FARDC yataye muri yombi Col Habyarimana wa FDLR

Igisirikare cya Repubulika Iharanira demokarasi ya Congo (FARDC) gitangaza ko cyataye muri yombi umusirikare mukuru wa FDLR witwa Col Habyarimana Mucebo Sofuni.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR bari mu mashyamba ya Congo
Bamwe mu barwanyi ba FDLR bari mu mashyamba ya Congo

Maj. Guillaume Ndjike, umwe mu bavugizi b’igisilikare cya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko Col Habyarimana yafatiwe i Rutshuru.

Igitangazamakuru Okapi gitangaza ko Col Habyarimana yatawe muri yombi ubwo yari ahitwa Kiwanja, ku cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016.

Col Habyarimana yari ishinzwe imirimo irimo ubutasi muri FDLR. Agace yafatiwemo gaherereye mu bilometero 75 mu mjyaruguru y’umujyi wa Goma.

Maj. Ndjike avuga ko nyuma yo kumuta muri yombi bahise bamujyana i Goma kumuhata ibibazo.

Ifatwa rya Col Habyarimana rije rikurikira ifatwa rya Maj. Sabimana Iraguha uzwi ku mazina ya Mugisha Vainqueur wari ukuriye abarinda Umuyobozi Mukuru wa FDLR FOCA, Gen. Mudacumura.

FARDC yataye muri yombi Maj. Sabimana, ubwo yari ari aho akorera muri Kiyeye – Rutshuru, tariki ya 11 Kanama 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bafatwe kabisa!!

RWEMA BEM EMMANUEL yanditse ku itariki ya: 9-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka