Ibanga ry’iterambere rya Afurika ni abaturage bayo - Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibanga rimwe ryo gutuma umugabane wa Afurika utera imbere ari ugushora imari mu baturage bawo.

Perezida Kagame yemeza ko Afurika ikwiye guha imbaraga abaturage bayo
Perezida Kagame yemeza ko Afurika ikwiye guha imbaraga abaturage bayo

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2018, ubwo yafunguraga ihuriro riganira ku mpinduka ziganisha ku iterambere rya Afurika, riteraniye i Accra muri Ghana.

Yagize ati “Niba tuvuga impinduka mu iterambere, tugomba guha ubushobozi abaturage bubafasha kurigeraho. Hagomba no kubaho uburyo ubwo bushobozi bahabwa budapfushwa ubusa kugira ngo tugere aho dushaka kugera.”

Perezida Kagame yavuze ko ntacyo Afurika ifite yakwireguza cyatuma inanirwa kwihutisa iterambere kuko ibikenewe byose bihari.

Ati “Afurika ifite ibikenewe byose ngo yihute mu iterambere. Kugeza ubu ntiturabona ikintu gisobanura impamvu Afurika ifite ubukungu bwose ariko ikaba idatera imbere.”

Kagame yavuze ko iryo ruriro rikwiye kuba umwanya wo gushakisha icyo kintu kibura ngo Afurika itere imbere, kandi hakanashakwa igisubizo cy’icyo kibazo.

Ati “Nk’uko nabivuze guha ubushobozi abaturage bacu ni kimwe mu bikenewe, hakabaho kandi no gushyiraho imikorere ihamye y’abikorera n’inzego za leta. Na politike kugira ngo tugere ku ntego na zo ni ingenzi.”

Perezida Kagame kandi yavuze ko ibyo byose ntacyo byaba bimaze mu gihe bihera mu magambo gusa. Avuga ko kugira ngo Afurika igere ku iterambere yashatse kuva kera hakenewe ibikorwa.

Iyo nama ibaye ku nshuro ya kabiri, yateguwe n’ikigo Nyafurika gishinzwe iterambere (ACET) gifatanije na Guverinoma ya Ghana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka