O Yeong-Su wakinnye muri filime ya ‘Squid Game’ yakatiwe gufungwa amezi umunani

Umusaza wakinnye muri filime ya ‘Squid Game’ iri mu zakunzwe cyane ku Isi ku rubuga rwa Netflix, O Yeong-Su, yakatiwe n’Urukiko rwo muri Koreya y’Epfo igifungo cy’amezi umunani, azira ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Muzehe O yakatiwe igifungo cy'amezi umunani azira ibikorwa by'ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Muzehe O yakatiwe igifungo cy’amezi umunani azira ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Uyu mukambwe w’imyaka 79, mu 2022 nibwo yashinjwe icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoze inshuro ebyiri, agikoreye umugore utaratangajwe amazina. Gusa muzehe O yavuze ko azajuririra iki cyemezo cy’Urukiko mu minsi irindwi yemererwa n’amategeko.

Ibyaha muzehe O ashinjwa yabikoze mu myaka itanu yari ishize mu 2017, ubwo yari acumbitse ahantu mu cyaro yari yaragiye mu bikorwa byo gukina ikinamico, nk’uko Urukiko rw’akarere ka Suwon rwabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024.

Ibiro ntaramakuru Yonhap byo muri Koreya y’Epfo, byatangaje ko ibirego muzehe O ashinjwa harimo kuba yarahobereye uwo mugore ku mbaraga, ndetse akamusoma ku itama.

Bivugwa ko nyuma y’uko muzehe O akatiwe amezi umunani y’igifungo ari muri gereza, ndetse n’imyaka ibiri isubitse, yategetswe kandi no kuzajya yitabira amasomo yerekeye ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu minsi 40.

Gusa umucamanza Jeong Yeon-ju yavuze ko ibirego ku byaha muzehe O ashinjwa bikubiye mu nyandiko z’uwahohotewe, wasobanuye iby’iryo hohoterwa yakorewe, ndetse muzehe O akaba yari yahakanye ibyo birego nk’uko Urukiko rw’ibanze rwa Suwon rubitangaza.

Filime ya Squid Game yarakunzwe cyane ubwo yajyaga hanze muri Nzeri 2021, ndetse imaze mu byumweru bike igisohoka yari imaze kurebwa na Miliyoni zirenga 100 ku Isi yose, ibintu byatumye yandika amateka kuri Netflix, nyuma yo guca agahigo ko kurebwa iminota irenga Miliyari eshatu.

Umwaka wakurikiyeho muzehe O yabaye umukinnyi wa mbere wa sinema ukomoka muri Koreya y’Epfo wegukanye igihembo cya Golden Globes kubera gukina muri iyi filime nk’umusaza witwaga Oh Il-nam ndetse kandi akitwara neza.

Ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press byatangaje ko bitewe n’impaka zakurikiye ibyo birego yashinjwaga, muzehe O byatumye akurwa muri filime igiye gusoboka mu minsi irimbere.

Ishirahamwe rikomeye rishinzwe kurengera abari n’abategarugori, “Womenlink”, nyuma y’uko uyu musaza akatiwe ryatangaje ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina ribera muri sinema no mu bindi bikorwa by’amakinamico muri Koreya y’Epfo, bimaze kuba umuco ndetse bamwe bakabipfukirana kubera kwitwaza ubucuti n’izindi mpamvu

Iri shyirahamwe ryasabye ko muzehe O gusaba imbabazi uwo yahohoteye ndetse kandi akemera n’ibyaha yakoze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka