Tanzania yahagaritse ibinyamakuru 473

Leta ya Tanzania yahagaritse ibinyamakuru byandika 473 mu gihe cy’imyaka itatu, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’itangazamakuru Nape Nnauye.

Muri Tanzania habarizwa ibinyamakuru byinshi.
Muri Tanzania habarizwa ibinyamakuru byinshi.

Kugeza ubu leta ntiratangaza impamvu ibi binyamakuru byahagarirtswe ariko si ubwa mbere Leta y’iki gihugu ifashe icyemezo cyo guhagarika igitangazamakuru.

Mu ntangiriro za Mutarama 2016, Minisitiri Nnauye yari yatangaje ko ikinyamakuru Mawio cyahagaritswe burundu, leta igishinja gukwirakwiza inkuru zikurura imvuururu mu gihugu.

Muri 2014, Leta ya Tanzania yari yahagartse mu gihe cy’umwaka ikindi kinyamakuru kizwi nka TheEastAfrican, ikiziza kuba kitari cyanditswe mu gihugu mu buryo bwemewe n’amategeko.

Iki kinyamakuru cyo nticyabemeraga, kivuga ko cyari kiamze imyaka 20 gikorera muri iki gihugu kandi na leta ikitabira ibikorwa byacyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka