Abamotari 500 bahuguwe ku buryo bwo gutanga ubutabazi bw’ibanze ku bakoze impanuka

Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), cyahuguye abamotari 500 baturutse ku maseta atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, ku buryo bashobora gutangamo ubutabazi bw’ibanze ku bahuye n’impanuka.

Umumotari akora umwitozo wo kongerera umwuka uwahuye n'impanuka
Umumotari akora umwitozo wo kongerera umwuka uwahuye n’impanuka

Dr Jean Nepo Sindikubwabo ukuriye serivisi y’ubutabazi bw’ibanze muri RBC, avuga ko impamvu bahisemo guhugura abamotari ari uko ari bamwe mu bantu bagera ahabereye impanuka cyane, kandi nabo ubwabo hari abahura nazo mu muhanda.

Dr Sindikubwabo avuga ko mu byo babahuguye harimo uburyo bashobora gutanga ubutabazi bw’ibanze ku wahuye n’impanuka, badakoresheje ibikoresho byo kwa muganga, ahubwo bakifashisha uburyo busanzwe batabara uwo muntu.

Ati “Umuntu ashobora guhura n’impanuka ntihagire igikorwa vuba, akagera kwa muganga hari ibyangiritse kandi yashoboraga gutabarwa mbere, agahabwa ubutabazi bw’ibanze bikamurinda kuba yagira ikibazo gikomeye nk’utabuhawe”.

Dr Sindikubwabo avuga ko abamotari babahuguye uko batabara umuntu uhuye n’impanuka yo kwitura hasi, kumenya uburyo bamuryamisha kugira ngo abashe guhumeka neza.

Uburyo bwo kuryamisha neza uwakoze impanuka mbere yo kugezwa kwa muganda
Uburyo bwo kuryamisha neza uwakoze impanuka mbere yo kugezwa kwa muganda

Bahuguwe kandi ku kumenya gufasha umuntu wakomeretse avirirana, icyo bakora ngo bamufashe guhagarika ayo maraso, bityo agezwe kwa muganga atarashizemo.

Dr Sindikubwabo yatanze urugero ku muntu ushobora guhura n’impanuka akavira imbere, icyo gihe bisaba ko afashwa kugira ngo adakomeza kuva, ahubwo agatabarwa hakiri kare kugira ngo ya maraso ataza ku mushiramo ataragera kwa muganga.

Ati “Nyamara ufashe umwenda wawe ukawukata ukawuzirika aho weretswe, byafasha uwakomeretse kudakomeza kuva, ukamenya n’uburyo uwuzirikamo kugira ngo udaheza amaraso nanone, bituma uwo muntu bamugeza kwa muganga bagahagarika kuva mu buryo bwemewe nta kibazo kindi yagize”.

Ikindi bahuguye abamotari ni ukumenya kongerera umwuka umuntu wagize ikibazo cyo guhugumeka.

Abahawe aya mahugurwa bavuga ko ubumenyi bungutse bazabufashisha buri wese bazasanga yahuye n’impanuka.

Habyarimana Vincent akorera umwuga w’ubumotari mu Mujyi wa Kigali, ashima abatekereje kubahugura kuko usanga akenshi iyo bageraga ahabereye impanuka, twashungeraga aho gutabara.

Ati “Ubu buri wese yamenye icyo yakora igihe ahuye n’uwakomeretse, ku butabazi bw’ibanze yamukorera kuko twahuguwe uko bahagarika amaraso hakoreshwejwe igitambaro, twahuguwe uburyo twaryamishamo umuntu kugira ngo ahumeke neza, tunahugurwa uburyo twakongerera umwuka hamwe n’ibindi byinshi”.

Dr Sindikubwabo avuga ko RBC iteganya kuzahugura abandi bantu bafite aho bahurira n’abantu benshi harimo abakorera mu isoko, ibigo by’amashuri, bagahabwa amahugurwa ku butabazi bw’ibanze ku bahuye n’impanuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka