Perezida Kagame yashimye SADC yagabanije ibibazo by’umutekano mu karere iherereyemo

Perezida Paul Kagame akaba n’umuyobozi wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yashimiye Umuryango Uharanira Iterambere muri Afurika y’Amajyepfo (SADC) wagerageje kugabanya ibibazo by’umutekano mu bihugu biwugize.

Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye inama y'umuryango SADC
Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye inama y’umuryango SADC

Yabitangaje ubwo yafunguraga ku mugaragaro inama ya 2018, iteraniye mu Murwa mukuru wa Namibia, Windhoek, guhera kuri uyu wa Gatanu tariki 17 kugeza 18 Kanama 2018.

Yagize ati “Reka mfate akanya nshimire umuryango SADC kubera uruhare wagize mu kuzana umutekano n’ituze mu karere uherereyemo no kure y’imbibi zawo. Tuzi ko (umutekano n’ituze) ari ingenzi kugira ngo tugere ku mpinduka twifuza kandi bikaba no mu ngamba z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe.

Uretse ibibazo bijyanye n’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, ku mugabane wacu hari ibindi bibazo by’umutekano usanga byarenze igihugu birimo bikagira ingaruka ku bindi bihugu, ibyo ugasanga bikeneye ko abantu bihuriza hamwe ngo babikemure.”

Iyo nama izaba ifite insanganyamatsiko igira iti "Gushyigikira iterambere ry’ibikorwaremezo no kubaka ubushobozi mu rubyiruko hagamijwe kugera ku iterambere."

Perezida Kagame ageza ijambo ku bari bitabiriye iyi nama
Perezida Kagame ageza ijambo ku bari bitabiriye iyi nama

Yasabye ko ibiganirwaho muri iyo nama bikwiye kwibanda kuri gahunda zigamije kongera ibikorwaremezo no koroshya urujya n’uruza rw’abantu ku mugabane wa Afurika.

Iyo nama iribanda kandi ku iterambere rifite icyerekezo, binyuze mu gushyiraho uburyo bworohereza iterambere ry’inganda.

Umuryango wa SADC washinzwe mu mwaka w’i 1980, ugamije koroshya ukwihuza mu iterambere ry’ubukungu kw’ibihugu biwugize n’iby’Umugabane wa Afurika muri rusange.

Perezida Kagame kandi yashimye uburyo Perezida Joseph Kabila wa Congo yemeye mu mahoro ko atazongera kwiyamamaza
Perezida Kagame kandi yashimye uburyo Perezida Joseph Kabila wa Congo yemeye mu mahoro ko atazongera kwiyamamaza

Uwo muryango ugizwe n’ibihugu 16 ari byo Angola, Botswana, Ibirwa bya Comores byinjiyemo muri 2017, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lesotho, Madagascar, Malawi, Ibirwa bya Maurice, Mozambique, Namibia, Seychelles, Afurika y’Epfo, Ubwami bwa eSwatini, Tanzania, Zambia na Zimbabwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza ko SADC yagabanyije ibibazo.Gusa nta gihugu na kimwe ku isi kitabamo ibibazo:Ubushomeli,indwara,urupfu,etc..UMUTI rukumbi w’ibibazo isi yikoreye,tuwusanga muli bible,igitabo rukumbi cyandikishijwe n’imana.Uwo muti,ni Ubwami bw’imana,bisobanura "ubutegetsi bw’imana".Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ku isi yose,ishyireho ubwayo.Izabuha Yesu ategeke isi yose,ayihindure Paradizo (Ibyahishuwe 11:15).Hanyuma akureho ibibazo byose isi ifite.Ariko arimbure n’abantu bose bakora ibyo imana itubuza kandi nibo benshi(abicanyi,abarwana,abajura,abasambanyi,abacura abandi,abakora amanyanga,abakunda ibyisi ntibite ku bintu byerekeye imana,etc...).Hanyuma Isi ibe Paradizo (2 Petero 3:13).

Hitimana yanditse ku itariki ya: 18-08-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka