Ikibazo cya Sahel kirakomeye ariko si agatereranzamba - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame atangaza ko ikibazo cy’intambara z’urudaca mu gace ka Sahel gikomeye ariko akemeza ko habayeho imikoranire inoze cyabonerwa igisubizo.

Perezida Kagame yemeza ko ikibazo cya Sahel cyananiranye kuko abantu batahuje imbaraga
Perezida Kagame yemeza ko ikibazo cya Sahel cyananiranye kuko abantu batahuje imbaraga

Aka gace ka Sahel gaherereye mu Majyaruguru ya Afurika, kamaze imyaka igera kuri 40 mu ntambara zihanganishije umutwe ugamije impinduramatwara wa Polisario n’Ubwami bwa Maroc.

Umuryango w’Abibumbye n’indi miryango ntako itagize ngo yunge impande zombi ariko ntacyo byatanze.

Niho Perezida Kagame uri kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) ahera avuga ko imikoranire n’uburyo bwagiye bukoreshwa bitari binoze.

kunanirwa gukemura iki kibazo, byatumye hashamikiraho ibindi nk’’imitwe y’iterabwoba, ibyaha by’ubwicanyi, abimukira n’inzara byose bitewe n’imihindagurikire y’ikirere nayo itarahoroheye.

Perezida Kagame yabitangarije mu nama y’Umutekano ku isi iteraniye i Munich mu Budage, aho yari yatumiwe mu kiganiro kivuga kuri aka gace ka Sahel.

yagize ati “Hari imbaraga nyinshi zakoreshejwe n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, ariko ikibazo si ingano y’abantu bari gushaka gukemura iki kibazo, igikwiye kurebwa ni uburyo bakorana hagati yabo ngo banarengere amafaranga akomeza gupfa ubusa.”

iki kibazo kiri mu byo Perezida Kagame yagejejweho bwa mbere agitangira inshingano zo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe (AU). Yakiganiriyeho n’intumwa idasanzwe y’Umunyabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye kuri iki kibazo cya Sahel, Horst Köhler.

Perezida Kagame ariko yabwiye abitabiriye iyi nama ko icyo Afurika iri gukora ari ukubaka inzego zizahangana n’iki kibazo kandi buri wese ku mugabane (Afurika) akabigiramo uruhare.

Ati “Tugomba gufasha abantu bose iki kibazo kigiraho ingaruka. Biragoye ariko nizera ko kitananirana dukoze ibyo dukwiye gukora kandi tukabikora neza ku gihe.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Muli Afrika,ntabwo intambara zili muli SAHEL gusa.Ni henshi kandi inyinshi ni Civil Wars (Abenegihugu birwanira):Somalia,Egypt,Libya,DRC,Burundi,...
Mwibuke ko natwe turwana na FDLR (at small scale),ndetse ejobundi twarwanye na DRC mu birunga.Nta muntu numwe wakuraho intambara mu isi.UMUTI ni umwe gusa,nubwo abantu batajya bawitaho.Ku Munsi w’Imperuka,imana izatwika intwaro zose zo mu isi (Zaburi 46:9),ndetse yice abantu bose barwana.Soma Matayo 26:52 na Yesaya 34:2,3.Hamwe n’abantu bose bakora ibyo imana itubuza (Yeremiya 25:33).Hazarokoka gusa abantu bumvira imana,basigare mu isi izaba Paradizo.Byisomere muli Imigani 2:21,22.Nguwo UMUTI w’intambara yo muli SAHEL no ku isi hose.
Niba ushaka kuzarokoka,shaka imana cyane,ureke kwibera mu byisi gusa.

gatare yanditse ku itariki ya: 18-02-2018  →  Musubize

Thanks, nibyo pe

man yanditse ku itariki ya: 9-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka