South Africa:Ontlametse Phalatse wavukanye uburwayi bwo gusaza byihuse yitabye Imana

Ontlametse Phalatse umukobwa ufatwa nk’intwari muri Africa y’Epfo waharaniye kubaho igihe kirenze icyo abaganga bakekaga kubera uburwayi budasanzwe, yatabarutse ku myaka 18.

Ontlametse Phalatsel yizihiza isabukuru ye y'imyaka 18 na Perezida Zuma
Ontlametse Phalatsel yizihiza isabukuru ye y’imyaka 18 na Perezida Zuma

Nyakwigendera Ontlametse Phalatse, yavukanye uburwayi budasanzwe Progeria butuma umuntu asaza byihuse, cyane ku buryo abaganga bari barabwiye ababyeyi be ko atari kurenza imyaka 14, ariko yashoboye kugeza ku myaka 18.

Imyaka 18 Ontlametse Phalatse yayujuje ku itariki 25 Werurwe. Mu buzima bwe yari yarasabye ko Perezida w’Afurika y’Epfo Jacob Zuma yamwemerera bakazizihizanya isabukuru ye y’imyaka 18 ndetse arabimwemerera.

BBC dukesha iyi nkuru iravuga ko Ontlametse Phalatse, akimara gutabaruka kuri uyu wa gatatu, Perezida Zuma yabaye mu ba mbere boherereje ubutumwa bw’akababaro umuryango wa nyakwigendera bafataga nk’umwana w’igitangaza.

Yari yarasabye inshuti, ababyeyi n’abavandimwe kujya bamwita "First Lady" cyangwa se Umugore wa mbere, izina ubundi rihabwa umugore wa perezida, kubera ko ari we muntu w’igitsinagore wenyine muri Afurika y’Epfo basanzemo iyo ndwara yamushajishaga ku myaka 18 ukabona asa n’ufite imyaka 70.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Rayons sport tukurinyumaaaaa viva gikundiro

yzzo yanditse ku itariki ya: 14-04-2017  →  Musubize

Uzajye ubanza usome inkuru mbere kwihutira kwandika.
Iyi nkuru na rayon urabona bihuriye he?

olivier yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

oh sinari nziko iyi ndwara ibaho

Grace Ntaganda yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

abobaganga ahubwo nibanyabwenge kuvugango ntazarenza 14 agapfa afire 18 ataribo bamuremye nabahanga cyane

kagabo yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka