Kudahuza biracyari imbogamizi ku mutekano muri Afurika - Mushikiwabo

Yifashishije urugero rwa Sahel, Minisitiri Mushikiwabo yagaragaje uburyo kudahuriza hamwe kw’Abanyafurika bigira ingaruka mu gukemura ibibazo byugarije umugabane wa Afurika.

Minisitiri Mushikiwabo yari ayoboye kimwe mu bice by'inama yigaga ku hazaza ha Sahel
Minisitiri Mushikiwabo yari ayoboye kimwe mu bice by’inama yigaga ku hazaza ha Sahel

Muri Mauritania hateraniye inama yiga ku kibazo cy’amakimbirane mu gace ka Sahel gaherereye mu Majyaruguru ya Afurika.

Aka gace kamaze imyaka igera kuri 40 mu ntambara zihanganishije umutwe ugamije impinduramatwara wa Polisario n’Ubwami bwa Maroc.

Muri icyo gihe cyose, ibihugu bikomeye ku isi n’abantu bakomeye barahagurutse ariko habuze umuti wazana amahoro arambye kuri iki kibazo.

Iki kibazo kandi kiri mu bibazo Perezida Kagame nawe akijya ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe yasanganijwe, anemera adashidikanya ko mu mwaka umwe yizeye ko hari impinduka zizana.

Iyi nama yari irimo abagize komisiyo ya AU ishinzwe gukurikirana ikibazo cya Sahel n'abahagarariye Umuryango w'Abibumbye
Iyi nama yari irimo abagize komisiyo ya AU ishinzwe gukurikirana ikibazo cya Sahel n’abahagarariye Umuryango w’Abibumbye

Perezida Kagame yatangaje ko yizera ko iki kibazo kitananiranye, ahubwo abagikemura batagikemura mu buryo bukwiye, nk’uko yabitangarije mu nama yari yatumiwemo mu Budage.

Yagize ati “Tugomba gufasha abantu bose iki kibazo kigiraho ingaruka. Biragoye ariko nizera ko kitananirana dukoze ibyo dukwiye gukora kandi tukabikora neza ku gihe.”

Ku ikubitiro, u Rwanda rwahise rutanga inkunga ingana na miliyoni 850Frw yo gufasha komisiyo ya AU yahawe inshingano zo gushakira umuti akarere ka Sahel.

Inama y’iyi komosiyo yatangiye tariki 28 Werurwe, mu murwa mukuru wa Mauritania Nouakchott.

Perezida Kagame yemeza ko ikibazo cya Sahel cyananiranye kuko abantu batahuje imbaraga
Perezida Kagame yemeza ko ikibazo cya Sahel cyananiranye kuko abantu batahuje imbaraga

Minisitiri Mushikiwabo uri mu bari bayoboye iyi nama, yongeye kunga mu rya Perezida Kagame, agaragaza uburyo hakenewe ko umutekano w’Abanyafurika ari bo ubwabo bawifatira mu ntoki.

Ati “Umugabane wacu ufite ibikenewe byose kugira ngo ibibazo by’umutekano tubirangize. Ariko turacyafite ikibazo cyo kudahuza imikorere. Dukwiye kwishyira hamwe tugahunza imbaraga.”

Abari bahagarariye umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’abari bahagarariye Umuryango w’Abibumbye (UN), bemeje ko bagiye guhuza imikorere, kuko ubusanzwe buri gice cyakoraga ukwacyo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ntabwo intambara iri muli Sahel gusa,ahubwo ni ku isi yose.Kera isi yari igihugu kimwe kandi ivuga ururimi rumwe nkuko Intangiriro 11:1 havuga.Ibihugu byaturutse ku ntambara.Imana iturema,yadusabye gukundana.Ariko abantu banze kumvira imana.Bararwana,barasambana,baricana,bariba,...
Niyo mpamvu imana yashyizeho umunsi w’imperuka nkuko ibyakozwe 17:31 havuga.Kuri uwo munsi,izarimbura abantu bose banga kuyumvira,isigaze abayumvira nkuko imigani 2:21,22 havuga.Nkuko bigaragara,iyo mperuka iri hafi cyane.Birashoboka ko izaturuka ku ntambara ya 3 y’isi,ubwo imana izatwika intwaro zose zo ku isi nkuko Zaburi 46:3 havuga.Kugirango intambara ziveho burundu.Hanyuma isi izaba paradizo,iturwa n’abumvira imana gusa kandi bakundana.

karake yanditse ku itariki ya: 31-03-2018  →  Musubize

Ntabwo ari muli SAHEL gusa hahora intambara.Ni ku isi hose.Reba Somalia,RDC,Burundi,Uganda,Afghanistan,Israel,etc...Buli mwaka,INTAMBARA ku isi yose zitwara + 1 700 billions USD.Nukuvuga + 1 500 000 000 000 000 RWF.Bisobanura ko buri munyarwanda yabona 138 000 000 000 RWF,bihwanye n’inzu zirenga 3 000,imwe ifite agaciro ka + 45 000 000 RWF.Ku munsi w’imperuka uri hafi,imana izarimbura abantu bose barwana (Matayo 26:52;Yesaya 34:2),itwike intwaro zose (Zaburi 46:9), irimbure abantu bose bakora ibyo itubuza (Imigani 2:21,22).Nyuma isi izaba paradizo.

Gatete yanditse ku itariki ya: 30-03-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka