Haravugwa ubwiyongere bwa Virusi itera SIDA mu rubyiruko

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, mu ishami rishinzwe kurwanya Virusi itera SIDA, Soeur Marie Josée Maribori, avuga ko mu gihe ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA bugenda bugabanuka muri rusange, mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 ho bugenda bwiyongera kuko buri ku kigereranyo cya 35% hashingiwe kuri raporo y’umwaka ushize.

Maribori avuga ko kuva mu mwaka wa 2016 Abanyarwanda bose bagaragaweho Virusi itera SIDA batangiye gufata imiti, bituma virusi itera SIDA igabanuka.

Avuga ko raporo zo mu myaka 10 ishize zigaragaza ko ubwandu bushya bwagiye bugabanuka cyane hafi icya kabiri.

Avuga ko u Rwanda ruri mu bihugu bitanu bya Afurika bikora cyane mu guhashya Virusi itera SIDA kuko Abanyarwanda 95% bafite virusi itera SIDA babizi, muri bo 97.5% bafata neza imiti igabanya ubukana naho 98% Virusi yaragabanutse mu maraso.

Nubwo hishimirwa iyi ntambwe imaze guterwa ariko, ngo hari impungenge ku rubyiruko kuko 35% by’ubwandu bushya buri mu rubyiruko.

Ati “Mu rubyiruko ni ho hari impungenge, bo aho kugira ngo bigende bigabanuka ahubwo bagenda biyongera. Ku bwandu bushya dufite nka 35% muri raporo yasohotse umwaka ushize igaragaza ko buri mu rubyiruko cyane cyane hagati y’imyaka 15 na 24.”

Benshi mu rubyiruko rugaragarwaho ubwandu bushya biganje mu Turere tw’Intara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali.

Rumwe mu rubyiruko mu Karere ka Nyagatare ruvuga ko rutinya amaso y’abantu benshi baba bari kwa muganga ku buryo batakwipimishirizayo Virusi itera SIDA ahubwo bagahitamo kujya muri farumasi zigurisha imiti.

Ni kimwe nk’udukingirizo kuko na two ngo batinya kudukura kwa muganga ahubwo bagahitamo kutugura mu maduka asanzwe cyangwa muri Farumasi nubwo na ho rimwe na rimwe baba batinya kuvugwa cyangwa kwitwa ruharwa mu busambanyi.

Umwe ati “Muri Farumasi ntibakuvuga kuko baba batakuzi gusa ni uko bakoresha test rapide (uburyo bwo gupima bwihuse) na zo umuntu akemanga ariko kwa muganga tuhatinyira abantu benshi bakumenya.”

Akomeza agira ati “Agakingirizo ko ni ibibazo keretse habonetse ahantu twashyirwa tukatubona ku buntu kuko ushobora gushaka gukora ibintu kandi nta mafaranga yo kukagura kandi kujya kukakira kwa muganga uba wisebya haba hari abantu benshi bakuzi nanone hano dutuye tuba tuziranye babonye nkaguze bakeka byinshi rimwe na rimwe bikaba byagera no mu rugo ku babyeyi.”

Umwe mu bagize urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA, RRP+, Muneza Sylvie, avuga ko yamenye ko afite ubwandu mu mwaka wa 1998 arwaye igituntu.

Avuga ko muri iyo myaka we na bagenzi be bahuje ikibazo babayeho nabi kuko nta miti igabanya ubukana ndetse n’akato, gutereranwa n’imiryango n’impfubyi zayo ariko ngo nyuma y’umwaka wa 2003, basigaye babona imiti ku buntu ndetse hashyirwaho na gahunda yo kurinda umwana uri mu nda kwanduzwa n’umubyeyi ku buryo byagabanyije ubwandu bushya ndetse n’impfubyi za SIDA.

Agira ati “Kiriya gihe akato kari kenshi imiryango yaragutereranye, impfubyi za SIDA zari nyinshi ariko dushima umufasha wa Perezida wa Repubulika, yatwishyuriye imyaka itanu kugira ngo indwara z’ibyuririzi zishobore kugabanuka, tubona imiti ku buntu, hashyizweho gahunda yo gufasha ababyeyi bafite Virusi itera SIDA kubyara abana bazima (PMTCT), impfubyi za SIDA n’ubwandu bushya byaragabanutse.”

Urugaga nyarwanda rw’abafite Virusi itera SIDA, rugizwe n’amakoperative 300, amashyirahamwe 500 n’imiryango nyarwanda itari iya Leta 12. Ubwo bari mu bukangurambaga bwo gushishikariza urubyiruko kwirinda Virusi itera SIDA, mu Karere ka Nyagatare, by’umwihariko mu Murenge wa Karama, abanyamuryango borozanyije ihene 46.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

MUDUFASHE MUTUBARIZE IMPAMVU TWASOHOTSE MUBAZAHABWA INKUNGA MU MURENGE WA GAHARA AKARERE KA KIREHE NTITUYIHABWE HASHIZE UMWAKA WOSE NTITUZI UKO BABIGENJE N,INKUNGA YA GIVE DIRECT YA 800000RWF BURI RUGO MURAKOZE IMANA IBARINDE

JAY P yanditse ku itariki ya: 13-04-2024  →  Musubize

MUDUFASHE MUTUBARIZE IMPAMVU TWASOHOTSE MUBAZAHABWA INKUNGA MU MURENGE WA GAHARA AKARERE KA KIREHE NTITUYIHABWE HASHIZE UMWAKA WOSE NTITUZI UKO BABIGENJE MURAKOZE IMANA IBARINDE

JAY P yanditse ku itariki ya: 13-04-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka