Misiri: Perezida Kagame mu bazayobora inama ku kwihangira imirimo mu rubyiruko

Perezida Paul Kagame n’umuherwe wo muri Nigeria Tony Elumelu nibo bazaba bayoboye inama izahuriramo ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakomeye muri Afurika.

Perezida Kagame akundwa n'urubyiruko rutandukanye rwo muri Afurika
Perezida Kagame akundwa n’urubyiruko rutandukanye rwo muri Afurika

Iyi nama yiswe “Young Entrepreneurship Day” yatumiwemo ba rwiyemezamirimo bakiri bato ariko batanga icyizere ku mugabane wa Afurika. Izaba yanatumiwemo abashoramari n’abafatanyabikorwa babafasha kwagura ibyo bakora.

Iyi nama niyo izabanziriza uhuriro rikomeye naryo ryiswe Africa 2017 riteganyijwe tariki 7 Ukuboza 2017.

Tony Elumelu asanzwe akoresha umutungo we mu guteza imbere urubyiiruko rwa Afurika
Tony Elumelu asanzwe akoresha umutungo we mu guteza imbere urubyiiruko rwa Afurika

Perezida Kagame na Tony Elumelu batoranyijwe kubera kudahwema gukorera ubuvugizi urubyiruko no gushyiraho urubuga rufasha urubyiruko ku mugabane wa Afurika.

Iyi nama kandi izitabirwa n’abakuru b’ibihugu batandukanye, abaherwe ku mugabane wa Afurika. Ibigo bikomeye na za guverinoma 30 nabyo biri mu byamaze kwemeza kuzitabira iyi nama.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

icyo ni cyubahiro gikomeye cyane congratulation kuri bombi

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 28-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka