Abantu baributswa gusuzumisha amenyo nibura kabiri mu mwaka

Abahanga mu buvuzi bw’amenyo n’indwara zo mu kanwa muri rusange, baributsa abantu gusuzumisha amenyo (checkup) nibura kabiri mu mwaka, bidasabye ko haba hari iryinyo rirwaye, mu rwego rwo gukomeza kubungabunga ubuzima bwayo, kuko ahura n’indwara zitandukanye.

Abantu baributswa gusuzumisha amenyo nibura kabiri mu mwaka
Abantu baributswa gusuzumisha amenyo nibura kabiri mu mwaka

Ibi biravugwa mu gihe hari abantu bumva ko kujya kwa muganga gusuzumisha amenyo nta rifite ikibazo, batabibonera umwanya, nk’uko Ndagijimana wo mu Karere ka Gasabo abivuga.

Agira ati “Niba nta ryinyo ririmo kundya, harya ubwo najya kwa muganga w’amenya kumara iki? Uwo mwanya rwose sinawubona. Menyereye kujya kwa muganga ari uko narwaye”.

Uwanyirigira ati “Njya numva ko hari abajya gusuzumisha amenyo, bakayogesha, ariko jyewe sindajya kwa muganga w’amenyo na rimwe ku myaka 41 maze ku Isi. Ariko wenda bakomeje kubidukangurira tukumva akamaro kabyo nanjye nazanjyayo”.

Abahanga mu bijyanye n’ubuzima bwo mu kanwa, bavuga ko ibyo abantu barya ari byo akenshi bitera uburwayi bw’amenyo, iyo adasukurwa bihagije, kandi ko uburwayi bwatuma iryinyo rihita ritangira kubabara butaza ako kanya, ari na yo mpamvu abantu bagirwa inama yo kwisuzumisha.

Umuganga w’amenyo, Beata Mukabahire, ukorera muri SOS Rwanda, ikigo cyita ku bana bafite ibibazo bitandukanye, avuga ko gusuzumisha amenyo ari ingenzi.

Agira ati “Umuntu wese yagombye kujya kwa muganga wa menyo kwisuzumisha, nibura kabiri mu mwaka, kuko nyuma y’amezi atandatu mu kanwa k’umuntu ntihashobora kubura ikibazo cyakemukira kwa muganga. Ibi umuntu ni byiza ko abikora adategereje kumva ko hari iryinyo rimurya cyangwa ishinya ibabara n’ibindi, ni uburyo bwo kwirinda indwara zo mu kanwa”.

Mukabahire akomeza avuga ko ku bantu barwaye indwara zitandura, nka Diabete n’indwara z’umutima, bo bagomye kujya kwa muganga kenshi.

Ati “Nk’abarwaye Diabete bagombye kujya kwa muganga w’amenyo nibura kane mu mwaka, kuko bo bakunze kurwara ishinya. Ibi bireba kandi n’abafite indwara zitandukanye z’umutima”.

Uwo muganga akomeza avuga ko indwara zo mu kanwa zirimo n’izifata amenyo nko gucukuka kwayo, kugira ngo zirindwe bisaba isuku ihagije y’akanwa.

Ati “Buri muntu yagombye koza amenyo nibura kabiri ku munsi, ariko cyane cyane mbere yo kuryama. Asabwa gukoresha uburoso bworoshye n’umuti w’amenyo wabugenewe, kandi wujuje ibisabwa (ingano yemewe ya Fluore irimo). Ni byiza kandi ko ababyeyi batoza abana koza amenyo hakiri kare kugira ngo bazakurane uwo muco”.

Beata Mukabahire asobanura ibijyanye no kwirinda indwara zo mu kanwa
Beata Mukabahire asobanura ibijyanye no kwirinda indwara zo mu kanwa

Ibarura rusange ry’Abaturage n’imiturire rya 2022, ryerekanye ko abantu 57.1% by’ababajijwe, batarigera bajya ku muganga w’amenyo, muri abo kandi ngo abagabo ni bo benshi.

Umuryango SOS Children’s Village Rwanda, mu mushinga wawo ‘Healthy Teeth for Life Project’, ukomeje ubukangurambaga bwo kwita ku isuku yo mu kanwa, aho wibanda mu bigo by’amashuri, hagamijwe gutoza abana kugira umuco isuku yo mu kanwa, aho bigishwa uburyo bwiza bwo koza amenyo, bagahabwa ibikoresho bigendanye, bityo bikabarinda kurwara amenyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka