• Hari abana bonka izindi ntoki zitari igikumwe

    Konka intoki: Impamvu n’umuti wabyo

    Konka intoki cyane cyane urutoki rw’igikumwe ni ibintu bisanzwe mu bana. Ariko hari igihe kigera ukabona birakabije, ugatangira kwibaza uko wabimucaho bikagushobera. Ese hari uburyo umuntu ashobora gufasha umwana kureka konka intoki bigashoboka?



  • Alba & Rosie

    Ibihangano byashushanyijwe n’imbwa bizagurishwa akayabo

    Imbwa n’injangwe zatawe na ba shebuja kubera kubura ubushobozi bwo kuzitaho zikomeje kubyazwa umusaruro n’umuryango wiyemeje kuzitaho.



  • Uko usobekeranya amaguru wicaye bifite icyo bivuze ku myitwarire yawe

    Abahanga mu myitwarire ya Muntu bemeza ko uburyo umuntu yicara asobekeranyije amaguru cyangwa akagereka akaguru ku kandi, ari kimwe mu bishobora kugaragaza imyitwarire y’umuntu n’uko yiyumva muri we muri ako kanya.



  • Ni iki cyagukiza imbeba mu rugo iwawe?

    Umubyeyi watubwiye ko yitwa Jacqueline, akaba atuye mu Gatenga mu Karere ka Kicukiro, ni umwe mu bavuga ko imbeba zamujujubije mu rugo iwe, ariko akaba yanageze iwabo ku Gisozi agasanga ho zarabaye icyorezo.



  • Ni izihe mpamvu zitera amaso guturumbuka akava mu mwanya wayo usanzwe?

    Bivugwa ko umuntu afite indwara y’amaso aturumbutse cyangwa ‘Exophtalmie’ iyo ijisho rye rimwe cyangwa se amaso yombi ava mu mwanya wayo usanzwe ukabona yaje imbere cyane ku buryo budasanzwe, akenshi bitewe no kubyimba kw’imikaya (muscles), n’ibindi bigize igice cy’inyuma y’ijisho.



  • Menya uko wakwirinda gukubitwa n’inkuba

    Impuguke zaganiriye na Kigali Today zivuga ko hari uburyo butandukanye bwafasha umuntu kwirinda gukubitwa n’inkuba, nko kwegeranya amaguru no kutagendagenda ahantu hari amazi, mu gihe atari hafi y’inzu cyangwa imodoka yo kugamamo.



  • Imbuto za amande

    Imbuto za amande/almond ni ingenzi ku buzima bw’abantu cyane cyane abakuze

    Imbuto za amande zikomoka muri Aziya yo hagati, ariko uko imyaka yagiye ihita, zageze no ku yindi migabane, harimo u Burayi ndetse no muri Afurika kuko zera no mu Misri. Nubwo izo mbuto zidahingwa mu Rwanda, ariko mu masoko n’amaduka amwe n’amwe yo mu Rwanda mu ziraboneka, gusa ikibazo ni uko nubwo bifite akamaro kenshi (...)



  • Menya ibikwiye kuba bigize ifunguro rya mu gitondo ry’abana

    Kugira ngo umwana atangire neza umunsi we, aba agomba guhabwa ifunguro ryo mu gitondo ryuzuye kandi rigizwe n’ibintu by’ingenzi kugira ngo yirirwe ameze neza.



  • Hilda Baci yasimbuwe kuri uwo muhigo na Alan Fisher

    Alan Fisher yaciye agahigo ko guteka amasaha menshi

    Umunya-Ireland witwa Alan Fisher yashyizwe mu muhigo w’Isi mu gitabo cya ‘Guinness World Records’ cyandikwamo abantu bakoze ibintu bidasanzwe kuko yatetse amasaha 119 n’iminota 57.



  • Uzi ko ibibabi by’ipapayi ari umuti w’indwara zirimo na Kanseri?

    Abantu benshi bamenyereye kurya ipapayi nk’urubuto rufitiye umubiri akamaro, kubera ibirigize birimo za vitamine, imyunyungugu, n’ibindi, ariko hari n’ibindi bituruka kuri ryo nk’utubuto twaryo tw’imbere n’igishishwa cyaryo bifitiye umubiri akamaro.



  • Dore bimwe mu bikwiye kwirindwa byagabanya ubudahangarwa bw’umubiri

    Iyo havuzwe ubudahangarwa bw’umubiri humvikana ubushobozi bwawo bwo guhangana, no kurinda ibyawutera indwara ziterwa na za bagiteri, virusi n’indiririzi cyangwa imiyege (parasites).



  • Uburo

    Menya akamaro k’uburo ku buzima bw’umuntu

    Hari imvugo yitiriwe Umufilozofe unafatwa nk’aho ari we watangije ubuvuzi mu mateka y’Isi, umugereki Hypocrate, igira iti “ibyo kurya byawe bibe umuti wawe, kandi umuti wawe ube ibyo kurya byawe”.



  • Amavuta y

    Amavuta y’inka ni urukingo n’umuti w’indwara nyinshi

    Iyo uganiriye n’abantu ku bijyanye n’amavuta akoreshwa mu gutegura amafunguro, usanga abenshi bayafiteho impungenge kubera impamvu zitandukanye.



  • Menya ibishobora gutera isepfu n’uburyo bwo kuyivura

    Kurwara isepfu bishobora guterwa n’ibintu bitandukanye duhura nabyo mu buzima bwa buri munsi, ariko hari n’igihe ishobora guterwa n’ubundi burwayi busaba umuntu kujya kwa muganga.



  • Muzehe Melkizedeki Kalikwani w

    Umusaza w’imyaka 110 yavuze ibanga ryamufashije kurama

    Umusaza wo muri Uganda mu gace ka Iganga witwa Melkizedeki Kalikwani w’imyaka 110, avuga ko kwirinda ubusinzi n’inshuti mbi ari byo byamufashije kurama. Uwo musaza aherutse kwizihiza isabukuru ye y’imyaka 110, ibyo bikaba ari ibintu bitagerwaho na benshi nubwo baba babyifuza.



  • Ibigwi bihabanye bya Ronaldo na Lance Armstrong, ibyamamare byavutse tariki 18 Nzeri

    Umunya-Brazil Ronaldo Luís Nazário de Lima w’imyaka 47 n’Umunyamerika Lance Armstrong w’imyaka 52, ni abantu b’ibyamamare muri siporo z’umwuga bavutse ku itariki 18 Nzeri, ariko ibigwi byabo bikaba bihabanye.



  • Cardinal Kambanda na Musenyeri Vincent Harolimana

    Menya Abepiskopi Gatolika mu Rwanda bahuje amateka

    Abenshi mu Bepiskopi Gatolika mu Rwanda biganye mu iseminari nto n’inkuru, ariko bamwe bakagira umwihariko bahuriyeho nyuma y’imyaka icyenda ku ntebe y’ishuri, kugeza bahawe Ubupadiri.



  • Gukomanya ibirahuri mbere yo gusangira bisobanura iki?

    Gukomannya ibirahuri, amacupa, ibikombe, cyangwa inkongoro mbere yo gusangira icyo kunywa, ni ibintu bihuriweho na benshi mu mico itandukanye, kandi ugasanga igisobanuro rusange nta kindi usibye kuba ari ikimenyetso cyo kwishimirana hagati y’abagiye gusangira.



  • Ntikiri ngombwa gushaka ugufotora wifitiye Smart Phone

    Dore ibikoresho kugeza ubu utakenera kugura mu gihe ufite telefone

    Hari umuntu kuri ubu wakwikura Amafaranga y’u Rwanda miliyoni ebyiri akagura telefone (smart phone), kuko ayibonamo akamaro karenze kuba telefone, ahubwo ari igikoresho gisimbura byinshi mu buzima bwe.



  • Ni ibiki bituma abagore baramba kurusha abagabo?

    Mbese bigenda bite ko abaturage iyo bakiri abana, usanga abahungu ari bo benshi kurusha abakobwa, ariko wareba abageze mu zabukuru ugasanga abagabo ari bacye ugereranyije n’abagore?



  • Dore ibintu bitanu byo kuganiraho mbere yo kubana

    Iyo urukundo ruje muri gahunda z’umuntu, ibindi byose bisa n’ibisubitswe akigira mu yindi si, ibitekerezo byose bigahita byimukira ku wo akunda, agahora yumva nta kindi ashaka kumva usibye amagambo meza amwerekeyeho cyangwa amuturutseho.



  • Umumotari akora umwitozo wo kongerera umwuka uwahuye n

    Abamotari 500 bahuguwe ku buryo bwo gutanga ubutabazi bw’ibanze ku bakoze impanuka

    Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC), cyahuguye abamotari 500 baturutse ku maseta atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali, ku buryo bashobora gutangamo ubutabazi bw’ibanze ku bahuye n’impanuka.



  • Imvura igwa n

    Iyo bavuga ko impyisi yarongoye biba byagenze gute?

    Abaganiriye na Kigali Today kuri iyi ngingo ntabwo bashobora kumenya ahakomotse imvugo igira iti ’impyisi yarongoye’, iyo babonye imvura igwa izuba riva.



  • Abahanga bavuga ko hari ibigenderwaho kugira ngo umuntu akore siporo imufasha

    Dore iby’ingenzi abakora siporo bakwiye kwirinda kugira ngo itabamugaza

    Nubwo gukora siporo ari ingenzi mu buzima, abahanga mu kwigisha imikino ngororamubiri bavuga ko iyo utayikoze neza ishobora kukumugaza burundu.



  • Kubyiringira amaso bishobora kuyateza uburwayi butandukanye

    Dore zimwe mu ngaruka zo kubyiringira amaso

    Kubyiringira cyangwa gukuba amaso ni ibintu bifatwa nk’ibisanzwe, igihe umuntu arimo kugerageza kwikiza ikimubangamiye mu jisho, ananiwe cyangwa afite ibitotsi. Nyamara impuguke mu miterere y’ijisho zivuga ko bishobora kwangiza ubuzima bwaryo, cyane cyane iyo bikorwa buri kanya kandi igihe kirekire.



  • Canada: Yategetswe kwishyura ibihumbi 61 by’Amadolari kubera ikimenyetso yakoresheje

    Urukiko rwo muri Canada rwemeje ko ‘emoji’ cyangwa se akamenyetso k’igikumwe kizamuye, ari isinya cyangwa umukono byemewe mu gusinya amasezerano. Bunzemo bavuga ko icyo kimenyetso gishobora gukoreshwa mu kwemeza ko umuntu yagiranye amasezerano n’undi.



  • Congo: Areka ibiryo bisanzwe akarya amatafari, amakara n’imicanga

    Umugabo wo muri Congo, witwa Jean Marie, bakunze kwita Jama, arya amatafari, amakara n’imicanga, akavuga ko bimurinda inzara, kandi bikaba ari ibyo kurya biboneka mu buryo bworoshye, na cyane ko we ngo yumva ibyo kurya bisanzwe byaratakaje icyanga cyabyo cy’umwimerere wabyo.



  • Imiswa yari igiye gucuruzwa

    Kenya: Umugabo n’umugore we bakurikiranyweho kwiba imiswa

    Umugabo witwa Martin Nyota n’umugore we Rose Wairimu, bafatiwe mu rugo rwabo hamwe e n’undi witwa Eunice Muthoni, bose uko ari batatu bakaba bakurikiranyweho icyaha cyo gusahura umutungo wa Leta nyuma y’uko bashinjwe kwiba imiswa bakajya kuyigurisha mu Bushinwa no mu Bufaransa.



  • Tatouage ngo si nziza ku mubiri

    Menya bimwe mu byo ufite ‘Tatouage’ ku mubiri atemerewe

    Abantu batandukanye bari mu byiciro byose ari abakuru n’abato, usanga bishushanya ku ruhu rwabo bagashyiraho amabara aribyo bita tatouage, ntibamenye ko hari ibintu bimwe umuntu atemerewe gukora mu gihe yabikoze. Bimwe mu bintu umuntu ufite Tatouage atemerewe gukora, harimo gutanga amaraso yo gufasha imbabare.



  • Hilda-Baci waciye agahigo ko kumara igihe kinini atetse

    Yaciye agahigo ko kumara amasaha arenga 93 atetse ataruhuka

    Guinness World Records yemeje ko umutetsi wo muri Nigeria Hilda Baci, ari we ufite umuhigo mushya wo kumara amasaha menshi atetse aho yamaze amasaha 93 n’iminota 11.



Izindi nkuru: