DRC: Haba ngo hari kwitoreza ibyihebe

Repubulika Iharanira Demokrasi ya Kongo (DRC) yasabye itsinda rya EJVM gukurikirana amakuru y’ibitero by’iterabwoba byaba bitegurirwa ahitwa Semuliki, i Beni.

Guverineri Paluku avugana na Br Gen Victor Pedro Manuel Muzoi
Guverineri Paluku avugana na Br Gen Victor Pedro Manuel Muzoi

Ayo makuru ngo yatanzwe na Leta ya Uganda, avuga ko hari ibitero by’iterabwoba biri gutegurirwa muri ako gace hafi y’ibirindiro by’ingabo w’umuryango w’abibumbye ushinzwe kubungabunga amahoro muri Congo (Monusco). Ibyo bitero ngo biri gutegurirwa ahitwa Nyaleke hafi y’ikiraro cya Semuliki

Tariki ya 1 Ukwakira 2016 nibwo Julien Paluku, Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru yasabye Br Gen Victor Pedro Manuel Muzoi, ukuriye itsinda rishinzwe gukemura amakimbirane ashingiye ku mipaka hagati RDC n’ibihugu bihana imbibe na yo (EJVM ), gukurikirana ayo makuru.

Guverineri Paluku yatangaje ko amakuru yatanzwe na Uganda ashobora gufasha mu guhagarika ibitero by’iterabwoba bikorerwa mu gace ka Beni.

Agira ati “Mbahaye inyandiko irimo amakuru nahawe na Minisitiri y’ingabo wa Congo kuko hari ibyihebe biri kwitoreza ku butaka bwacu ahitwa Semuliki hafi yahakorera Monusco. Twifuza ko EJVM ibikurikirana byihutirwa kugira ngo bigenzurwe bitazateza umutekano muke hagati y’ibihugu byombi.”

Br Gen Victor Pedro akaba yatangaje ko agiye kohereza itsinda ry’ingabo ayoboye kugenzura ayo makuru.

Ubuyobozi bwa Uganda butanze amakuru ku mutekano urebana n’ibihugu byombi (Uganda na DRC) nyuma y’imishyikirano y’abayobozi b’ibihugu byombi, wabaye mu kwezi kwa Kanama 2016.

JVM ni itsinda ry’ingabo zigize umuryango w’ inama y’akarere k’ibiyaga bigari (ICGLR). Ryatangiye imirimo muri 2012 rigamije gukemura amakimbirane ku mipaka y’ibihugu byegeranye na DRC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ko basuzuma ibyiyo myiteguro hakiri kare bataratera ,aliko umuntu alibaza :kuki RDC ikomeje kuba indiri yi imtwe yabagizi ba nabi ? reba FDLR ......nabandi tutarondoye kuki? nukuba igihugu kininise niki byukuli ? nimushishoze kandi na MONUSCO igaraaze icyo ikora byukuli ;

Karemangingo Paul yanditse ku itariki ya: 4-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka