Amavuta y’inka ni urukingo n’umuti w’indwara nyinshi

Iyo uganiriye n’abantu ku bijyanye n’amavuta akoreshwa mu gutegura amafunguro, usanga abenshi bayafiteho impungenge kubera impamvu zitandukanye.

Amavuta y'inka
Amavuta y’inka

Hari abavuga ko batinya indwara zituruka ku mavuta zirimo umubyibuho ukabije, na wo ugira uruhare mu gutuma uwufite agira ibyago byinshi byo kurwara indwara z’umutima, diyabete, n’izindi.

Ariko umutu yakwibaza niba amavuta yose ari mabi ku buzima. Ubusanzwe amavuta amenyerewe gukoreshwa muri sosiyete nyarwanda ni akomoka ku bimera (nk’ubunyobwa, ibihwagari, amamesa, elayo, n’ibindi) hakaba n’amavuta y’inka ari nayo tugiye kuvugaho muri iyi nkuru.

Amavuta y’inka akungahaye kuri vitamine nyinshi umubiri ukenera

Iy’ingenzi ibonekamo ni vitamine A, izwiho kugira akamaro gatandukanye nko kuba ifasha mu mikurire myiza y’amagufwa n’amenyo, kugira uruhu rwiza no kururinda ubwadu butandukanye. Ikindi iyi vitamine A igira uruhare mu kurinda utunyangingo tw’umubiri (antioxidant), ndetse no kugira ubuzima bwiza bw’amaso, ikanatuma umubiri ukora imisemburo ukeneye ku gipimo cyiza.

Mu mavuta y’inka habonekamo izindi vitamine nka D, E na K.
Vitamine K iboneka mu mavuta y’inka ni izwi nka vitamine K2, iba mu vuta n’amata y’inka zagaburiwe ubwatsi gusa, ifasha umubiri kuyungurura Karisiyumu iwurimo.
Kuyibura mu mubiri bitera indwara zinyuranye nk’iz’umutima, kanseri, n’indwara yo kuribwa amagufa no kumungwa kwayo.

Amavuta y’inka ni isoko y’imyunyu-ngugu inyuranye

Imyunyungugu iboneka mu mavuta y’inka ni manganeze, korome (chrome), zenke (zinc), umuringa (fer), Iyodine na seleniumu ishinzwe kuvana imyanda ifatwa nk’uburozi mu mubiri.

Amavuta y’inka ni isoko y’ibinure byuzuye

Ibinure byuzuye (saturated fats) byamaze kuboneka ko bifasha mu kurwanya cholesterol mbi, kandi bigafasha umuntu guhaga vuba, bityo umubiri ugakoresha ibinure wifitemo, bikarwanya umubyibuho. Ikindi kandi bifasha umubiri kurwanya mikorobi ndetse bikanatuma igogora rikorwa neza.

Amavuta y’inka aringaniza ibinure bya omega-3 na omega-6

Habamo aside izwi nka arachidonic acid ikaba ifasha mu mikorere myiza y’ubwonko, kugira uruhu rwiza ndetse bikanafasha mu ikorwa ry’imisemburo irwanya kubyimbirwa.

Habonekamo kandi Glycosphingolipids. Ibi ni ibinure bizwiho kurinda igifu n’amara gufatwa na mikorobi zinyuranye.

Mu mavuta y’inka no mu rukoko rw’amata habonekamo intungamubiri yitwa Wulzen cyangwa anti-stiffness Factor irinda kubyimba no kuribwa mu ngingo, kimwe na rubagimpande, ikanatuma kalisiyumu ijya mu magufa aho kwigira mu ngingo kuko iyo ibayemo nyinshi bitera indwara y’imitsi.

Icyitonderwa:

Ibi byose umubiri ubasha kubyakira binyuze mu mafunguro yateguranywe n’amavuta y’inka, icyakora baranayisiga haba ku mubiri no mu musatsi.

Umwana utarageza imyaka 5 si byiza kuyamugaburira kuko umubiri we uba utaragira ingufu zo kuyatunganya ngo ukuremo ibikenewe gusa.

N’ubwo Amavuta y’inka akungahaye kuri izo ntungamubiri nyinshi zifitiye umubiri akamaro, cyane cyane Vitamin A, abahanga mu by’imirire batanga inama zo kutarya menshi, ahubwo akaribwa ku kigero kiringaniye.

Iyi nkuru tuyikesha: www.Passeportsante.net, www.umutihealth.com

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka