Uyoboye imishyikirano mu Burundi avugwaho gukorana na FDLR

Brig Gen Francis Ndoluwa ukomoka muri Tanzania uyoboye imishyikirano mu Burundi, yagaragaye mu cyegeranyo cy’umuryango w’abibumbye ashinjwa kugemurira intwaro FDLR.

Brig Gen Francis Ndoluwa wari uhagarariye Tanzania mu Burundi muri 2009.
Brig Gen Francis Ndoluwa wari uhagarariye Tanzania mu Burundi muri 2009.

Brig Gen Ndoluwa ari mu itsinda rya Benjamin Wlliam Mkapa wayoboye Tanzania kuva mu 1995 kugera mu 2005. Yahawe akazi ko guhuza Abarundi bari mu biganiro mu rwego rwo kugarura amahoro mu Burundi.

Abarundi badashyigikiye ubutegetsi bw’u Burindi bagaragaje ko Brig Gen Ndoluwa atari umuntu wahuza Abarundi, kuko yagaragaye mu cyegeranyo cyakozwe n’impuguke z’umuryango w’Abibumbye mu 2009 ko afite imikoranire ya hafi n’ishyaka riri ku butegetsi ndetse no gukorana n’abagemurira intwaro umutwe wa FDLR.

Brig Gen Ndoluwa wahagarariye Tanzania mu Burundi mu 2009, impuguke z’umuryango w’ Abibumbye zisanga afite imikoranire ya hafi n’abagemurira intwaro umutwe wa FDLR bazikura muri Tanzania bakazinyuza mu kiyaga cya Tanganyika bakazisangisha abarwanyi ba FDLR ahitwa Uvira na Fizi.

Muri iki cyegeranyo hagaragazwa Umunye-Congo witwa Bande Ndangundi wari utuye Dar es Salaam muri Tanzania wakoreraga cyane mu Burundi mu 2009, ayobora ibikorwa byo gushyikiriza FDLR ibikoresho bya Gisirikare.

Muri iki cyegeranyo kandi hagaragaramo ko Ndangundi uvuka muri Uvira ahitwa Sange yari amaze imyaka 30 aba Dar es Salaam, aho yanagize uruhare mu bikorwa byo gukorana na FDLR n’umutwe wa FNL na Mai Mai byakoreraga muri Congo.

Bamwe mu bantu icyegeranyo kigaragaza bakoranaga na Ndangundi mu buryo bwihuse barimo Lt Col Felicien Nsanzubukire uzwi ku mazina ya Fred Irakeza. Ubu ni Brig Gen muri CNR ya Col Irategeka Willson witandukanyije na FDLR Foca, ubu yitegura koherezwa Tanzania guhagararirayo uyu mutwe.

Undi muyobozi wa FDLR wakoranaga na Ndangundi wari ushinzwe kwakira intwaro za FDLR zivuye muri Tanzania no mu Burundi, ni Maj Mazuru wakoranaga bya hafi na Col Nakabaka umusirikare mu ngabo za Congo FARDC.

Impuguke zagenzuye Telefoni ya Ndangundi zasanze yaravuganye n’abayobozi ba FDLR bo mu rwego rwo hejuru bari mu duce twa Lemera iri muri Kivu y’Amajyepfo, na Lubero muri Kivu y’Amajyaruguru n’abasirikare ba Congo bari mu kibaya cya Ruzizi.

Ndangundi uretse gukorana na FNL na FDLR yakoranaga bya hafi n’abayobozi b’u Burundi bari mu ishyaka rya CNDD-FDD, abasirikare bakuru n’abapolisi mu Burundi n’abo muri Tanzania.

Gukurikirana imikorere ya Ndangundi byagaragaje ko akorana n’abayobozi b’ishyaka riri ku butegetsi muri Tanzania n’abasirikare bakuru mu ngabo z’icyo gihugu.

Impuguke zivuga ko zasanze Ndangundi yari umuhuza hagati ya FDLR n’abayobozi b’igisirikare cy’u Burundi na Tanzania, kuko bansanze yaravuganye inshuro 27 na Brig Gen Ndoluwa wari uhagarariye Tanzania mu Burundi.

Iki cyegeranyo gifite nimero S/2009/603 kigaragaza uburyo umutwe wa FDLR wagiye ubona ubushobozi buvuye mu ngabo za Congo binyuze mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro, ariko ubwo bucuruzi bugatuma FDLR igira inshuti ziyiha ubufasha no mu bihugu by’akarere.

Icyegeranyo kandi kigaragaza ko abayobozi ba FDLR bari bafite imikoranire ya hafi n’abayobozi b’igisirikare cya Tanzania n’igisirikare cy’u Burundi, binyuze mu baturage ba Congo baba muri Tanzania.

Iki cyegeranyo cyashyizwe ahagaragara ku itariki 9 Ugushyingo 2009, kigakorwa na Dinesh Mahtani, Raymond Debelle, Mouctar Kokouma Diallo, Christian B. Dietrich na Claudio Gramizzi, kivuga ko bahawe amakuru n’abarwanyi ba FDLR bagize uruhare mu bikorwa bishyikiriza FDLR intwaro.

Abarwanyi bane bavuganye n’impuguke, bavuga ko bagejejweho intwaro ahitwa Uvira na Fizi muri Kivu y’Amajyepfo muri 2008, aho zabageragaho zizanywe n’ubwato bwitwa "Dieu Merci" bwanyuraga Tanganyika.

Imbunda nini 10 zo mu bwoka bwa 82 mm mortars, R-4 assault rifles, AK-47s, n’ibisasu ijana bya katiyusha 107, amasanduku 100 y’amasasu na gerenade byageze kuri FDLR ikambitse ahitwa Lulimba muri Kivu y’Amajyepfo bivuye Tanzania, binyuzwa inzira y’ikiyaga cya Tanganyika.

Muri Mutarama 2009, ahitwa Kigushu muri Uvira, umutwe wa FDLR wakiriye ibisasu bya katiyusha 107, igikorwa cyo kugeza intwaro kuri FDLR zivuye Tanzanira cyari kiyobowe na Lt Col Nsanzubukire.

Iki cyegeranyo kivuga ko Nsanzubukire yarakoraga ingendo nyinshi hagati ya Uvira na Kigoma muri Tanzania atumwe na Maj Gen Stanislas Nzeyimana wari umuyobozi wa FDLR azwi ku mazina ya Bigaruka waburiwe irengero muri Tanzania muri 2012.

Maj Mazuru yakoze ingendo zitandukanye hagati ya Kigoma na Uvira anyuze Tanganyika, akaba yari afite itsinda ry’abasirikare rishinzwe kwakira ibikoresho bya FDLR bivuye Tanzania.

Muri 2009, Maj Mazuru yagaragaye muri Tanzania no mu Burundi ajyanye amabuye y’agaciro yo mu bwoko bwa zahabu, agira uruhare mu kwinjiza urubyiruko rw’Abanyarwanda n’Abarundi mu mutwe wa FDLR.

Impuguke kandi zasanze Gen Adolphe Nshimirimana wari ukuriye inzego z’iperereza mu Burundi yari inkingi ya mwamba mu gufasha abarwanyi ba FDLR baba muri icyo gihugu, bagikoreshaga nk’inzira ibajyana Tanzania na Congo.

Gukorana kw’abasirikare b’Abarundi na FDLR bigaragazwa n’impuguke zasanze telefoni ya Colonel Agricole Ntirampeba, wari wungirije Gen Adolphe Nshimirimana, yarahamagaranye na Maj Mazuru inshuro 13 hagati ya Kamena na Kanama muri 2009.

Naho mu kwezi k’Ukwakira 2009 FDLR yakoranye na Gen Adolphe Nshimirimana kugira ngo aborohereze kubona ibikoresho birimo n’imiti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

tubamiye amakuru meza.

Mbarubukeye Faustin yanditse ku itariki ya: 28-01-2017  →  Musubize

Nagatangaye impanvu iyo mishyikirano ayoboye ntakivamo kizima!!! Nta mufa w’igikeri uko wagiteka kose!

Mutabazi yanditse ku itariki ya: 28-01-2017  →  Musubize

Bishoboka ntamuhuza dukeneye avuye mûri Tanzanie kuko bakorana n’ubutegetsi bw’uburundi .mutuvugire namba mubishoboye!

karenzo gaspard yanditse ku itariki ya: 28-01-2017  →  Musubize

biranamusa byo ntawakwirirwa abaza

kananja injiji yanditse ku itariki ya: 28-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka