Nyamagabe: Abaturage bashimishijwe cyane n’isiganwa ry’amagare

Ubwo isiganwa ry’amagare rya “tour du Rwanda” ryageraga bwa mbere mu karere ka Nyamagabe Kuri uyu wa Gatanu tariki 22/11/2013, ryashimishije abaturage cyane bakaba ngo barasanze bari barahejwe ku byiza.

Mu mujyi wa Nyamagabe mu masaha ya saa tatu wasangaga abaturage batangiye guhagarara ku muhanda bakagenda biyongera uko amasaha agenda akura, kugeza ubwo abasiganwa bahageze mu masaha ya saa tanu zirenga abantu bamaze kuba benshi cyane.

Abantu bitabiriye ari benshi kureba isiganwa.
Abantu bitabiriye ari benshi kureba isiganwa.

Umwe mu bitabiriye kureba iri siganwa twaganiriye witwa Ntakirutimana Fidèle yavuze ko kurireba ari ibintu bishimishije kuko usanga hari ababibonye bwa mbere.

Ati “Abenshi ni ubwa mbere baba babonye isiganwa ry’amagare, bakabonamo n’abanyamahanga n’abazungu.”

Akomeza avuga ko kuba no mu karere ka Nyamagabe byarahageze bituma abaturage bumva ko bari mu gihugu kibatekereza ngo kuko iyo babyumva bibera ahandi bitagera iwabo bumva atari byiza.

Kubera ubwinshi bw'abantu ngo ntibyari byoroshye kureba abasiganwa.
Kubera ubwinshi bw’abantu ngo ntibyari byoroshye kureba abasiganwa.

Gusa ariko Ntakirutimana yatangaje ko kubera abantu benshi bitari byoroshye kwihera ijisho iri siganwa ndetse n’imiterere y’umujyi wa Nyamagabe ukaba utemerera abantu kureba abasiganwa umwanya munini.

Kuba abantu barahageze kare mu masaha ya mu gitondo byumvikana ko hari imirimo yapfuye. Ntakirutimana ariko avuga ko umuntu waba yarishe imirimo ye yaba yarabikoze ku bushake kuko ababikurikiraniye hafi bari bazi igihe amagare azatangira kuhagerera, bityo we akaba nta gahunda ze yishe kuko yaje habura iminota mike ngo bahagere.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka