Ghana: Perezida Kagame yitabiriye inama yiga ku mpinduka ziganisha ku iterambere rya Afurika

Perezida Paul Kagame ari muri Ghana aho yitabiriye ihuriro riganira ku mpinduka ziganisha ku iterambere rya Afurika.

Visi Perezida wa Ghana Mahamudu Bawumia yakira Perezida Kagame ku kibuga cy'indege cya 'Kotoka International Airport'
Visi Perezida wa Ghana Mahamudu Bawumia yakira Perezida Kagame ku kibuga cy’indege cya ’Kotoka International Airport’

Ahagana ku isaa saba n’igice zo kuri uyu wa Kane tariki 21 Kamena 2018 ni bwo Perezida Kagame yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kotoka International Airport.

Inama yitabiriye yateguwe n’ikigo Nyafurika kigamije impinduka mu bukungu (ACET) gifatanije na Guverinoma ya Ghana ikaba ibaye ku nshuro ya kabiri.

Iryo huriro ry’iminsi ibiri rigamije guha umwanya abikorera n’indi miryango itegamiye kuri leta ngo baganire ku buryo bagira uruhare mu mpinduka zigamije iterambere ry’ubukungu ku mugabane wa Afurika.

Perezida Kagame, ari kumwe na Perezida Nana Addo Dankwa Akufo-Addo wa Ghana na Visi Perezida Daniel Kablan Duncan wa Côte d’Ivoire, baratanga ibitekerezo ku mpinduka zigamije iterambere rya Afurika no ku buryo bwakoreshwa mu kuzishyigikira cyane cyane bibanda ku ruhare rw’abashoramari n’abikorera bo ku mugabane wa Afurika n’ab’ahandi ku isi.

Abo bakuru b’ibihugu bombi kandi baraza gufatanya n’Umuyobozi wa Dangote Group, Aliko Dangote hamwe na Visi Perezida wa Unilever, Yaw Nsarkoh mu kiganiro ku nyungu ziva mu bufatanye hagati ya za leta n’abikorera hagamijwe kugera ku mpinduka zirambye no kuzisigasira.

Iryo huriro rihurije hamwe abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye za leta n’iz’abikorera kugira ngo baganire kandi biyemeze kugira uruhare mu kongera imirimo ku mugabane wa Afurika, mu guteza imbere ishoramari no gushyira mu bikorwa gahunda zigamije impinduka.

Ghana iri mu bihugu bya mbere byakuriyeho Abanyarwanda viza,nyuma y’uko u Rwanda rwari rwakuriyeho viza Abanyafurika bose bifuza kurusura.

U Rwanda na Ghana kandi bisanzwe bifitanye amasezerano y’imikoranire mu bya gisirikare.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abayobozi nibakurikize urugero rwiza rwa Nyakubahwa Paul KAGAME.kuko Afrika ikeneye abayobozi basobanukiwe nibyubukoloni bushya(neocolonialism) Afrika irimo igomba kuvamo.ndi i Nyakinama.

Semuhungu Jean Felix yanditse ku itariki ya: 22-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka