Umunsi wa Afurika utwibutsa akazi gakomeye kadutegereje – Perezida Kagame

Perezida Kagame atangaza ko umunsi wahariwe ukwibohora kwa Afurika wibutsa Abanyafurika umuco ubaranga ariko by’umwihariko ukanabibutsa akazi kabategereje ko kugera ku kwibohora nyako.

Perezida Kagame yari yitabiriye inama yatumiwemo Perezida wa Congo-Brazzavile Denis Sassou Nguesso n'umuyobozi wa komisiyo ya AU Moussa Faki
Perezida Kagame yari yitabiriye inama yatumiwemo Perezida wa Congo-Brazzavile Denis Sassou Nguesso n’umuyobozi wa komisiyo ya AU Moussa Faki

Afurika imaze imyaka irenga 60 yibohoye ubukoloni ariko abenshi bemeza ko n’ubwo itagikolonijwe mu buryo bwa politiki, ingaruka zasizwe n’ibitekerezo ubukoloni bwabibye bikiriho.

Ibi byatumye hashyirwaho umunsi mpuzamahanga wo kwibohora kwa Afurika kugira ngo abatuye uyu mugabane bakomeze kwiyibutsa ko ari umugabane utakigengwa n’ubukoloni kandi banatekereze icyawugeza ku iterambere ukibura kugeza ubu.

Uyu munsi wizihizwa tariki 25 Gicurasi buri mwaka, Perezida Kagame yawifashishije nk’urugero mu kwibutsa abayobozi bagize umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) ko badakwiye kujenjeka.

Perezida Kagame uyoboye uyu muryango, yabitangake kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Gicurasi 2018, ubwo yari yitabiriye inama ya komisiyo ya AU yashinzwe gukomeza gukora amavugurura muri uyu muryango.

Yagize ati “Ndizera ko mwese mwagize umunsi mwiza wahariwe Afurika wabaye ejo. Uyu munsi wa Afurika ni nk’umuyobozi utuyobora ariko ni n’umunsi utwibutsa ko dufite akaze gakomeye tugomba gusohoza.”

Perezida Kagame yabibwiye abaminisitiri bashinzwe ububanyi n’amahanga baturuka mu bihugu 15 bagize iyi komisiyo. Iyi nama kandi yanitabiriwe n’abahagarariye imiryango y’ubukungu igize Afurika.

Bararebera hamwe uko amavugururwa yo muri AU yakomeza gushyirwa mu bikorwa ariko nta gihugu na kimwe gihutajwe.

Perezida Kagame yabibukije ko atari akazi koroshye ariko abizeza ko uko byagenda kose bazabishobora kandi ibyo biyemeje bigatanga umusaruro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka