Minisitiri Ngabitsinze yasobanuye iby’umuceri utujuje ubuziranenge watumijwe mu mahanga

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, yasobanuye ibyemezo byafashwe ku muceri watumijwe mu mahanga ukagera mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Gashyantare 2024, ariko bikaza kugaragara ko utujuje ubuziranenge, ndetse n’ufite ubuzirange bwemewe ukaba wari ufite nomero ku mifuka zidahura n’ibirimo imbere.

Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome

Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri Dr Ngabitsinze yavuze ko uwo muceri wafashwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro (RRA), nyuma y’uko abakiriya barimo binubira umuceri basanga ku isoko bavuga ko bishoboka ko ibyanditse ku mifuka bitaba bihura n’ibirimo imbere. RRA yafatanyije n’izindi nzego bireba, hanyuma isaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gupima ubuziranenge bw’imiti n’iibiribwa (Rwanda FDA), kiza gufata ibipimo kijya kubisuzuma.

Ikamyo 26 ni zo zafatiriwe, zitwaye umuceri ugera kuri Toni 1400 harimo Toni 160 byaje kugaragara ko zujuje ubuziranenge, bivuze ko umuceri utujuje ubuziranenge wari muri Toni zisaga 1200 nk’uko Minisitiri Dr Ngabitsinze yakomeje abisobanura.

Yagize ati “Ibyo abacuruzi bari bagiye berekana cyangwa se bagaragaza ko bazanye, akenshi na kenshi binajyana n’ibiba biri ku mufuka bazanye, bagaragaza ngo ikintu nzanye ni iki ngiki ni na cyo kiri mu mufuka, dusanga atari ko bimeze. Kubera ko ibisubizo byavuye muri Laboratwari ya Rwanda FDA byatugaragarije neza ko uvanyemo izo Toni mvuze zigera ku 163, ari zo zujuje ubuziranenge, zihita zijyanwa ku isoko, bigendeye ku byo bari bavuze abo bacuruzi. Izindi zose zisigaye ziri muri ‘categories’ eshatu (ibyiciro), hari ‘categorie’ ya mbere, igaragaza ko icyitwaga Grade 1 (No1) baje gusanga ibivuye muri Laboratwari bigaragaza ko ari Grade 2 cyangwa se No2, hakaba n’icyitwaga Grade 1 (No1)baje gusanga ari No 3. Ibyo bikaba bivuze ko abacuruzi, ubivuze uko biri, babeshye ibyo bazanye…”.

Minisitiri Dr Ngabitsinze, yakomeje asobanura ko ibiciro bya No1 y’umuceri ku isoko biba bitandukanye n’ibya No3 ndetse na No2, bityo ko abaguzi ari bo bari guhombera cyane mu kugura uwo muceri, hakiyongeraho no kwica amabwiriza y’ubuziranenge muri EAC. U Rwanda rwemerewe gucuruza Grades eshatu z’umuceri harimo Grade 1, Grade 2,Grade 3. Ikindi ni uko ngo haje kuza undi muceri uri mu mizigo hafi 302 upima Toni 1100 zirengaho gato. Uwo noneho wo, ngo abashakashatsi bo muri Laboratwari ya Rwanda FDA basanze waramenaguritse ku kigero kiri hejuru ku buryo batabasha kuwuha Grade.

Minisitiri Dr Ngabitsinze yavuze ko itegeko riteganya ko kuba umucuruzi yazanye ibidahuye n’ibyo yagaragaje ari ikosa, ariko ko binyuze mu kuganira n’abacuruzi no gutakamba kwabayeho, hari hafashwe icyemezo ko ishobora kujya ku isoko yujuje ubuziranenge kuri nomero runaka yajyanwa ku isoko ari ko yitwa, kandi ukagurishwa ku giciro kijyanye n’iyo nomero. Ibyo bivuze ko abacuruzi basabwe kongera bagahindura uko bari bagaragaje ibyo bazanye, ndetse bagahindura ibiri ku mifuka, hakandikwaho ibijyanye n’ibiri mu mifuka by’ukuri, kugira ngo ugura abe azi nomero ya nyayo aguze.

Umuceri byagaragaye ko utujuje ubuziranenge ushobora gusubizwa aho waturutse muri Tanzania
Umuceri byagaragaye ko utujuje ubuziranenge ushobora gusubizwa aho waturutse muri Tanzania

Uwo muceri wundi udashobora kugira Grade ushyirwamo kubera ko wamenaguritse cyane, Minisitiri Ngabitsinze yavuze ko amategeko ateganya ko usubizwa aho waturutse muri Tanzania kandi banabibwiye abacuruzi kugira ngo niba bashobora kubaguranira, babaguranire babahe umuceri uza muri izo Grades eshatu zemewe, cyangwa se kubera ko wemewe kuba wajya mu biryo by’amatungo, bakaba bawujyana ku isoko ukagurishwa nk’ibiryo by’amatungo kuko byo byemewe.

Yagize ati “Icyo navuga cyo ni uko hagiye hasobanurwa byinshi, abantu bakavuga bati ntabwo ari ko bimeze hajemo ibibazo bya politiki, ntabwo ari byo, kuko icyo kibazo turimo tuganira n’abaturanyi bacu ba Tanzania barakizi ko cyabayeho…Muri Tanzania twaganiriye byagutse, ku cyo twakora kugira ngo abaguzi bo mu Rwanda bahuzwe n’abagurisha bazima bo muri Tanzania, icyo ni cyo gikomeye, ni na ho igisubizo cyabonekera”.

Minisitiri Dr Ngabitsinze yavuze ku byavuzwe ko uwo muceri waba wafatiriwe na Rwanda Revenue Authority kugira ngo bahagarike umuceri uturuka muri Tanzania, abacuruzi bajye batumiza uwo mu Buhinde kuko ari wo usora menshi bityo imisoro yinjire ari myinshi, kuko muri Tanzania umusoro wa TVA wavuyeho, asobanura ko ibyo atari ukuri, kuko ari ibyo abacuruzi bivugiraga gusa.

Yashimye abo bacuruzi bazanye uwo muceri kuko bageze aho bakemera ko bakosheje kandi ko bivuze ko ari isomo babonye, bitazasubira ukundi. Uko kuba baremeye ko bakoze amakosa ngo nibyo byatumye hashakwa uburyo bwo kubafasha gushyira ku isoko iyo miceri ishobora kujya ku isoko naho ubundi, iyo yose itegeko riteganya ko yari gusubizwa mu gihugu yaturutsemo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka