Djibouti: Perezida Kagame yafunguye igice cyahariwe ubucuruzi mpuzamahanga

Perezida Kagame yatumiwe muri Djibouti na Perezida Ismail Omar Guelleh, aho afungura igice cyahariwe gukorerwamo ubucuruzi mpuzamahanga (International Free Trade Zone).

Perezida Kagame ni we wari umushyitsi mukuru
Perezida Kagame ni we wari umushyitsi mukuru

Biteganijwe kandi ko Perezida Kagame yitabira ihuriro ry’ubufatanye mu by’ubukungu hagati y’u Bushinwa na Afurika ndetse akazitabira n’imurikabikorwa mpuzamahanga.

Igice cyagenewe ubucuruzi Perezida Kagame aza gufungura ku mugaragaro, kizajya gitangirwamo serivisi zijyanye n’ubucuruzi n’ibikorerwa mu nganda.

Icyo kigo cyubatse ku buso burenga hegitari 48 cyashyiriweho gukurura abashoramari baba abaturutse muri Afurika no ku isi, nk’abakora imodoka kimwe n’abakora ibijyanye n’ingufu z’amashanyarazi.

Perezida Kagame yageze mu gihugu cya Djibouti mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane
Perezida Kagame yageze mu gihugu cya Djibouti mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane

Icyo gice ni kimwe mu bigize gahunda y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) yo gushyiraho ahantu hagenewe koroshya ubucuruzi muri buri gihugu.

U Rwanda na Djibouti bisanzwe bifitanye umubano mwiza n’ubufatanye mu by’ubwikorezi bwo mu kirere, ubucuruzi n’ishoramari ndetse n’ikoranabuhanga.

Perezida Kagame akigera muri Djibouti yakiriwe n'itsinda ryoherejwe na Perezida Ismael Omar Guelleh
Perezida Kagame akigera muri Djibouti yakiriwe n’itsinda ryoherejwe na Perezida Ismael Omar Guelleh
Perezida yakiriwe muri Djibouti
Perezida yakiriwe muri Djibouti
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

turashimira nyakubahwa kagame ibyiza akomeje kutujyezaho

NSENGIYUMVA Bosco yanditse ku itariki ya: 6-07-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka