Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Congo Brazzaville
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagiriye uruzinduko rw’akazi rw’umunsi umwe muri Congo Brazzaville, kuri uyu wa kane tariki ya 27 Ukwakira 2016.
Ni uruzinduko rw’akazi agiriye muri icyo gihugu nyuma y’urwo asoje mu igihu cya Mozambique.
Perezida Kagame araganira na Perezida Denis Sassou N’guesso wa Congo Brazzaville ku iterambere ry’ibihugu byombi.
Perezida Kagame yaherukaga muri icyo gihugu mu mwaka wa 2013 mu rwego rwo gutsura umubano, Perezida Sassou N’guesso we yaje mu Rwanda muri 2015.
Mu rwego rw’ubuhahirane u Rwanda rwafunguye ambasade muri Congo Brazzaville ndetse na kompanyi y’indege itwara abagenzi Rwandair igera muri iki gihugu.
Turacyakurikirana iby’iyi nkuru
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza Cyane Pe! Muzehe wacu Areba kure Kuko Nkatwe Turi Hanze Tumezeneza Cyane Kandi Noneho Yatumye Twibonahose Mura Afric Iyo Pas Pro Yagushakiye Tugiyegutera Imbere Ndimuri Tanzania Dukomeze Tubeho Kubera Imana Ibihe Byiza Kuri Nyakubahwa Kagame Oyeee!!!!!
nibyiza kumva ko ibihugu bimwe nabimwe bihuza n URwanda kumubano wabyomwiza.turashimira. nyakubahwa perezida,Paul kagame gukomeza guhuza ubumwe nibihugu byabaturanyi.