ntibikiri ngombwa kuko muri telefone ibyo byose birimo umuntu akaba yagera iyo ajya ntawe ayoboje.

Uwakeneraga agakoresho kitwa recorder ko gufata amajwi, cyane cyane abanyamakuru ba radio, abagenzacyaha n’abandi ubu ntibikiri ngombwa cyane, kuko telefone yigirira recorder iyafata neza kurusha tumwe mu dukoresho twabigenewe.

Umwubatsi wajyaga akoresha inivo(niveau/leveler) mu kureba neza niba urukuta rw’inzu ruhagaze neza cyangwa hasi harambuye, ubu yakwiruhutsa mu gihe afite telefone igezweho ibasha kujyamo application y’ako gakoresho.

Ntibikiri ngombwa cyane kugura igikoresho bita ’scanner’, ushaka guhindura inyandiko ziri ku mpapuro ngo zijye mu ikoranabuhanga, kuko telefone isigaye ibikora.

Abantu bajyaga bagura udukoresho tubafasha gukina (portable gaming device na game console controller) cyane cyane abana, ubu ntitukiri ngombwa cyane ku muntu wifitiye ’smart phone’(kuko harimo za applications bahita badawunilodinga).

Calculatrice ntigikenewe
Calculatrice ntigikenewe

Umucuruzi wajyaga akoresha icyo bita ’barcode scanner’ mu gupima ibirango by’ibicuruzwa, ubu ashobora gukora download y’ako gakoresho, akagashyira muri telefone ye akaba ari yo akoresha.

Telefone kandi ibasha kubika amakuru ari mu buryo bw’inyandiko, amajwi n’amashusho ndetse no kuyahererekanya neza kurusha ’flash disk’, ikabasha kureberwaho amashusho na za filime mu mwanya wa ’portable video player’.

Telefone yasimbuye ibyombo abarinda umutekano bakoreshaga byitwa ’walkie talkie’, ndetse na telefone zitimukanwa zitwa fixe ku buryo aho umuntu yazisanga ubu ari hake.

Ntibikiri ngombwa kwambara isaha keretse abashaka iz’umurimbo, ndetse n’abagura izo gushyira ku rukuta ubu baragabanutse bitewe n’uko telefone yabikemuye.

Ntibikiri ngombwa kugura karindari yo gushyira mu nzu keretse umuntu ubyishakiye, ndetse nta n’ubwo bikenewe cyane kugura ibitabo byo gusoma, kuko ubasha kubona ibyo ukeneye ukoresheje telefone.

Kalendari ntigikenewe
Kalendari ntigikenewe

Ibitangazamakuru byandikaga amakuru asohoka ku mpapuro (print newspaper) byo iyo bitimukira kuri internet (online), byari bigiye kuzima burundu kubera telefone.

Ntibikiri ngombwa kugura icyo bita agenda na carnet zo kwandikamo mu gihe ufite telefone (keretse umuntu ubyishakiye), ndetse no kugura Internet yo mu ntsinga ntibikenewe cyane, bitewe n’uko umuntu aba agendana iyimukanwa muri telefone.

Mu bijyanye n’ubuzima, igipimo cy’umuvuduko w’amaraso, igipima gutera k’umutima n’igipima ubushyuhe bw’umubiri, ntibikiri ngombwa cyane ku muntu waguze isaha ikorana na telefone.

Telefone kandi isimbura imetero ipima uburebure kuko hari application yayo ijyamo, igasimbura icyo bita telekomande ya televiziyo na radiyo, igasimbura icyo bita ’guitar tuner’, ikaba ishobora kuzasimbura imfunguzo z’imodoka(contact) mu minsi iri imbere.

Umuntu ufite telefone ubu ntabwo yakwirushya ajya kubikuza amafaranga muri Banki, kuko ikora mu mwanya w’ikarita yo kubikuza ya ATM, ndetse igasimbura n’amafaranga afatika y’inoti n’ibiceri.

Ntibikiri ngombwa cyane kwirushya umuntu agura televiziyo isanzwe y’intsinga, kuko isaba umuntu kuguma aho ari, nyamara aba akeneye kugendagenda, yashaka televiziyo agakoresha telefone ye.

Ikintu gikomeye twasorezaho, ni uko imirimo myinshi yajyaga ikorwa na mudasobwa(yaba laptop cyangwa desktop) ubu isigaye ikorwa na telefone, ku buryo mudasobwa ubwayo itakiri ngombwa kuri benshi.

Nta muntu ukigendana radio
Nta muntu ukigendana radio

Uwitwa Tuyizere Aimé ucuruza ibikoresho by’ikoranabuhanga mu Mujyi wa Kigali agira ati "Telefone ubu wayita igice cy’umubiri w’umuntu, hari ahantu ubuzima budashoboka utayifite".

Tuyizere avuga ko mu minsi izaza telefone ishobora guhinduka ikigirwamana gisengwa, nk’uko mu Buhinde basenga inka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka