Buri wese arahamagarirwa kurwanya indwara y’igituntu

U Rwanda rurahamagarira buri wese kugira uruhare mu guhashya indwara y’igituntu ibarirwa mu ndwara 10 zihitana abantu benshi ku Isi, abafite ibyago byinshi byo guhitanwa n’iyo ndwara bakaba ari abafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Abayobozi muri servisi z'ubuzima bitabiriye umunsi wo kurwanya igituntu
Abayobozi muri servisi z’ubuzima bitabiriye umunsi wo kurwanya igituntu

Indwara y’igituntu yandurira mu buhumekero, nta rukingo igira, ariko ishobora kuvurwa igakira.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ritangaza ko mu mwaka wa 2022 abantu miliyoni 7.5 barwaye igituntu kandi miliyoni 1.3 bahitanywe na cyo harimo ibihumbi 167 bari bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bihagaze neza mu kurwanya indwara y’igituntu mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba kuko imibare y’abandura yagabanutse ikava ku bantu 96 ku bantu ibihumbi 100 mu mwaka wa 2000, ikagera kuri 56 ku bihumbi 100 muri 2022.

Hakozwe ubukangurambaga bwo kurandura igituntu
Hakozwe ubukangurambaga bwo kurandura igituntu

Mu mwaka wa 2023 abarwayi b’igituntu bagaragaye mu Rwanda bari 9,417 kandi bahawe imiti barakira ku kigero cya 95% nubwo hakiri imyumvire iri hasi mu kumenya indwara y’igituntu n’uko yandura.

Ubushakashatsi bwakozwe muri 2020 bwagaragaje ko Abanyarwanda bangana na 68% ari bo bafite ubumenyi ku ndwara y’igituntu, kandi benshi mu bandura igituntu ntibihutira kujya kwa muganga.

Zirarushya Venant warwaye igituntu muri 2019 ariko akagikira, avuga ko yanduye bitewe no gusangirira ku gikombe kimwe n’abandi bantu babiri harimo urwaye igituntu.

Akomeza avuga ko yagaragazaga ibimenyetso by’igituntu ntabimenye, ariko yegereye abajyanama b’ubuzima bamufasha kujya kwa muganga, basanga arwaye igituntu.

Zirarushya Venant warwaye igituntu akaza kugikira asaba buri muntu kuba maso no kwirinda
Zirarushya Venant warwaye igituntu akaza kugikira asaba buri muntu kuba maso no kwirinda

Agira ati “Narishimaga cyane kandi nakirwaye mu mezi atandatu, kandi abo twasangiraga barapimwe barakibasangana.”

Akomeza avuga ko bimwe mu byamuranze arwaye igituntu harimo gukorora cyane, no gucika intege mu gihe cy’amezi abiri, avuga ko kurwara igituntu byamugwiririye, asaba Abanyarwanda kwirinda gusangirira ku muheha cyangwa ku gikombe kandi umuntu ugize inkorora imaze igihe kinini akajya kwa muganga.

Agira ati “Hari abantu bakunda gusangira itabi cyangwa gusangirira ku gikoresho kimwe bagomba kubireka kuko ishobora kuba inzira yo kwandura igituntu.”

Dr Migambi Patrick ukuriye agashami ko kurwanya igituntu mu Kigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) avuga ko u Rwanda rufite intego yo kurandura indwara y’igituntu mu mwaka wa 2035 kandi bigomba kugerwaho buri wese abigizemo uruhare, kuko imwe mu mbogamizi bafite ari uko hari abagaragaraho igituntu bagahabwa imiti nyamara ntibayifate ngo bayirangize.

Agira ati “Ikibazo dufite ni imyumvire kuko ibikoresho turabifite kandi ubuvuzi butangirwa Ubuntu. Turifuza ko abantu basobanukirwa, bakamenya kwirinda ndetse n’urwaye akivuza hakiri kare.”

Dr Migambi Patrick, umuyobozi ushinzwe kurwanya igituntu muri RBC
Dr Migambi Patrick, umuyobozi ushinzwe kurwanya igituntu muri RBC

Muri 2020 u Rwanda rwagombaga kugabanya abarwara igituntu kugera kuri 20%, ariko u Rwanda rwashoboye kugabanyaho 9% mu gihe impfu zo zagabanutseho 35%.

Uyu muyobozi avuga ko bahisemo kuza kwizihiriza uyu munsi mu Karere ka Rubavu kuko benshi mu barwara iyi ndwara baba bambukiranyije imipaka, agasaba abantu barwaye inkorora irenze ibyumweru bibiri, ndetse bagacika intege, kugana amavuriro bagasuzumwa.

Muri 2023 Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yagaragaje ko abarwaye igituntu biyongereyeho hafi 4,000 mu gihe cy’umwaka, kubera ko bavuye ku 5,538 bariho muri 2021/2022, bagera ku 9,417 muri 2022/2023, bivuze ko biyongereyeho 3879, naho mu mwaka wawubanjirije wa 2020/2021 bakaba bari 5435.

Abajyanama b'ubuzima bahawe ishimwe kubera uruhare bagira mu kugeza abarwayi b'igituntu kwa muganga
Abajyanama b’ubuzima bahawe ishimwe kubera uruhare bagira mu kugeza abarwayi b’igituntu kwa muganga
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka