Côte d’Ivoire: Perezida Kagame yitabiriye inama izahuza Afurika n’Uburayi

Perezida Paul Kagame yageze muri Côte d’Ivoire aho yitabiriye inama igiye kuhabera, ihuza abakuru b’ibihugu by’Afurika n’abayobozi b’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi.

Perezida Kagame yageze muri Côte d'Ivoire aho yakiriwe na Perezida Alassane Ouattara
Perezida Kagame yageze muri Côte d’Ivoire aho yakiriwe na Perezida Alassane Ouattara

Perezida Kagame akigera muri icyo gihugu yakiriwe na Perezida Alassane Ouattara, uzanayobora iyo nama izaba hanizihizwa imyaka 10 ishize Afurika n’Ubumwe b’Uburayi biyemeje kugirana ubufatanye.

Iyo nama yiswe ’African Union - European Union summit’ izibanda ku gushyiraho ingamba zo gushyigikira urubyiruko kugira ngo rugire uruhare mu iterambere ry’Afurika.

Hazanaganirwa ku bindi bijyanye na demokarasi, imiyoborere, umutekano n’amahoro, ndetse n’ishoramari muri rusange.

Perezida Kagame akigera ku Kibuga cy'indege cya Félix-Houphouët-Boigny
Perezida Kagame akigera ku Kibuga cy’indege cya Félix-Houphouët-Boigny
Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza Umuryango wa Afurika yunze ubumwe n'Umuryango w'ubumwe bw'Uburayi
Perezida Kagame yitabiriye inama ihuza Umuryango wa Afurika yunze ubumwe n’Umuryango w’ubumwe bw’Uburayi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka