Congo: Areka ibiryo bisanzwe akarya amatafari, amakara n’imicanga

Umugabo wo muri Congo, witwa Jean Marie, bakunze kwita Jama, arya amatafari, amakara n’imicanga, akavuga ko bimurinda inzara, kandi bikaba ari ibyo kurya biboneka mu buryo bworoshye, na cyane ko we ngo yumva ibyo kurya bisanzwe byaratakaje icyanga cyabyo cy’umwimerere wabyo.

Inkuru dukesha Ikinyamakuru Tuko, cyo muri Kenya, ivuga ko mu gihe hari abataka ko inzara ibica, uwo mugabo witwa Jean Marie wo muri Congo, we arya amatafari, umucanga ndetse n’amakara.

Uwo mugabo bivugwa ko nta burwayi bwo mu mutwe afite, cyangwa se ubundi ubwo ari ubwo bwose, gusa ngo yumva ibyo kurya bye akunda kandi abona mu buryo butamugoye ari ayo matafari, amakara ndetse n’imicanga, n’ubwo bitangaza abantu benshi iyo babibonye.

Uyu muryi udasanzwe yagize ati: " Ibi ni byo biryo byanjye nkunda, ibyo kurya bisanzwe byatakaje icyanga cyabyo cy’umwimerere wabyo, ni cyo gituma nkunda kurya umucanga, amakara ndetse n’amabuye. Nshobora no kugerageza kurya ibyo kurya bisanzwe, ariko ibyo nkunda cyane ni ibyo bitatu.

Iyo abo mu muryango we barimo kurya ibyo kurya bisanzwe, we ajya ukwe akarya ibyo biribwa bye akunda, kuko ibyo bindi bisanzwe biba byateguwe ku meza mu muryango we, ngo ntiyabigereranya n’uko ayo matafari cyangwa ibyo bindi arya bimuryohera.

Yagize ati, "Natangiye kurya amabuye kuva navuka. Inshuro nyinshi bagerageje kumbuza kurya amabuye, ariko kuko nayakundaga cyane bageze aho bararekera. Iyo mbiriye ndahaga, singorwa no gushaka ibindi biribwa, kuko ibyo nkunda kurya biraboneka ku buryo buhoraho”.

Gusa, bivugwa ko uwo mugabo atigeze ashaka umugore, kuko ngo bishobora kuba bigoye kubana n’umugabo urya, ibintu bidasanzwe nk’ibyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Hi,

I intend to contribute a guest post to your website that will help you get good traffic as well as interest your readers.

Shall I send you the topics then?

Best,
Bella

Bella yanditse ku itariki ya: 16-11-2023  →  Musubize

Biteye agahinda.Ndabona akili muto.Ariko se igifu cye gusya amabuye??? Ndumva byagombye gutuma arwara.Kubera ko imana yaturemye ku buryo dutungwa n’ibiryo bisanzwe kandi bikaturyohera.Tujye tuyishimira twirinda gukora ibyo itubuza.Abumvira iyo nama,izabahemba kubaho iteka muli paradizo.Abakora ibyo itubuza,izabarimbura ku munsi wa nyuma nkuko bible ivuga.

gataza yanditse ku itariki ya: 4-07-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka