Inkomoko y’izina rya "Rwinkwavu" muri Kibungo

Izina ry’umurenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza, ngo rikomoka ku gasozi kitwaga “Rwinkwavu” kabagaho utunyamaswa duto turimo n’udukwavu.

Ako gasozi ubu niko kubatseho ibitaro bya Rwinkwavu. Rwinkwavu y’ubu ni umwe mu mirenge 12 igize Akarere ka Kayonza, ukaba umurenge uzwiho ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro biwukorerwamo kuva mu myaka isaga 75 ishize.

Ahubatse amazu asakaje amabati y'ubururu ni ku bitaro bya Rwinkwavu, niko gasozi kitwaga Rwinkwavu.
Ahubatse amazu asakaje amabati y’ubururu ni ku bitaro bya Rwinkwavu, niko gasozi kitwaga Rwinkwavu.

Umuntu ubajije amateka y’ako gace bamurangira umusaza w’imyaka 97 ukomoka muri Congo witwa Musafiri Kabemba. Avuga ko yageze i Rwinkwavu mu 1940 ari mu kigero cy’imyaka 20.
Icyo gihe ngo yari azanywe n’abazungu mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati “Navukiye Lubumbashi muri Congo ngera ino mu 1940. Ababirigi baratuzanye gari ya moshi ituvanye Kalemi hafi ya Tanzania dufata ubwato tugera i Burundi hanyuma dufata imodoka itugeza Kigali.”

Kabemba agera i Rwinkwavu ngo hari ishyamba hataraturwa cyane, kuko habaga abazungu bake bari baraturutse muri Uganda.

Musafiri Kabemba n'umugore we bafite umuryango w'abantu bagera kuri 40 babakomokaho.
Musafiri Kabemba n’umugore we bafite umuryango w’abantu bagera kuri 40 babakomokaho.

Agasozi kitwaga Rwinkwavu icyo gihe n’ubwo atazi uwakise izina ngo akeka ko ryaba ryaraturutse ku tunyamaswa twabaga kuri ako gasozi turimo n’inkwavu.

Ati “Twasanze iryo zina ririho nta muntu wari utuye hano hari ishyamba gusa ririmo imbogo n’amasatura n’utundi tunyamaswa dutoya, udukwavu, ni byo byabaga ino ahangaha.”

Rwinkwavu imaze guturwa cyane ishyamba ryari rihari ryatangiye gucika, abazungu bahubaka amazu akiriho n’ubu n’ubwo agaragara nk’ayashaje.

Banahubatse ikibuga cy’umupira w’amaguru ikipe yitwaga Standard yakiniragaho, umwami Mutara III Rudahigwa n’abandi batware ngo bagakunda kujya kuharebera umupira wabaga wayihuje n’andi makipe akomeye.

Ati “Rudahigwa yarazaga tukamwubakira akantu kameze nk’igipangu cy’imyenda kugira ngo umuyaga utamugeraho, tukajya mu kibuga tugakina akarebana umupira n’abandi batware.”

Kabemba yageze mu Rwanda ari kumwe n’umugore we Cyungu Veronika batarabyara. Ubu bamaze kuzukuruza kuko bafite umuryango ubakomokaho w’abantu bagera kuri 40.

Kabemba avuga ko nta gahunda yo kuva mu Rwanda ari igihugu gifite umutekano kandi kikaba gifite abayobozi bita ku baturage.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyobikoresho byasigaye tubisigasire namateka yu Rwanda rwacu rwahambere.

Mugisha samuel yanditse ku itariki ya: 26-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka