Ngoma: Uwafashwe arya imbwa ye ngo yari amaze kurya enye

Ntaganda Elia w’imyaka 29 n’umugore n’abana batatu utuye mu murenge wa Rurenge akagali ka Rujambara akarere ka Ngoma, ari mu maboko ya police ya Remera Post station nyuma yo kugwa gitumo n’abaturage arya imbwa avuga ko ariye agashyikirizwa polisi.

Nyuma yo gufatwa yiyemerera icyaha akavuga ko ari imbwa ya kane yari ariye ariko agahakana yivuye inyuma avuga ko ataziba kuko ubwe yiyororeye imbwa enye.

Ntaganda nyuma yo gufatwa ari kurya iyi mbwa bahise bamusaba kujya kuzana umutwe ndetse n'uruhu maze babimujyanana kuri police.
Ntaganda nyuma yo gufatwa ari kurya iyi mbwa bahise bamusaba kujya kuzana umutwe ndetse n’uruhu maze babimujyanana kuri police.

Gusa abaturanyi buyu mugabo bavuga ko yabarembeje kuko bakomeje kujya babura imbwa zabo ariko ntibamushire amakenga kuko bamukekaga,kugeza ubwo bamwifatiye ayirya.

Ubwo twavuganaga na Ntaganda aho twamusanze afungiye kuri police kuva kuwa 10/4/2014 ubwo yafatwaga arya imbwa,yadutangarije ko yatangiye kurya imbwa guhera mu kwezi kwa mbere uyu mwaka ayigaburiwe na bagenzi be haturanye nuko akaryoherwa ubundi akirara muze akajya azirya.

Yagize ati "bundi namaze kuyirya kuwitwa Nshimiye bambwiye ko ari imbwa nuko numva iraryoshye ntangira kujya ndya izanjye. Ntamuntu nahagaho izasagukaga nazihaga imbwa zikazirya natinyaga ko uwo nahaho yabimenya kuko zidasa nizindi.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko asaba imbabazi abanyarwanda ku kubangiririza umuco ndetse akavuga ko aramutse arukize atazongera gukinisha kurya imbwa kuko ngo yabonye ari ibintu bibi byamusebeje ndetse bikanamugiraho ingaruka mbi.

Ukurikije ibyo yavugaga bigaragara ko muri aka kagali ka Rujambara hashobora kuba harimo abandi bazirya kuko yavugaga ko agira inama abantu bazirya harimo nabo bamwigishije kuzirya ndetse nababiteganya ko babireka kuko ari bibi.

Tuvugana na Dr Rukundo Jean Claude, muganga w’amatungo akaba n’umukozi mu kigo cy’ubuhinzi n’ubworozi mu Rwanda, ushinzwe ishami ryo gukumira ibiza mu matungo (epidemie), yavuze ko kurya imbwa bitemewe n’umuco Nyarwanda ndetse ko bishobora kugira ingaruka nyinshi ku mubili w’umuntu kuko zatera indwara nk’ibisazi by’imbwa n’izindi kuko ziba zidakingingiye cyangwa ngo zibe zipimye.

Yakomeje avuga ko hari imico y’ibindi bihugu usanga bazirya ariko ko ziribwa ziba zarakurikiranwe zikavurwa mu buryo buteganya ko zaribwa bityo ko mu Rwanda uburyo imbwa zivurwa budateganya ko zaribwa ari nayo mpamvu byatera ingaruka mbi.

Umuvugizi wa Police mu ntara y’Iburasirazuba,S.S. Nsengiyumva Benoit,ku murongo wa telephone yatangaje ko uyu mugabo akurikiranweho icyaha cy’urukoza soni cyo gukora ibintu binyuranije n’umuco kuko mu Rwanda kurya imbwa umuco ubibuza.

Yakomeje avuga ko ubutabera buzakora ubushishozi bwabwo bityo cyamuhama akaba yashobora guhanishwa kuva ku gifungo cy’umwaka umwe kugera kuri itatu.

Uyu mugabo ntamuntu uramenyekana yaba yarayigaburiye kuko ariko avuga ko iyo yayibagaga inyama yasaguraga yazihaga imbwa zikazirya kuko yibana wenyine.

Si ubwambere hafatwa umuntu arya imbwa kuko hari uwigeze gufatirwa mu bugesera yariye imbwa yibye. Ibwa ubusanzwe akaba ari itungo ryororwa hagamije kwishimisha, abandi bakazifashisha mu kurinda ingo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 40 )

ngewe ukombibona ndabona ntacyaha afire.

anatore yanditse ku itariki ya: 22-05-2017  →  Musubize

inyama zirahenda mureke ushoboye kwirira imbwa ayipoleze mwibigira intambara inzara imezenabi bavandimwe

pp yanditse ku itariki ya: 7-08-2016  →  Musubize

Oook, ubwo nawe warazimaze bagucungire hafi.

honey mukunzi yanditse ku itariki ya: 15-03-2017  →  Musubize

abana banyu bagiye kumarwa n’imirire mibi none muuri gufata umuntu urya imbwa, ndabasetse cyaneee, n’ibitari imbwa muzabirya!!

manu yanditse ku itariki ya: 27-04-2016  →  Musubize

Uyu mugabo ararengana, mu Rwanda bavuga ngo umuco nyarwanda bagakabya...aribyo twese twaba dufunze. Niba izo mbwa atazibye, nibamureke akomeze yirire nubundi niwe uzigaburira. Bambwire mu mategeko yo mu Rwanda ahanditse ko kurya imbwa ari urukozasoni.... Narenganurwe rwose!

Teta yanditse ku itariki ya: 19-04-2016  →  Musubize

Kurya imbwa wiyororeye! Nta kibazo mbibonyemo njyewe.

Uyu mugabo yaradusize mu majyambere y’imirire. Ahandi babigezeho kera! Erekeza mu Bushinwa duhora twifuza kumera nka bwo urebe uko imbwa bazishahura. Twasigajwe inyuma n’umuco kandi rero burya umuco urahinduka ntibibe icyaha.

Ikijya kinsetsa ni ukubona twemera amategeko anyuranye n’umuco netse n’uburenganzira bwa muntu maze ibitagize icyo bidutwaye bikaba ari byo abantu bataho igihe. None se iyo twemeye ko abagore bajya bakuramo inda ngo ku mpamvu njye ntemera buriya ni ho baba bubahiriza umuco?

Murakoze kunsubiza

Kamanayo yanditse ku itariki ya: 4-04-2016  →  Musubize

ndabona ntacyaha yakoze niba ari umuco bavuga bishe hari byinshi abantu batereyemo umuco ataricyo cyonyine urugero uzarebe abagore bagenda bambaye ubusa mu muhanda ko batafunze kandi umuco utabyemera cyangwa abarya isosiso bazi zikorwa muki niba murekure yitahire ijye gukorere urugo rwe kandi ubwo iyo aba umukire muba mwavuze ko ari akaryo keza ikibi nuko yaba hari uwo yazigaburiye kandi atazishaka

job yanditse ku itariki ya: 4-02-2016  →  Musubize

Nakumiro pe imbwa tuzihinduye ihene oya akurikirannve

laoul yanditse ku itariki ya: 1-02-2016  →  Musubize

Ariko kuki mwigiza nkana nonese wowe uvugango bamuhane uzamusure umugurire 5kg zinyama umugurire byibura 5kg zumuceri maze ubone kuvuga ngo ahanwe we ntiyibye kdi niyo yaba yibye nubukene bwabimuteye.mureke kuvugishwa lero ngo bagirengo nimwe muzi umuco kurenza abandi

faith berwa yanditse ku itariki ya: 29-01-2016  →  Musubize

uwo mugabo rwose nahanwe kuko n ukwangiza umuco nywarwanda pe

benitha yanditse ku itariki ya: 3-01-2016  →  Musubize

Uyu mugabo nta tegeko ririho mugitabo cy’amategeko rimuhana mu Rwanda

etienne yanditse ku itariki ya: 29-10-2015  →  Musubize

Uwo mugabo rwose jye ndabona nta cyaha yokoze niba yariye imbwa ze nkuko abivuga icyaha cyaba aruko yazibye. Ubundi umuco wacu hari byishi uziririza nko kurya inzoka,inyoni zimwe na zimwe, kurya imbwa,injangwe,.... Iyo urebye mu bindi bihugu uburyo bo babifata ahubwo nk’ifunguro baha abantu bubashywe. Gusa uwo mugabo yagirwa inama ariko kumufungira ko yariye imbwa ze rwose jye nta cyaha mbibonamo.

Hirwa yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Uwo mugabo rwose jye ndabona nta cyaha yokoze niba yariye imbwa ze nkuko abivuga icyaha cyaba aruko yazibye. Ubundi umuco wacu hari byishi uziririza nko kurya inzoka,inyoni zimwe na zimwe, kurya imbwa,injangwe,.... Iyo urebye mu bindi bihugu uburyo bo babifata ahubwo nk’ifunguro baha abantu bubashywe. Gusa uwo mugabo yagirwa inama ariko kumufungira ko yariye imbwa ze rwose jye nta cyaha mbibonamo.

Hirwa yanditse ku itariki ya: 28-10-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka