Habanintwari Jean de Dieu uyobora amashami ya BK mu Ntara y’Amajyepfo, Amajyaruguru n’Iburengerazuba avuga ko guhemba abo banyeshuri biri mu ntego ya Banki ya Kigali, yo guteza imbere uburezi no kubushyigikira no gushishikariza abanyeshuri kwiga cyane bagamije kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu muri rusange.
Abanyeshuri bahembwe basanzwe bigisha mu mashuri yisumbuye bakaniga kaminuza kugira ngo bongere ubushobozi n’ubumenyi, umwe akaba yigisha mu Karere ka Kamonyi undi akigisha mu Karere ka Muhanga.
Habanintwari avuga ko muri gahunda ya BK harimo guhindura ubuzima kandi bugahinduka neza, ari na yo mpamvu biyemeje gushora mu burezi, no kubushyigikira kugira ngo urubyiruko rubashe gutera imbere.
Avuga ko guhemba abo banyeshuri bibatera imbaraga mu buzima baba bagiye kwinjiramo no guha ubutumwa bagenzi babo bakiri mu ishuri, kugira ngo bakorane imbaraga kandi basanga bizakomeza.
Habanitwari avuga ko abahembwe bahita bafungurizwa amakonti muri BK kandi ikigamijwe ari ukubafasha kwihangira imirimo ari na yo mpamvu babaha amafaranga.
Yagize ati “Tugamije guteza imbere urubyiruko no kurufasha kugira ishyaka mu byo biga ngo babimenye neza kuko ni byo bizabafasha mu buzima bwo hanze. Iyo bakoranye imbaraga bagakurikira neza ibyo biga, ni byo bizabafasha mu buzima bagiyemo”.
Yongeraho ati “Turifuza ko abantu bahanga imirimo, batekereze neza icyo bamaza ayo mafaranga bahawe nta kuyapfusha ubusa, bagatekereza umushinga muto bakora aho kujya gusaba imirimo ahubwo bakayihanga ikaba yanaha abandi akazi”.
Abahembwe bagaragaza ko babonye inkunga yo kubafasha kwiga icyiciro gikurikira cya kaminuza.
Uwizeyimana Claudine wigishaga kuri GS Ruyanza mu Karere ka Kamonyi, akaba arangije mu burezi agashami k’Icyongereza n’Igifaransa ahamya ko guhabwa miliyoni bimuha icyizere cyo gukomeza amashuri.
Agira ati “Sinabona uko mbivuga nshimiye igihembo mpawe na BK, aya mafaranga aramfasha kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza. Nishimiye iki gihembo kuko kiratuma na barumuna banjye bari kwiga bazashyiramo imbaraga ngo na bo bazahige abandi bahembwe”.
Musesayose Tharcicie wigisha kuri G.S. Gitarama mu Karere ka Muhanga akaba arangije mu gashami k’Icyongereza n’Igifaransa, avuga ko ashimira BK kuba yariyemeje gushora mu burezi bikaba na we bimuhaye intangiriro yo gukomeza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza.
Agira ati “Iki gihembo kigiye gutuma mbasha gukomeza icyiciro cya gatatu cya Kaminuza nanjye nzagaruke muri ICK ndi umwarimu ntange ubumenyi bufite ireme. Ndashoboye nabonye amanota meza, nemeza ko ku isoko ry’umurimo umuntu wize neza aba ahagaze neza”.
Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi akaba n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Kaminuza Gatolika ya Kabgayi, Musenyeri Mbonyintege Simaragde, asaba abarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri ICK kwita ku kinyabupfura n’ubunyamwuga, kuko ari byo bituma urangije kwiga ashyira mu ngiro ibyo yize yaba ari gukorera abandi cyangwa yikorera.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ICK Ndayikunda cyane kandi icyo nyikundira ni uko itanga uburezi bufite ireme ndetse n,ubupfura. Icyo nabasaba ni uko bibaye bishoboka mwazongeramo izingi faculity nka : GEO and ECO WITH EDUCATION, BIOLOGY AND CHEMISTRY WITH EDUCATION, ECO AND ENT WITH EDUCATION. Kuberako benshi barabyifuza ntibabibone! Mugire amahoro! ndasuhuza cyane padre Fidele yanyigishije neza psychologie muri philosophicum!