U Rwanda rwamaganye abarushinja gufasha M23 yubuye imirwano muri Congo

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko François, yahakanye ibirego by’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’ubuyobozi bw’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru buyobowe n’igisirikare cya RDC butangaza ko bwafatiye abasirikare ba RDF babiri mu mirwano yashyamiranyije ingabo za FARDC n’abarwayi ba M23 mu ijoro ryo ku wa 27 rishyira 28 Werurwe 2022 mu bice bya Runyoni na Cyanzu aho abarwanyi ba M23 bambuye ibirindiro ingabo za FARDC.

U Rwanda rurahakana ibivugwa na DR Congo kuri aba bantu
U Rwanda rurahakana ibivugwa na DR Congo kuri aba bantu

Guverineri Habitegeko François mu itangazo yashyize ahagaragara tariki ya 29 Werurwe 2022, yatangaje ko ibitangazwa n’ingabo za FARDC n’ibitangazamakuru nta kuri kurimo.

Yagize ati: "Itangazo n’ibinyamakuru muri Kivu y’Amajyaruguru hamwe n’umuvugizi w’ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru bavuga ko hari abasirikare babiri ba RDF bafatiwe mu mirwano, twagira ngo tubeshyuze ibyo binyoma, ayo mazina yatangajwe n’ingabo za Congo n’itsinda rishinzwe iperereza muri FARDC mu nama ihuza ibihugu byombi tariki ya 25 Gashyantare 2022 i Kigali kandi hasabwa ko abo bantu babazwa mu kugenzura ibikorwa byabo."

Guverineri Habitegeko avuga ko RDF nta musirikare yigeze igira witwa amazina yagaragajwe, atangaza ko ibyakozwe n’ingabo za FARDC ari ukuyobya uburari bagaragaza abantu bafashwe mu kwezi gushize none bakaba bagaragajwe ko bafatiwe mu mirwano yabaye tariki 28 Werurwe2022.

Guverineri Habitegeko atangaza ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bafite uburyo bakemuramo ibibazo bibera ku mipaka bikorwa n’itsinda rya EJVM kandi ko ryatumirwa rikagenzura ndetse rigatanga umucyo kuri ibi bibazo.

Guverineri Habitegeko atanze aya makuru nyuma y’uko umuvugizi w’ingabo za FARDC, Br Gen Sylvain Ekenge Bomusa, ashinje ingabo za RDF gufasha abarwanyi ba M23 birukanye abasirikare ba FARDC mu birindiro bitandatu biherereye muri Rutshuru.

Br Gen Sylvain Ekenge yagaragaje abagabo babiri bitwa ajida Habyarimana Jean Pierre na Uwajeneza Muhindo John uzwi nka Zaje, avuga ko aba bagabo bari mu gisirikare cya RDF muri batayo 65 ibarizwa muri burigade ya 402 ikorera muri Kibungo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Imirwano ikaze hagati y’inyeshyamba za FARDC na M23 yatumye abaturage benshi bahunga ndetse n’ingabo za FARDC zita ibirindiro byazo.

M23 yubuye imirwano nyuma yo kuraswaho ibisasu n’ingabo za FARDC, ndetse ikaba yarashinje Leta ya DRC kutubahiriza amasezerano yagiranye n’umutwe wa M23 muri 2020.

Itangazo ryasohowe n’Intara y’Iburengerazuba ryamagana ibivugwa na DR Congo:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko rwose bariya bantu bagiye bemera intege nke z’igisirikare cyabo bakareka gushakira impamvu aho zitari!? Yewe bazirunge zange zibe isogo!!!

Habitegeko yanditse ku itariki ya: 29-03-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka