Nyabihu: Inkuba yahitanye umwana na nyina

Mu mvura yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nzeli 2016 mu Karere ka Nyabihu, Inkuba yahitanye umwana na nyina.

Mu murenge wa Kabatwa hafi y' ibirunga niho inkuba yakubitiye abaturage
Mu murenge wa Kabatwa hafi y’ ibirunga niho inkuba yakubitiye abaturage

Ba nyakwigendera ni Zaninka Peruth w’imyaka 22 n’umwana we Igizeneza Response, w’umwaka umwe n’amezi umunani.

Byarabereye mu mudugudu wa Kamuhe, Akagari ka Batikoti mu Murenge wa Kabatwa.

Bakubiswe n’inkuba ubwo Zaninka yari mu nzira ava gusura iwabo agana iwe, imvura ikabasanga mu nzira.

Uwanzwenuwe Theoneste uyobora Akarere ka Nyabihu, avuga ko aba ba Nyakwigendera, bahise bajyanwa mu buruhukiro, mu kigonderabuzima cya Kabatwa.

Uyu muyobozi yagiriye inama abaturage, zabafasha kwirinda inkuba muri ibi bihe by’imvura binjiyemo.

Yagize ati” Abaturage bakwiye kwirinda kugenda mu mvura, kugama munsi y’ibiti, no kuvugira ku ma terefone mu bihe by’imvura n’imirabyo.

Bakwiye no kwirinda gucomeka ibyuma bikoreshwa n’amashanyarazi mu mvura n’ ibindi byakurura inkuba zabateza ibibazo”.

Yasabye ko ahantu hahurira abantu benshi muri aka Karere, harimo mu masoko, mu mavuriro, mu mashuri n’ahandi, hashyirwa imirindankuba, mu rwego rwo gukumira imfu ziterwa n’inkuba.

Uwanzwenuwe Theoneste asaba abaturage kwirinda icyabakururira ibibazo by'inkuba mu bihe by'imvura
Uwanzwenuwe Theoneste asaba abaturage kwirinda icyabakururira ibibazo by’inkuba mu bihe by’imvura

Intara y’ Iburengerazuba ikunze kwibasirwa n’inkuba zihitana abantu zikanahitana amatungo, cyane cyane mu Karere ka Rutsiro, Karongi na Nyabihu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka