Madagascar: Umusore ushaka inkumi bakundana abanza kurwana n’ikimasa (Amafoto)

Mu gihugu cya Madagascar ntibyorohera abasore kubona abakunzi kuko kugira ngo bababone babanza guca mu bigeragezo byerekana ko ari abagabo bazabasha gutunga no kurinda abagore babo.

Umusore abanza kurwana n'ikimasa yatsinda akabona kubona umukobwa bakundana
Umusore abanza kurwana n’ikimasa yatsinda akabona kubona umukobwa bakundana

Muri icyo gihugu mu gace kitwa Betsileo, kuva kera bategura amarushanwa yitwa “Savika” aho abagabo bashaka abakobwa bakundana, bazagira abagore, babanza kurwana n’ibimasa.

Nk’uko bigaragara mu nkuru ya Video yakozwe n’igitangazamakuru cya BBC, iryo rushanwa ribera ahantu habugenewe maze abakobwa n’abandi bantu bakaza kureba uburyo abasore bahangana n’ibimasa bifite amahembe n’ipfupfu.

Buri musore ahangana n’ikimasa kimwe, akagifata ku ipfupfu akahakomeza, ikimasa kikamuteragura hejuru, abantu bareba, bogeza banavuza ingoma.

Uwo mukino ubera ahantu habugenewe abantu bakaza kureba bogeza
Uwo mukino ubera ahantu habugenewe abantu bakaza kureba bogeza

Umusore yegukana intsinzi iyo yakomeje guhangana n’icyo kimasa, akagikomeza kugeza igihe kinaniriwe kikaryama hasi. Gusa ariko iyo kimukomerekeje umukino urahagarara.

Icyo gihe uwo musore afatwa nk’intwari muri ako gace, akabengukwa n’inkumi nawe agahitamo iyo ashaka azagira umugore.

Uwo mukino wo gukirana n’ikimasa ntiworoshye kuko ngo kuva watangira umaze gupfiramo abantu babarirwa muri 50.

Abakobwa nabo baba baje kwihera ijisho uburyo abasore barwana n'ibimasa. Iyo umusore atsinze ahitamo umukobwa bakundana
Abakobwa nabo baba baje kwihera ijisho uburyo abasore barwana n’ibimasa. Iyo umusore atsinze ahitamo umukobwa bakundana

Muri iyo Video ya BBC hagaragaramo umusore witwa Andy Rafanambinantsoa, ufite imyaka 27 y’amavuko ariko utarashaka umugore kuko yarwanye n’ikimasa ntabashe kugitsinda.

Avuga ko yizeye gutsinda mu irushanwa ritaha nawe akabasha kubona uwo azagira umugore.

Akomeza avuga ko kugira umugore muri ako gace ari ikintu gikomeye cyane kuko ngo utagira umugore, abana n’umuryango bifatwa nko gusuzuguza ise umubyara.

Andy Rafanambinantsoa umwe mu basore barwanye n'ikimasa agatsindwa avuga ko yizeye kuzatsinda akabona umugore
Andy Rafanambinantsoa umwe mu basore barwanye n’ikimasa agatsindwa avuga ko yizeye kuzatsinda akabona umugore
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Uyu ntabwo ari umuco mwiza kuko KURWANA ari bibi.Imana itubuza kurwana (2 Timote 2:24),no kwiga kurwana (Yesaya 2:4).Uko byagenda kose,ntabwo Abahamya ba Yehova bo muli Madagascar bashobora kwemera kurwana n’ikimasa.
Nta muhamya wa Yehova wo ku isi numwe ujya mu ntambara z’isi (igisirikare).
Kuba Umukristu,bivuga kwigana KRISTU.Mujye mwibaza muti: Ese YESU cyangwa ba PAULO,PETERO,etc...,bari gufata IMBUNDA bakajya ku rugamba??Igisubizo ni OYA.Muli Matayo 26:52 na Yesaya 34:2,havuga ko ku munsi w’imperuka,imana izica abantu bose barwana.

KABAKA James yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

Ubwo ahongaho hari abakobwa bake sana!

Alias yanditse ku itariki ya: 4-10-2017  →  Musubize

umva uwo mugore , yarorera rwose pe , umva agahugu umuco , akandi umuco koko , mbega mbega mbega , ubu ndumiwe abasore bo murwagasabo , twarakize pe yewe , umva kurongora nabyihorera sibanga pe

Ntawubiheza Eric yanditse ku itariki ya: 3-10-2017  →  Musubize

aha ho sinagwamo tu ndayamanitse nu kuvugango ufite igarankiryange aha ni byavamo kuko icyo cyimasa cyajya kinaga amagufa gusa abinzara ntibarongora yewe nubwo hano murwanda naho bisigaye arukubetinga naba nabyo wenda eh eh eh eh nigutya igituba gikundwa nakwibera padiri

aime yanditse ku itariki ya: 5-10-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka