Zimbabwe: Uwashatse kwigira umujyanama wa Kagame nk’iturufu yo kwiyamamaza byamupfubanye

Umwe mu bakandida biyamamariza kuyobora Zimbabwe witwa Nelson Chamisa yatunguranye, atangaza ko yaba yarafashije Perezida Paul Kagame mu guteza imbere u Rwanda.

Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi ba Afurika bakunzwe muri Afurika no ku isi
Perezida Kagame ni umwe mu bayobozi ba Afurika bakunzwe muri Afurika no ku isi

Chamisa utavuga rumwe n’ubutegetsi buriho, ariyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu muri Zimbabwe aho ahagarariye amashyaka yihurije hamwe mu cyo bise "MDC".

Yigeze no kuba Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’itunamaho (ICT) muri Zimbabwe.

Kugira ngo yinjire mu ruhando rwa politiki yaje gusanga iturufu yamufasha kwizerwa n’abaturage ba Zimbabwe ari ugutangaza ko yigeze kuba umujyanama wa Perezida Kagame.

Ariko ntibyamuhiriye kuko Perezida Kagame yahise ahakana ko hari aho yigeze ahurira n’uwo mugabo, nk’uko yabitangaje abinyujije kuri Twitter.

Yagize ati “Uyu muntu ntaho muzi nta n’ibiganiro nigeze ngirana na we aho ari ho hose (…) Gahunda na politiki by’u Rwanda mu guteza imbere ICT byatangiye mbere y’uko MDC ibaho! Nifurije ihirwe abaturage ba Zimbabwe!”

Perezida Kagame yasubizaga umwe mu bamusangije inkuru yanditswemo ibyo Chamisa yatangaje kuri Kagame, agaragaza ko u Rwanda rwateye imbere kubera inama yagiye amugira uko bahuraga.

Muri iyo nkuru yasohotse mu gitangazamakuru cyo muri Zimbabwe kitwa "Newzimbabwe.com", havugwamo ko yavuze ayo magambo ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza imbere y’abarwanashyaka ba MDC.

Ngo yagize ati “Murebe ibyo umuvandimwe wanjye Paul Kagame ari gukora mu gihugu cye. Naramufashije cyane mu gushyiraho politiki ya ICT, mugira n’inama y’uko yahindura igihugu cye ubwo twahuriraga i Geneve mu Busuwisi kandi na we yishimiye kumva ibyo namubwiye.”

Chamisa wiyamamariza kuyobora Zimbabwe
Chamisa wiyamamariza kuyobora Zimbabwe

Amagambo yavuze yizeye ko hari icyizere ari bumuheshe si ko byagenze, kuko n’abandi basomye iyo nkuru bahise bamuha urw’amenyo bamwita umubeshyi.

Umwe mu basomyi yasubije amuninura ati “Ubwo Chamisa azanavuga ko yafashije Yezu guhindura imigati itanu n’amafi abiri ibiryo byagaburiwe imbaga y’abantu bashonje.”

Perezida Kagame amaze kumenyekana nk’umuyobozi ukunzwe n’Abanyafurika benshi cyane cyane urubyiruko.

Abenshi babishingira ku miyoborere yashyizeho itari imenyerewe muri Afurika ndetse n’uburyo ahora aharanira ko umugabane udakomeza kubonerwa mu ndorerwamo y’ubukene no kuba umugabane utifashije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Abanyarwanda babivuze ukuri : Utazi ubwenge ashima ubwe.Ese ibintu byose twemera bigomba kuba biri muri Bibiliya? Ibyanditsemo byose se urabyemera? Ko handitse ko yaturemye mi ishusho ryayo, wibonamo koko? Kuki uhora ushaka guserereza abanyamadini,wahimbye iryawe tukakuyoboka,maze abo bandi bagahomba.

Sindambiwe yanditse ku itariki ya: 31-05-2018  →  Musubize

Umwanditsi aransekeje kabisa.Ngo Chamisa azavuga ko "yafashije Yezu guhindura imigati".Reka mbanze mukosore.Ntabwo ari uguhindura imigati,ahubwo ni ugutubura imigati.Binyeretse ko abantu benshi bemera Yesu.Niyo mpamvu bakwiye kwemera n’amagambo Yesu yivugiye ubwe.Urugero,muli Yohana 6:40,yavuze ko abantu bose bamwizera,azabazura ku munsi wa nyuma,akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Bitandukanye cyane na biriya abanyamadini babwira abantu iyo bapfuye ngo "bitabye imana".Bayitaba se gute kandi Bible ivuga ko upfuye aba atumva nkuko Umubwiriza 9:5 havuga??Abizera Yesu bazazuka ku munsi w’imperuka,ni abantu bakora ibyo imana idusaba,ntibibere mu byisi gusa.Kuko abibera mu byisi gusa ntibashake imana,barapfa bakabora,ntabwo bazabona ubuzima bw’iteka.Bisome muli Abagalatiya 6:8.Imana ibafata nk’abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.

Sezibera Alphonse yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Well said brother. true 1005

Lucas yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Uyu mugabo adusobanuriye neza uko bigenda iyo dupfuye.Ntabwo tuba twitabye imana nkuko amadini yigisha.Aba agirango adushimishe tuyahe icyacumi.Niba koko abantu bapfuye bitabaga imana,UMUZUKO Yesu yahoraga yigisha ntiwazabaho.Birasobanutse neza.Roho idapfa amadini yigisha,nta hantu na hamwe Bible iyivuga.Yahimbwe n’umugereki utaremeraga imana witwaga PLATON,noneho abanyamadini barabyemera ndetse barabyisha,kugirango bashimishe abayoboke babo.Ni nka kwakundi batubeshya ngo bagiye kudusengera Inyatsi igende,tubone imodoka za V8 cyangwa amazu ya Etages (cfr youtube bishop rugagi).Ni Ubuyobe (apostasy) kandi bibabaza imana cyane.Imana idusaba gushishoza,aho gupfa kwemera ibyo pastors batubwiye byose (1 Yohana 4:1).Biyita abakozi b’imana.

Kayinamura yanditse ku itariki ya: 30-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka