Uko byari kumera iyo isi iba ari umudugudu umwe utuwe n’abantu 100

Uwitwa Toby Ng ukomoka muri Hong Kong yashyize ahagaragara ubushakashatsi yakoze bwerekana ikigereranyo cy’uko byari kumera iyo isi iba ari umudugudu umwe utuwe n’abantu 100 gusa.

Ubu bushakashatsi yerekanye kuva mu mwaka wa 2011 bufasha abantu kubona uko isi yo muri iki gihe iteye, hagendewe ku kwiyongera kw’abaturage mu buryo butandukanye bw’imibereho ya muntu.
Toby ufite kampani yitwa Toby Ng Design, ngo yakoze ubu bushakashatsi agendeye ku ibarurishamibare mu kwiyongera kw’abaturage bo ku isi nk’uko byanditse ku rubuga rwa interineti www.toby-ng.com

Toby Ng ubwo yamurikaga ubushakashatsi bwe bugereranya isi nzima n'umudugudu w'abaturage 100
Toby Ng ubwo yamurikaga ubushakashatsi bwe bugereranya isi nzima n’umudugudu w’abaturage 100

Ngo iyo isi ba ari umudugudu utuwe n’abantu 100 gusa:
Abaturage 61 bari kuba bakomoka ku mugabane wa Aziya, barimo 20 b’Abashinwa, naho 17 ari Abahinde. 14 bari kuba bakomoka muri Afrika, 11 ari Abanyaburayi, 9 ari abo muri Amerika y’amajyepfo, 5 ari abo muri Amerika y’amajyaruguru. Ngo nta numwe, muri abo baturage, wari kuba akomoka muri Australia, Oceania, cyangwa Antarctica.

Nibura abaturage 14 nibo bari kuba batazi gusoma no kwandika, mu gihe 33 bo bari kuba bafite telefone naho 16 bo bakaba bafite itumanaho rya interineti. Umuntu umwe gusa niwe wari kuba yarize kaminuza, mu gihe 99 bari kuba batarize cyangwa batariga kaminuza.

17 muri abo baturage bari kuba bavuga ururimi rw’Igishinwa, 9 bavuga Icyongereza, 8 bavuga Igihindi, 6 bavuga Ikirusiya, 6 bavuga Icyesipanyole (Spanish), 4 bavuga Icyarabu naho abasigaye 50 bavuga izindi ndimi zitandukanye.

Abaturage 27 bari kuba bari munsi y’imyaka 15 y’amavuko naho barindwi gusa bakaba bafite imyaka iri hejuru y’imyaka 64 y’amavuko.
Muri abo baturage 100 kandi, 52 bari kuba ari ab’igitsina-gore naho 48 ari ab’igitsina-gabo. Muri uwo mudugudu hari kuba hari imodoka 18 gusa. Abaturage 76 nibo bari kuba bafite umuriro w’amashanyarazi naho 24 ntawo bafite.

Abaturage 63 bo muri uwo mudugudu ntibari kuba bafite ibikorwa by’isuku n’isukura. Bivuga ko abo baturage isuku yabo yari kuba ari nke cyane. Abaturage 33 bari kuba ari Abakirisitu, 20 bari kuba ari Abayisilamu, 13 bari kuba abo mu idini rya Hindus, 6 bari kuba Ababudisiti (Buddhists) kandi 2 bari kuba batemera Imana, 12 batagira idini, naho 14 basigaye bari kuba mu yandi madini atandukanye.

Abaturage 30 bari kuba batagira akazi, mu gihe 70 aribo bari kuba bafite akazi. 28 bari kuba bakora mu bijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, 14 bakora mu bijyanye n’inganda, naho 28 bo bari kuba bakora akazi gatanga serivisi zitandukanye. Ku munsi umwe, abaturage 53 bari kuba batunzwe n’amafaranga atangana n’idorali rimwe.

Muri uwo mudugudu umuturage umwe yari kuba arwaye SIDA, 26 banywa itabi naho 14 bari kuba barwaye indwara y’umubyibuho ukabije, abandi 10 muri abo baturage bari kuba babana n’abo bahuje ibitsina (Homosexuals).

Ku mpera y’umwaka, muri uwo mudugudu, umuturage umwe yari gupfa naho abaturage babiri bakavuka bityo umubare w’abo baturage ukaba 101.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

ese uwakora statistique ku mibereho y’abatuye isi hanyuma agakora ijanisha byo ntibyagira icyo bitanga?

Rwangombwa yanditse ku itariki ya: 31-05-2016  →  Musubize

Ibi Nibyo Yihimbiye Ibi Ntawe Utabibeshya We Nuko Afite Promoter

Adelithe yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

Ibi Nibyo Yihimbiye Ibi Ntawe Utabibeshya We Nuko Afite Promoter

Adelithe yanditse ku itariki ya: 14-10-2015  →  Musubize

hahaha fany history but pelhaps

uiqu yanditse ku itariki ya: 1-02-2014  →  Musubize

ubwose bashoboragakubyara abana 2 mumwaka umwe

Rwambika yanditse ku itariki ya: 15-12-2013  →  Musubize

NI UMUHANGA KABISA!ABAMUPINGA MWEBWE MWAMENYA MUHERA HE?

NTAKIRUTIMANA EGIDE yanditse ku itariki ya: 2-12-2013  →  Musubize

mukomeze mutugezeho byinshi cyane

Gaspard yanditse ku itariki ya: 8-11-2013  →  Musubize

Hahaha,uri mushakashatsi ni umuhanga kuko ibyo yavuze ahubwo birenda kumera neza n’iby’isi dutuye,ngaho abahakana bazamurushe!!

Venuste nshimiyimana yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

MUBIGARAGARA NTABWO URIYA MUGABO YAKOZE UBUSHAKASHATSI AHUBWO YARATEKEREJE GUHINYURA IMANA

GITEGO VENUSTE yanditse ku itariki ya: 26-09-2013  →  Musubize

hahaha ese ubundi ko ndeba ari umwana ibyo abikurahe? ngo hakavuka umuntu umwe ku mwaka? namwe muvumbure ndabona ari uguhimba gusa!

Tuyambaze frank yanditse ku itariki ya: 12-09-2013  →  Musubize

Iyi sammary ni nziza cyane itwereka ishusho y’isi tutuye

NZIYONSENGA ELIPHAZ yanditse ku itariki ya: 10-09-2013  →  Musubize

ubu si ubushakashatsi yaratubeshe kuko iri ni ijanisha.kuko abashinwa batuye isi ni 20 KU ijana.ubushakashatsi bwa ntakigenda.ni geo yandukuye mu bundi buryo.

francis yanditse ku itariki ya: 8-09-2013  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka