Muhanga: Baragirwa inama yo gucika ku kwivuza magendu

Inzego z’ubuzima n’iz’ubuyobozi mu Karere ka Muhanga, ziragira inama abaturage yo gucika ku kwivuriza kwa magendu, ahubwo bakagana amavuriro, ibitaro n’ibigo nderabuzima, kuko ubuvuzi butemewe bugira ingaruka mbi ku buzima.

Abaturage basanzwe mu rusengero ngo basobanurirwe ko Roho nziza itura mu mubiri muzima
Abaturage basanzwe mu rusengero ngo basobanurirwe ko Roho nziza itura mu mubiri muzima

Bitangajwe mu gihe hari abaturage bakivuga ko bacyivuriza kwa magendu indwara zananiranye kwa muganga zirimo izitwa ibyinyo, ibirimi, ibikweto cyangwa ibirato, ibyo mu nda ku bana bakivuka, nk’imwe mu myumvire igikomeweho kubera amateka y’ubuvuzi mu Rwanda.

Icyumweru cy’ubuzima cyatangijwe mu Mirenge yose igize Akarere ka Muhanga, cyahujwe n’ibikorwa by’abakora mu mavuriro ya Leta, ayigenga n’abavuzi gakondo, bahuriye mu Itorerero ‘Impeshakurama’, hagamijwe kwirinda indwara zirimo n’izitandura.

Mu nyigisho zirimo gutangwa harimo kwirinda indwara, kwisuzumisha ku buntu indwara zitandura, ziganjemo izishobora guhitana ubuzima bw’abantu nka Diyabete n’umuvuduko mwinshi w’amaraso, gukingiza abana no kwisuzumisha ku bakuru indwara zitandukanye. ngo babashe kwivuza hakiri kare.

Iyi gahunda kandi irimo gukorerwamo ubukangurambaga busaba abaturage gucika kwivuza magendu, nka bumwe mu buryo butuma indwara zigera kwa muganga zaramaze kurenga ubushobozi bwo kuzivura, abarwayi bakaba bahaburira ubuzima.

Abaturage basobanuriwe uko bita ku isuku y'amenyo
Abaturage basobanuriwe uko bita ku isuku y’amenyo

Vestine Mukambarushimana wo mu Kagari ka Remera, avuga ko yaje gusenga, agasanga hanateguwe gahunda yo gupima indarwa agasanga ahagaze neza, ariko hari abumva ko nibafatwa n’indwara bazivuriza hafi aho ku bavuzi batemewe.

Agira ati “Umwana yagira ikibazo abantu bakakubwira ko arwaye ikirimi cyangwa ibyinyo, kandi ko hari abantu babivura, ariko nasobanukiwe n’uko zivurwa kwa muganga zigakira bikarinda umwana kuba yahura n’ibindi bibazo iyo yavujwe bitemewe, kuko nko ku byinyo bishoboa kumutera n’ubwandu bwa SIDA, igihe bamukomerekeje n’ibyuma byakoreshejwe bidasukuye”.

Avuga ko n’ubwo umwana yakira bishobora kugira ingaruka z’igihe kirekire, kandi ko kwa magendu harimo ibibazo bikomeye, mu gihe muganga wemewe aba afite ubushobozi bwo gupima uburwayi.

Dr. Muvunyi Jean, Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Kabgayi, avuga ko ubuvuzi bwa gakondo bushingiye ku muco, ariko uko ikoranabuhanga ritera imbere mu buvuzi, benshi bagenda bahinduka bakajya kwa muganga, ariko hari n’abagifite iyo myumvire kandi bakwiye kuyireka.

Dr Muvunyi asaba abaturage kwirinda kwivuriza kwa magendu
Dr Muvunyi asaba abaturage kwirinda kwivuriza kwa magendu

Agira ati “Imyumvire iragenda ihinduka bigaragarira mu bantu dusigaye twakira no kugabanyuka kw’impfu, kuko mu gihe cyashize bitandukanye n’ubu n’ubwo hari abakirwaza bakavuga ko barogewe. Icyakora barimo guhinduka, turakomeza kubibashishikariza ngo bisuzumishe indwara zitandura zirimo Diyabete no kwikingiza ku gihe, kuko biri mu bishobora gutera ubuzahare umuntu akaba yahasiga n’ubuzima”.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenga wa Nyamabuye, Jean Claude Nshimiyimana, avuga ko kugira ngo umuturage agire ubuzi bwiza, bisaba kumusanga aho ari kuko byagaragaye ko nk’abakorera mu mujyi hari abahitanwa n’indwara, ari uko batabuze ubushobozi bwo kujya kwivuza, ahubwo babuze umwanya.

Agira ati “Nk’ubu twabasanze ku rusengero, kuko hari ahandi duhurira nko mu miganda, ariko mu mujyi bahugira muri ya mirimo yo gushaka amafaranga ntibajye kwisuzumisha, ubu baje gusenga turabafatira hano batahe bazi uko ubuzima bwabo buhagaze”.

Ubukangurambaga bugamije kwirinda indwara mu cyumweru cy’ubuzima ku bufatanye n’Impeshakurama, burakomeza gutangirwamo inama zafasha umuturage kwita ku buzima bwe, hagamijwe kwirinda kuzahazwa n’uburwayi bwakabaye bwirindwa kare.

Basuzumwe indwara zitandura
Basuzumwe indwara zitandura
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka