Habumugisha Esiron wabaye mu gisirikari cya Kayibanda n’icya Habyarimana avuga ko amatora y’ubu atandukanye n’ayo hambere kuko ay’ubu akorwa mu mucyo no mu bwisanzure.
Habumugisha, w’imyaka 67 y’amavuko utuye mu Murenge wa Mukamira mu Karere ka Nyabihu ni umwe mu bo bita ba Sekombata (Ancien Combatant) bivuze ko yahoze mu gisirikare mu gihe cyo hambere.
Yinjiye mu gisirikare mu mwaka wa 1970, ku butegetsi bwa Kayibanda Gregoire. Nyuma yakomereje no mu gisirikare cya Habyarimana Juvenal kugeza mu mwaka wa 1994.
Uyu mugabo avuga ko muri ibyo bihe byose yakurikiranye imigendekere y’amatora. Akavuga ko iyo ayagereranyije n’ay’ubu, asanga ay’ubu ariyo akorwa mu mucyo.
Agira ati “Mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi nari ndi umusirikari kuva ku bwa Kayibanda. Amatora yose yabaye mbona nayakurikira, uretse ko mbere abashinzwe umutekano ku bwa Kayibanda batatwemereraga gutora.
Baje kudukomorera ku bwa Habyarimana Juvenal ariko nabwo ntabwo twisanzuraga wahuraga n’abantu bakwereka aho ugomba gutora.”
Akomeza avuga ko yahatiwe gutora ku bwa Habyarimana kuko ngo yigeze kujya mu matora bakamubwira ko agomba gutora ku ibara ry’icyatsi ryari rihagarariye Habyarimana rihanganye n’ibara ry’ikijuju .
Habumugisha avuga ko iyo watoraga ibara ry’ikijuju wahuraga n’akaga ku buryo ngo washoboraga gufungwa cyangwa umuryango wawe ugatotezwa.
Uyu musaza akomeza avuga ko mbere amajwi yabarurwaga abatoye batemerewe kugaragara hafi y’icyumba cy’amatora kandi hakabaho gutinda gutangaza ibyavuye mu matora.
Agahamya ko ariko ubu, abaturage bagira uruhare mu gukurikira ibarura ry’amajwi y’abakandida babo ntawe uhejwe.
Kuri ubu Habumugisha wavuye mu gisirikare. Ubwo yakivagamo yakoze muri Ministeri y’ubutabera, mu rwego rushinzwe gucunga amagereza. Ako kazi yagakoze kuva mu mwaka wa 1994 kugeza mu 1998.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutare-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Cyumba-Gicumbi District / 1st August 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gakenke District / 31 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Burera District / 31 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamasheke District / 29 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gihundwe Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- Exclusive Phots: RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyakabuye Sector/ Rusizi District / 28 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Karongi District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rutsiro District / 27 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rubavu District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyabihu District | 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Musanze District / 26 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rwamagana District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngoma District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kirehe District / 23 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatsibo District / 22 July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gatunda Sector,Nyagatare / 22th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyarugenge District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Rulindo District / 20th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kicukiro District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Bugesera District / 19th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Muhanga District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ngororero District / 18th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Kamonyi District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyamagabe District / 16th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Gisagara District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyaruguru District / 15th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Nyanza District / 14th July 2017
- RPF Candidate Paul Kagame Rally in Ruhango District / 14th July 2017
Mujye mumenya gutandukanya ibihe. Iterambere aho rigeze ryahinduye ibintu byinshi kandi mumenye ko n’abandi bakoze iby’igihe cyabo. Uburiganya buri muri aya ngaya nibvwo bukaze kandi uzabwumva nyuma y’imyaka runaka.....