Urubyiruko rw’Abayisiramu rwasabwe kwirinda ibikorwa by’urugomo

Urubyiruko rwitabiriye amarushanwa yo gusoma korowani yahuje urubyiruko rwaturutse mu bihugu umunani, rwasabwe kwirinda ibikorwa by’urugomo byitirirwa Isilamu.

Abayisiramu bavuye mu bihugu bitandukanye bitabiriye aya marushanwa.
Abayisiramu bavuye mu bihugu bitandukanye bitabiriye aya marushanwa.

Imamu Sheik Mukunzi Sudi uhagarariye Islam mu Karere ka Gicumbi, ari nako kakiriye aya mahugurwa, yasabye urubyiruko kwirinda ibikorwa bibi by’iterabwoba bikorwa n’intagondwa ziyitirira idini ya Isilamu bigatuma basiga isura mbi Abayisiramu b’ukuri.

Yibukije urubyiruko ko ibikorwa by’urukundo aribyo bigomba kubaranga mu migenzereze yabo yose, kuko ariyo nzira nziza yabafasha kuvamo abantu bazubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.

Ati “Rubyiruko rwacu Korowani niyo igomba kubayobora ibikorwa by’urukundo mugomba gukora ibyo ibasaba byose mu migenzereze yanyu.”

Aba ni abatangaga amanota uburyo bavuga korowani mu mutwe.
Aba ni abatangaga amanota uburyo bavuga korowani mu mutwe.

Kayirebwa Jasumini, umwe mu rubyiruko rwitabiriye aya marushanwa, avuga ko kuba azi Korowani mu mutwe bimufasha kugendera ku mahame yayo kuko, bigatuma agira imyitwarire myiza abikuye mu nyigisho zayo.

Zimwe mu nyigisho akura muri korowani harimo kugira urukundo, kwicisha bugufi, kugira imyitwarire myiza ndetse n’andi masomo amufasha kuzavamo urubyiruko rwiza ruzubaka u Rwanda rw’ejo hazaza.

Harerimana Abdukarim nawe witabiriye aya marushanwa, avuga ko ibikorwa bikorwa n’abayisiramu b’intagondwa ko ari ibikorwa bamaganiye kure kuko birimo iterabwoba.

Avuga ko nk’urubyiruko babyamaganiye kure ndetse ko batazashyigikira umusiramu uwo ari we wese wakora ibikorwank’ibyo.

Abana bato kuva ku myaka 5 kugera kuri 20 ni bo bitabiriye aya marushanwa.
Abana bato kuva ku myaka 5 kugera kuri 20 ni bo bitabiriye aya marushanwa.

Ati “Twebwe inyigisho duhabwa muri korowani n’izitwigisha imyitwarire myiza ntabwo ari ibikorwa by’ubwiyahuzi n’iterabwoba.”

Intego y’amarushanwa ni ukurwanya ibitekerezo by’abayisilamu b’intagondwa, bakora ibikorwa by’ubwiyahuzi biyitirira idini ya Isilamu kandi baba bashyize imbere inyungu zabo.

Gufata korowani mu mutwe bifasha abana gusobanukirwa korowani ikabafasha kubaka ejo heza habo hazaza aho gukura binjizwa mu bikorwa nk’ibyo.

Ni inshuro ya gatanu haba amarushanwa y’urubyiruko rw’abayisiramu abera mu Karere ka Gicumbi, aho yaritabiriwe n’urubyiruko 43 rufite kuva ku mya itanu kugera kuri 20.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka