Rubavu: Bavuga ko Nyirarwango yitabye Imana akazuka bagiye kumushyingura

Ku isaha ya 16h zo ku wa Mbere ushize taliki 14/4/2014 Nyirarwango Lucie umucyecuru w’imyaka 69 nibwo yapfuye mu buryo bw’amayobera aho yari atuye mu kagari ka Rwangara umurenge wa Cyanzarwe akarere ka Rubavu, ariko aza kongera kuzuka mu gihe biteguraga kumushyingura.

Nyirarwango wari usanzwe yibana ariko atishoboye, abaturanyi be bavuga ko urupfe rwe rwari rutunguranye kuko umwe mu bakobwa be witwa Uwamahoro Vestine bari basanzwe babana, yamusigiye umwana yagaruka agasanga yarembye yamutegurira ibyo kurya bikamunanira yashaka kumukarabya bikanga.

Nyirarwango Lucie umucyecuru w'imyaka 69.
Nyirarwango Lucie umucyecuru w’imyaka 69.

Uwamahoro Vestine avuga ko umubyeyi wabo agishiramo umwuka yahamagaye abavandimwe n’abaturanyi bagasanga byarangiye, bucya bajya gushaka imbaho zo gukora isanduku yo kumushyinguramo no gucukura aho kumushyingura.

Nyuma yo kumupfunya no gutegura ibintu byose ngo baje kugira igitekerezo cy’uko umucyecuru bamupfunye batamwogoshe umusatsi kandi bidakwiye niko gushaka urwembe bajya kumwogosha.

Uwo mucyecuru ubwo barimo bamwogosha baje kumutemesha urwembe mubyo apfunyemo akuramo ukuboko akora ahacyebwe niko gutangara ngo umukecuru arazutse, nk’uko bitangazwa n’umwe mubaturanyi be witwa Vumiriya.

Semanza umuturanyi wa Nyirarwango avuga ko ibyo bari bateguye bahise babisenya ndetse ubwo yari azazamutse bahise bamwakiriza fanta babona aranyoye.

Ahagombaga gushyingurwa Nyirarwango hahise haterwa insina.
Ahagombaga gushyingurwa Nyirarwango hahise haterwa insina.

Gusa benshi mu baturage bavuga ko uyu mubyeyi ngo atishoboye kandi afite ubukene, ku buryo ashobora kuba atarapfuye nk’uko abandi babicyeka, ahubwo byatewe n’inzara kubera kutagira ibimutunga.

Ubusanzwe Nyirarwango ni umukecuru ukomeye kandi ugerageza guca inshuro kugira ngo abeho, kuko imitungo yari afite yayambuwe n’umuryango w’umugabo we nawe witabye Imana. Abaturage banenga ubuyobozi bw’umudugudu bwanze no kumushyira muri gahunda y’abatishoboye bagomba gufashwa ngo kuko abafashwa ari abagize icyo batanga.

Abaturanyi ba Nyirarwango bavuga ko umuyobozi w’umudugudu witwa Yoramu yanze kumushyira ku rutonde rw’abatishoboye bakuze bagomba guhabwa amafaranga, bakavuga ko no kugira ahabwe amabati yo gusaka abaturage bahaye umuyobozi w’umudugudu amafaranga ibihumbi 10 y’icyayi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 24 )

gusa uwo muyobozi akwiriye gukurwaho kuko umuntu ugezehe aho kwicisha umunyarwanda inzara kdi turi muri demokarasi yubumwe gusa birababaje

BISHIME yanditse ku itariki ya: 9-08-2016  →  Musubize

Ntagihe ibitangaza bitazakoreka kuwizeye IMANA.

Felicite yanditse ku itariki ya: 13-05-2016  →  Musubize

imana ishimwe nabeho uwomucecuru

thacien yanditse ku itariki ya: 12-06-2017  →  Musubize

bitewe nuburyo umuntu ateye harigihe koko bigaragara ko ibice tubonesha amaso biba bisa nibidakora ariko hari systems zindi zangombwa zigikora kuri ltyme yo hasi umuntu adashobora kumva cyangwa kubonesha amaso ,hari ibyo abaganga bita ngo umuntu ari muri koma ,nko kwamuganga bagira ibyuma bigerageza kumenya ko umuntu amaraso akigenda ,

Ndamukunda02@ yanditse ku itariki ya: 3-02-2016  →  Musubize

ndumva uwo mukecuru adasanzwe gusa ubuyobozi buzz bureba abatishoboye ntamatangamutima kuko Nina atishoboye ntaho yakura ruswa

martin yanditse ku itariki ya: 23-10-2015  →  Musubize

Ihangane muvandi Imana haricyo iguhishiye

mwamininezeza yanditse ku itariki ya: 11-10-2015  →  Musubize

Ha ugupfa wozanzama murarabe ariko ntabe ataribyo ari ubu besnhi

Uwimana Claudine yanditse ku itariki ya: 1-09-2015  →  Musubize

Biratangaje cyane kubona umucecuru yicaninzara

Alias yanditse ku itariki ya: 2-07-2015  →  Musubize

Biratangaje cyane kubona umucecuru yicaninzara

Alias yanditse ku itariki ya: 2-07-2015  →  Musubize

Uyu Mukecuru Niyihangane Kugera Kure Sikogupfa Ariko Njye Numva Rwose Bidatinze Uyumuyobozi Yajyanwwa Imbereyubutabera Akareka Gutesha Abandi Bayobozi Agaciro.

Sinkangwa Constantin yanditse ku itariki ya: 11-05-2015  →  Musubize

U Rwanda rufite ubutegetsi bugaragaza icyerekezo cyiza buganishamo i gihugu.Ariko kubireba intambara yo kurwanya ruswa,ntibizoroha...mbona intambara y’inda tutazayishobora..Ariko twakomeza tugahanyanyaza...!!

rukato yanditse ku itariki ya: 6-05-2015  →  Musubize

kuki umukecuru bamutwaye imitungo kandi yarabyaranye n’umugabo wabo ubuyobozi bwa mufashije bukamugaruriza iyo mitungo kuko afite abana yabyaranye n’umugabo kuki umuryango w’umugabo we wigarurira imitungo yose ubuyobozi bugaceceka.ubundi umuyobozi mwiza nubwo utabona uko ushigikira umuntu ariko wamugira inama uko yabyifatamo nazire amaherere kandi afite umuyobozi

alias yanditse ku itariki ya: 20-04-2015  →  Musubize

uwo muyobozi yisubireho!

alias yanditse ku itariki ya: 20-12-2014  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka