Alan Fisher yaciye agahigo ko guteka amasaha menshi

Umunya-Ireland witwa Alan Fisher yashyizwe mu muhigo w’Isi mu gitabo cya ‘Guinness World Records’ cyandikwamo abantu bakoze ibintu bidasanzwe kuko yatetse amasaha 119 n’iminota 57.

Hilda Baci yasimbuwe kuri uwo muhigo na Alan Fisher
Hilda Baci yasimbuwe kuri uwo muhigo na Alan Fisher

Alan Fisher asanzwe akora umwuga wo guteka akaba ari Umunya-Ireland akaba anatuye mu Buyapani, yaciye umuhigo w’Isi wo guteka ubutaruhuka, ahigika Umunyanigeriya wari usanganywe uwo muhigo kuko yamurushijeho amasaha arenga 24.

Alan Fisher yaciye aka gahigo muri resitora ye iteka ubwoko bw’ibiryo byo muri Ireland iri mu mujyi wa Matsue mu Buyapani, ikaba ifite umwihariko wo guteka nkuko byatangajwe n’ikigo kigenzura iby’imihigo y’Isi, ‘Guinness World Records’.

Alan Fisher yahise asimbura kuri uyu muhigo Hilda Baci wari warawegukanye muri Kamena 2023 nyuma yo kumara amasaha 93 n’iminota 11 atetse.

Umunyanigeriyakazi Hilda Baci icyo gihe ashyirwa muri Guinness World Records’ yavuze ko yari akaneye gukora ikintu kidasanzwe.

Ati: "Nari mbizi gusa ko nkeneye gukora ikintu kidasanzwe kugira ngo nishyire ku ikarita, nshyire Nigeria ku ikarita, nshyire urubyiruko rw’Abanyafurikakazi ku ikarita."

Alan Fisher yabanje gutegura nibyo guteka kuko yahase ibirayi bingana n’ibiro 300k mbere yo gutangira kurushanwa akamara igihe kirekire atetse.

Fisher yagize ati:"Iyo Umunaniro watangiraga kumfata byarushagaho kungora gukomeza gukanura igihe cyose nabaga nicaye ntangiye guhata”.

Akomeza avuga ko umuvuduko wo guhata wabaga wenda kumuhitana kugeza nubwo atekereje kubwira undi muntu wamuhereze ibyo yarimo ahata arebye ku ruhande aramubura kuko ibyo yabikoraga ari wenyine.

Ati “Nagize ibitekerezo bitandukanye birimo gutekereza ubuzima no kubaho bya nyabyo kugeza ku munsi ubanziriza uwa nyuma. Narahindukiye ngira ngo nsabe umuntu kugira icyo ampereza, nkuko nakabikoze ku munsi usanzwe, ariko nsanga nta muntu uhari.

Igitabo cya Guinness de Record cyandikwamo abantu bakoze ibintu bidasanzwe ku isi birimo nko kurira cyangwa kuririmba ubutaruhuka guteka, n’utundi dushya usanga twihariwe n’uwo muntu umwe gusa.

Mu buryo butangaje, Fisher yaranakomeje yesa umuhigo w’isi wo kotsa imigati ubutaruhuka, akoresheje amasaha 47 n’iminota 21, nkuko yabivuze‘Guinness World Records’.

Fisher yokeje imigati iryohereye izwi nka “Soda Bread’ ipima kg 357 hamwe n’amafunugro 3,360 y’ibiryo.

Umunyanigeriya Baci yagaragaje ko yemeye ko Fisher amusimbuye kuri uyu mwanya nyuma yo guteka umwanya munini kumurusha.

Abinyujije ku rubuga rwa X rwahoze rwitwa Twitter yagize ati: "Ndagushimiye cyane Alan Fisher”.

Yongeyeho ko yishimiye cyane kuba yarashoboye kwesa uyu muhigo wo gushyirwa muri ‘Guinness World Records’ bikamuha icyubahiro cyinshi kandi bikamugira umuntu ukomeye cyane ku buryo igihe cyose azahora atewe ishema no gushimira abantu bose bamushyigikiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka