Cyanzayire na Rugege bahererekanije ububasha

Ku cyicaro cy’urukiko rw’ikirenga, uyu munsi, habaye igikorwa cy’ihererekanyabubasha hagati ya Perezida ucyuye igihe ku buyobozi bw’uru rukiko, Aloysie Cyanzayire na Perezida mushya, Professor Sam Rugege.

Mu ijambo rye, Cyanzayire yongeye kwibutsa ko kuba yarashoboye kuzuza inshingano ze yabifashijwemo n’abakozi bakoranaga. Yasabye ikipe imusimbuye kuzarangwa n’imikoranire myiza n’urwego rw’abacamanza b’Urukiko rw’Ikirenga.

Bimwe mu bikubiye muri raporo y’ihererekanyabubasha Cyanzayire yashyikirije Rugege, harimo raporo y’ibikorwa by’inkiko guhera mu 2004 kugeza mu kwezi kwa Gatandatu 2011.
Hakubiyemo kandi amwe mu madosiye agomba gukomeza gukurikiranwa hamwe na raporo zirimo iy’icungamari igaragaza ingengo y’imari y’umwaka wa 2011 na 2012.

professor Sam Rugege yarahiriye imbere y’umukuru w’igihugu kuzuzuza inshingano ze, tariki 14/12/2011, mu ngoro y’Inteko ishinga Amategeko.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka